Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ASTER PARKER | INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nifuzaga gukorera Yehova nta kindi mubangikanyije na cyo

Nifuzaga gukorera Yehova nta kindi mubangikanyije na cyo

 Nshimira ababyeyi banjye kuba baranyigishije ukuri kuva nkiri umwana muto. Banyigishije gukunda Yehova bakoresheje amafoto n’inkuru biri mu gitabo From Paradise Lost to Paradise Regained. Nashimishwaga no kubwira abana twari duturanye ibyo nize kandi iyo sogokuru yabaga yadusuye nawe narabimubwiraga. Buri gihe ababyeyi bacu batujyanaga muri gahunda zo gukorera Yehova no kumusenga. Kandi kuba barabigenje batyo, byafashije abagize umuryango wacu guhuza n’imimerere, igihe twimukiraga mu mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya, tuvuye mu mujyi wa Asmara muri Eritereya.

 Nakundaga Yehova kuva nkiri muto cyane. Nifuzaga kwiyegurira Yehova no kubatizwa. Igihe nari mfite imyaka 13, nashimishijwe cyane no kugera kuri iyo ntego. Igihe nari mfite imyaka 14, umuvandimwe Helge Linck a yambajije niba narigeze ntekereza kuba umupayiniya. Icyo gihe ndacyibuka neza. Nubwo papa na mama bari barabaye abapayiniya b’abafasha, sinari nsobanukiwe icyo kuba umupayiniya w’igihe cyose bisobanura. Ikibazo umuvandimwe Linck yambajije cyatumye ngira icyifuzo cyo gukora byinshi mu murimo wa Yehova.

Nkiri muto, ndi kumwe na musaza wanjye Josiah

Twitegura ibitotezo

 Mu mwaka wa 1974, muri Etiyopiya havutse ibibazo bya politike, bituma bamwe bafungwa, abandi baricwa kandi biteza imvururu. Icyo gihe ntitwashoboraga kubwiriza ku nzu n’inzu, kandi twateraniraga mu matsinda mato. Njye n’abo twavukanaga, ababyeyi bacu batangiye kudufasha kwitegura ibindi ibitotezo bikomeye twari kuzahura na byo. Amahame yo muri Bibiliya yadufashije gusobanukirwa icyo kutivanga muri politiki bisobanura ku bakristo. Twamenye ko Yehova yashoboraga kudufasha kumenya icyo twari gusubiza baramutse bagize icyo batubaza kandi ko hari igihe twagombaga guceceka.—Matayo 10:19; 27:12, 14.

AFP PHOTO

Mu mwaka wa 1974, mu gihe cy’umutekano muke

 Ndangije amashuri, natangiye akazi muri kompanyi y’indege yo muri Etiyopiya (Etiyopiyan Airlines). Umunsi umwe ari mu gitondo ngeze ku kazi, bagenzi banjye twakoranaga baranshimiye kubera ko ari njye wari watoranyijwe ngo nzayobore akarasisi ko kwizihiza umunsi mukuru w’igihugu. Icyo gihe nahise menyesha umukoresha wanjye ko ntari kwitabira ibyo birori kubera ko ntivanga muri politike.

 Umunsi wakurikiyeho, igihe nari ku kazi ku kibuga cy’indege, nabonye abagabo bari bahetse imbunda berekeza ahacururizwaga amatike. Natekereje ko bari baje gufata umuntu washakaga gutoroka igihugu. Icyakora naje kubona ko ari njye bari gutunga urutoki. Natangiye kwibaza impamvu bantungaga intoki. Ibintu byahise bihinduka mu kanya nk’ako guhumbya.

Ndi muri gereza, Yehova yaramfashije

 Abasirikare banjyanye mu biro, bamara amasaha menshi bampata ibibazo. Barambajije bati: “Abahamya ba Yehova bahembwa na nde?, Ukorera ishyaka riharanira ubwigenge bwa Eritereya? Wowe cyangwa papa wawe hari ukorera guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika?” Nubwo ibi bibazo byose byashoboraga gutuma nshya ubwoba ngata umutwe, nshimira Yehova kuba yaramfashije nkakomeza gutuza.—Abafilipi 4:6, 7.

 Bamaze kumpata ibibazo, abasirikare banjyanye mu nzu yahinduwemo gereza, banshyira mu cyumba cya metero kare 28 cyari cyuzuyemo abakobwa 15, bari barafunzwe bazira ibibazo bya politike.

Ndi umukozi wa kompanyi y’indege

 Mu ijoro ry’uwo munsi, aho nari ndyamye hasi, ncyambaye imyenda y’akazi, nari mpangayikishijwe n’ukuntu ababyeyi banjye n’abo tuvukana, bari bampangayikiye cyane. Bari bamenye ko nafunzwe, ariko ntibari bazi aho mfungiwe. Nasenze Yehova musaba ko yafasha umuryango wanjye ukamenya aho nari mfungiwe.

 Bukeye bwaho, igihe nabyukaga, nabonye umusore warindaga gereza twari tuziranye. Yandebye ubona asa n’utunguwe, maze aravuga ati: “Aster, urakora iki hano?” Naramwinginze musaba ko yajya mu rugo, akabwira ababyeyi banjye aho ndi. Nyuma yaho kuri uwo munsi, ababyeyi banjye banyoherereje ibyokurya n’imyambaro. Wa musore yari yababwiye aho nari ndi. Rwose, Yehova yashubije isengesho ryanjye. Ibyo byanyijeje ko ntari njyenyine.

 Sinari nemerewe gutunga Bibiliya cyangwa ikindi gitabo, kandi abagize umuryango wanjye n’inshuti zanjye ntibari bemerewe kunsura. Ariko Yehova yakomeje kumfasha, ampumuriza akoresheje abo twari dufunganywe. Buri munsi nababwiraga ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana kandi byarabashimishaga cyane. Bakundaga kumbwira bati: “Twebwe turwanirira ubutegetsi bw’abantu ariko wowe ushyigikiye ubutegetsi bw’Imana. Nubwo bagukangisha kukwica, ntuzacike intege!”

 Hari igihe abacungagereza bahataga ibibazo imfungwa kandi bakazikubita. Ijoro rimwe ari nka saa tanu, baje kundeba. Tugeze mu cyumba bahatiramo abantu ibibazo, banshinjije ibintu byinshi. Banavuze ko ntashyigikira leta. Igihe nangaga gusubiramo amagambo yo gusingiza leta, abacungagereza babiri barankubise kandi bajya kumpata ibibazo byinshi. Buri gihe, nasengaga Yehova nkamubwira ibindi ku mutima, kandi niboneye ko yari anshyigikiye.

 Nyuma y’amezi atatu, umwe mu bacungagereza yaje kundeba ambwira ko narekuwe, nemerewe gutaha. Nubwo byantunguye kandi bikanshimisha, nababajwe nuko ntari kongera kuganira ibyiringiro by’Ubwami bw’Imana n’abo bakobwa twari dufunganywe.

 Nyuma y’amezi make mfunguwe, abasirikare baje gufata abo twavukanaga, bari bamaze kuba ingimbi n’abangavu, ariko icyo gihe sinari mpari. Bafashe barumuna banjye babiri na musaza wanjye umwe. Icyo gihe, nafashe umwanzuro wo guhunga nkava mu gihugu. Nubwo nari mbabajwe cyane no kongera gusiga umuryango wanjye, mama yanteye inkunga yo gukomera no kwiringira Yehova. Nyuma y’igihe gito, nafashe indege nerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uwo munsi nimugoroba, abasirikare baje iwacu mu rugo bashaka kongera kumfata. Bageze mu rugo basanze nagiye, bahita birukira ku kibuga cy’indege. Ariko bageze ku kibuga, basanze indege nari ndimo yarangije guhaguruka.

 Nageze muri leta ya Maryland nakirwa na Haywood na Joan Ward, bakaba bari abamisiyonari bigishije Bibiliya ababyeyi banjye. Nyuma y’amezi atanu nageze ku ntego yanjye yo kuba umupayiniya. Nakoranye ubupayiniya n’umukobwa wa Ward witwaga Cyndi, kandi twagiranye ibihe byiza mu murimo wo kubwiriza.

Ndi kumwe na mugenzi wanjye Cyndi Ward twakoranye ubupayiniya

Nkorera umurimo kuri Beteli

Igihe nakoranaga n’umugabo wanjye kuri Beteli y’i Wallkill, muri New York

 Mu mpeshyi y’umwaka wa 1979, nasuye Beteli yo muri New York mpurirayo na Wesley Parker. Nishimiraga imico ye myiza n’intego ze zo mu buryo by’umwuka. Mu mwaka wa 1981 twarashyingiranywe, kandi nimukiye i Wallkill muri New York, njya gukorera kuri Beteli hamwe na Wesley. Nakoze muri mu Rwego Rushinzwe Isuku no mu imesero nyuma nza kujya mu Rwego Rushinzwe Mudasobwa, nkorana n’ikipe ikora kuri porogaramu ya MEPS. Gukorera kuri Beteli byatumye mbona uburyo bwo gukorera Yehova mu buryo bwuzuye. Namenyanye n’abavandimwe na bashiki bacu, twabaye incuti kugeza n’ubu.

 Icyakora, icyo gihe abagize umuryango wanjye, bari muri Etiyopiya, bari bahanganye n’ibitotezo bikaze kandi byarampangayikishaga cyane. Abo tuvukana batatu bari bakiri muri gereza. b Buri munsi, mama yateguraga ibyokurya, akabajyemurira kuko gereza itabagaburiraga.

 Muri icyo gihe nari mpangayitse, Yehova yambereye ubuhungiro, abagize umuryango wa Beteli barampumuriza kandi baramfasha (Mariko 10:29, 30). Umunsi umwe, umuvandimwe John Booth yarambwiye ati: “Dushimishwa no kuba ukorera Yehova hano kuri Beteli. Icyakora, ibyo ntibyari gushoboka iyo Yehova ataguha imigisha.” c Aya magambo arangwa n’ineza, yanyijeje ko Yehova yari ashyigikiye umwanzuro nafashe wo kuva muri Etiyopiya kandi ko yari kwita no ku muryango wanjye.

Dukorera Yehova nk’umuryango

 Muri Mutarama 1989, twamenye ko nari ntwite. Tukibimenya, byaradutunguye cyane! Nyuma y’iminsi mike, ntitwakomeje guhangayika, ahubwo twarabyishimiye. Icyakora nubwo byari bimeze gutyo, twakomeje kwibaza niba tuzaba ababyeyi beza, aho tuzaba n’icyo tuzakora tumaze kuva kuri Beteli.

 Ku itariki ya 15 Mata 1989, twapakiye ibintu byacu byose mu modoka, twimukira muri leta ya Orego, aho twagombaga gukomereza umurimo w’igihe cyose, turi abapayiniya. Ariko nyuma y’igihe gito tugezeyo, bamwe mu ncuti zacu batugiriye inama y’uko gukomeza gukora ubupayiniya bitari bishyize mu gaciro, gusa nta ntego mbi bari bafite. Ni byo koko twari dukennye kandi twari hafi kubyara. None se twagombaga gukora iki? Hashize igihe gito, umugenzuzi usura amatorero witwaga Guy Pierce n’umugore we Penny bahise badusura. d Baduteye inkunga yo gukomera ku ntego yacu, tugakora ibyo twari twariyemeje. Ubwo rero, twabaye abapayiniya, kandi twari twiringiye ko Yehova yari kudufasha (Malaki 3:10). Twakomeje gukora ubupayiniya, na nyuma y’aho tubyariye umuhungu wacu w’imfura Lemuel, na nyuma yaho tubyariye uwa kabiri witwa Jadon.

 Gukora ubupayiniya turi kumwe n’abahungu bacu bari bakiri bato cyane byaradushimishije kandi bitugirira akamaro cyane. Umurimo w’ubupayiniya ntiwadufashije gusa kubona uburyo bwo kugeza ku baturanyi bacu ukuri ko muri Bibiliya, ahubwo wanadufashije no kwigisha abahungu bacu (Gutegeka kwa Kabiri 11:19). Ariko nyuma yaho tubyariye umuhungu wa gatatu Japheth, twabonye ko byari kuba byiza dufashe igihe tukaba duhagaritse umurimo w’ubupayiniya.—Mika 6:8.

Twatoje abahungu bacu gukorera Yehova

 Twabonye ko inshingano ikomeye kurusha izindi, twari dufite nk’ababyeyi, yari iyo gutuma abahungu bacu bamenya neza ko Yehova ariho koko, kandi tugafasha buri wese ku giti cye kuba incuti ya Yehova. Kugira ngo tubigereho, twakoze uko dushoboye kugira ngo gahunda y’iby’umwuka mu muryango ijye ishimisha buri wese. Igihe bari bakiri bato, twasomeraga hamwe inkuru ziri mu gitabo Listening to the Great Teacher n’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya. Hari n’igihe twakinaga zimwe mu nkuru zo muri ibyo bitabo. Ni njye njyenyine w’igitsina gore wari mu muryango wacu, ubwo rero iyo twakinaga inkuru ivuga kuri Yezebeli, ni njye wakinaga mu mwanya we. Abahungu bacu bakundaga gukina uwo umukino bakansunika nkava mu ntebe nkagwa, nyuma bagakina nk’aho babaye imbwa. Uretse gahunda y’iby’umwuka mu muryango twagiraga, Wesley yigishaga Bibiliya abahungu bacu buri wese ku giti cye.

 Twakundaga abahungu bacu tukanabitaho, kandi twasengaga dusaba ko twaba umuryango wunze ubumwe. Uko bagendaga bakura, twabatozaga imirimo yo mu rugo. Bozaga ibyombo, bagasukura ibyumba byabo, bakanafura imyambaro yabo. Twabigishije no guteka.

 Abana bacu si bo bigaga ibintu bishya gusa, ahubwo natwe ababyeyi twarigaga. Hari igihe twaremerezaga ibintu kandi tukabwira nabi abahungu bacu, cyangwa se tukabwirana nabi hagati yacu. Iyo ibintu nk’ibyo byabaga, twicishaga bugufi, tugasabana imbabazi.

 Twakundaga gutumira abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryacu, bakaza mu rugo tukabakira, tugasura abakozi ba Beteli, abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero n’abandi bakoraga umurimo ahakenewe ababwiriza (Abaroma 12:13). Iyo twabaga dusabana n’abashyitsi, ntitwoherezaga abana mu cyumba ngo bajye gukinirayo. Bagumanaga natwe, bakishimira gukurikira inkuru z’ibyabaye n’ibiganiro twagiranaga. Inshuro nyinshi wasangaga abana bacu bibuka ibintu byinshi mu byabaga byaravugiwe muri ibyo biganiro kuturusha.

 Njye na Wesley twakoranaga umwete umurimo kugira ngo dukorere Yehova twishimye. Urugero, twiteguraga mbere y’igihe, tukazigama amafaranga kandi tukagena igihe cyo kujya mu kiruhuko, kugira ngo tuzabashe gusura ibihugu bitandukanye. Muri buri gihugu, twasuraga ibiro by’ishami, tukajya mu materaniro, kandi tukifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye turushaho gukunda umuryango wa Yehova wo ku isi yose, kandi umuryango wacu urushaho gukundana.

Abagize umuryango wacu dusura icyicaro gikuru i Brooklyn muri New York, mu mwaka wa 2013

Twakomeje gukorera Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo

 Twaje gusanga mu karere kacu hari abantu benshi bavugaga ururimi rw’Icyesipanyoli, ariko bakaba batarabwirijwe. Ubwo rero igihe abahungu bacu bari bakiri bato, twagishije inama umuvandimwe Pierce, niba dushobora kwimukira mu itorero rikoresha Icyesipanyoli. Yadushubije yisekera, agira ati: “Ubundi iyo uri umurobyi, ujya aho amafi ari.” Dushingiye kuri iyo nkunga yaduteye, twimukiye mu itorero rikoresha Icyesipanyoli ryari mu mujyi wa Woodburn muri leta ya Orego. Twishimiye gutangira kwigisha abantu benshi Bibiliya. Twafashije bamwe muri bo barabatizwa kandi twashimishijwe no kwibonera ukuntu itsinda ryari rito ryakoreshaga Icyesipanyoli ryahindutse itorero.

 Hari igihe akazi ka Wesley kahagaze, maze biba ngombwa ko twimukira muri leta ya Kaliforuniya aho yari yabonye akazi. Nyuma y’imyaka ibiri, njye, Lemuel na Jadon, twafashe umwanzuro wo gutangira ubupayiniya. Mu mwaka wa 2007, nishimiye ko twiganye ishuri ry’abapayiniya. Nyuma gato yo kurangiza ishuri ry’abapayiniya, twasanze mu ifasi yacu harimo abantu benshi bavuga ururimi rw’Icyarabu. Nyuma y’imyaka 13 dukorera umurimo mu ifasi ikoresha Icyesipanyoli, abagize umuryango wacu bafashe umwanzuro wo kwimukira mu itorero rikoresha ururimi rw’Icyarabu. Twashimishijwe no kubwiriza abimukira benshi bavugaga Icyarabu aho twari dutuye, ndetse no kujya kubwiriza mu bindi bihugu muri za gahunda zihariye. Dukomeje gukorera ubupayiniya mu ifasi ikoresha ururimi rw’Icyarabu mu mujyi wa San Diego, muri leta ya Kaliforuniya.

 Wesley ni umutware w’umuryango uhebuje akaba n’umugabo mwiza kandi yubaha cyane umuryango wa Yehova. Ntiyigeze avuga nabi ikintu icyo ari cyo cyose ku birebana na Beteli cyangwa gahunda z’itorero. Ahubwo, buri gihe avuga ibintu byiza, byubaka abandi. Njye nawe dusengera hamwe kandi asenga ansabira. Iyo duhuye n’ibibazo biduhangayikishije, amasengesho ye arampumuriza kandi agatuma ntuza.

 Rwose iyo nsubije amaso inyuma, ntekereza ku byishimo twaboneye mu murimo w’igihe cyose, kurera abana bacu no gufasha amatorero akeneye ababwiriza. Twiboneye ko Yehova aha umugisha abantu bose bamushyira mu mwanya wa mbere, kandi nta kintu na kimwe twigeze tubura (Zaburi 37:25). Nemera ntashidikanya ko kuba narahisemo gukorera Yehova nta kindi mubangikanyije na cyo, ari wo mwanzuro mwiza kurusha indi yose nafashe.—Zaburi 84:10.

Uhereye ibumoso, ndi kumwe na Japheth, Lemuel, Jadon na Wesley

a Umuvandimwe Linck yakoreye ku biro by’ishami bya Kenya, ari na byo byagenzuraga umurimo wo kubwiriza muri Etiyopiya.

b Abo tuvukana bavuye muri gereza nyuma y’imyaka ine.

c Umuvandimwe Booth yabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi kugeza igihe yarangirije isiganwa rye ryo ku isi mu mwaka wa 1996.

d Umuvandimwe Pierce yaje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi kugeza igihe yarangirije isiganwa rye ryo ku isi mu mwaka wa 2014.