Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

CAMILLA ROSAM | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Nishyiriyeho intego yo kujya numvira Yehova

Nishyiriyeho intego yo kujya numvira Yehova

 Sogokuru na nyogokuru batangiye kwiga iby’Ubwami bw’Imana buzakora mu mwaka wa 1906 bamaze gupfusha umuhungu wabo azize indwara imeze nka gapfura. Umuganga wamuvuraga yari umwigishwa wa Bibiliya, uko akaba ariko Abahamya ba Yehova bitwaga kera. Yababwiye ibyiringiro bihumuriza byo muri Bibiliya, hakubiyemo n’ibyiringiro by’umuzuko. Ibyo byatumye sogokuru na nyogokuru, mama na mukuru we bahinduka abigishwa ba Bibiliya.

 Abo bene wacu bamaze imyaka myinshi barangwa n’ishyaka mu murimo wa Yehova. Abagore bafashaga abantu kubona aho bicara igihe filimi yitwaga “Photo-Drame de la Création,” yerekanwaga mu mujyi wa Chicago uri muri Leta ya Illinois, muri Amerika. Ikibabaje ni uko mama ari we wenyine wakomeje gukorera Yehova. Ibyo ntibyari bimworoheye kubera ko abagize umuryango bose bari incuti cyane kandi bakaba barakomeje gukorera Yehova bafatanyije kugeza mu mwaka wa 1930. Kuba mama yarakomeje kubera Yehova indahemuka kandi akamwumvira na papa akaba yari umwigishwa wa Bibiliya w’indahemuka, byaramfashije cyane.

Ifoto y’umuryango mu mwaka wa 1948

 Navutse mu mwaka wa 1927, nkaba ndi imfura mu bana batandatu. Twese twashikamye mu kuri. Papa yari umubaji kandi twabaga mu nzu nziza yari mu nkengero z’umujyi wa Chicago. Twari dufite umurima munini w’imboga kandi twororaga inkoko n’imbata.

 Nakundaga gukora cyane. Imwe mu mirimo yo mu rugo nakundaga, ni ukudoda amasogisi yacitse. Muri iki gihe abantu ntibakidoda amasogisi, ariko mu gihe cyacu iyo isogisi ryacikaga ntitwarijugunyaga ahubwo twararidodaga. Twadodaga dukoresheje urushinge n’urudodo. Kuba narize iyo mirimo byaramfashije cyane kuko nyuma yaho nakoze akazi ko kudoda.

Ababyeyi banjye bambereye urugero rwiza

 Papa yakoraga uko ashoboye kose umuryango wacu ukita kuri gahunda zo gukorera Yehova. Twajyaga mu materaniro buri gihe, tukifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi buri munsi tugafata isomo ry’umunsi. Buri wa Gatandatu nimugoroba, twagiraga ikigisho cy’umuryango dukoresheje Umunara w’Umurinzi.

 Kugira ngo tubone uko tubwiriza abaturanyi bacu, papa yari yarashyize icyapa cyahoraga cyaka ku idirishya ry’inzu twabagamo. Icyo cyapa cyari cyarakozwe n’abavandimwe, kikaba cyaramamazaga disikuru cyangwa ibitabo byacu. Cyaramyasaga cyane maze kigakurura abantu banyuraga aho ngaho. Nanone, papa yari yarashyize ibyapa bibiri ku modoka yacu.

Mama atujyana kubwiriza dukoresheje fonogarafe

 Papa yatwigishije akamaro ko kumvira Yehova haba mu magambo no mu bikorwa kandi na mama yaramushyigikiraga muri byose. Igihe murumuna wanjye muto yari afite imyaka itanu, mama yatangiye gukora ubupayiniya bw’igihe cyose kandi yakomeje kubukora kugeza igihe yapfiriye. Rwose twari dufite ababyeyi beza.

 Ubuzima bwo muri icyo gihe butandukanye n’ubw’ubu. Icyo gihe nta televiziyo twagiraga. Ubwo rero, njye na barumuna banjye twakundaga kumva radiyo kuko yacagaho ibiganiro bishishikaje. Ikiruta byose, abagize umuryango wanjye bakundaga ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya umuryango wa Yehova wacishaga kuri radiyo.

Amakoraniro, Fonogarafe n’ibyapa byamamaza

 Twakundaga kujya mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova. Mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1935, twamenye ko “imbaga y’abantu benshi” izarokoka umubabaro ukomeye ivugwa mu Byahishuwe 7:9, 14, ari abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi izahinduka Paradizo. Mbere y’umwaka wa 1935, ababyeyi banjye bombi baryaga ku bigereranyo. Icyakora nyuma y’iryo koraniro, papa ni we wenyine wakomeje kubiryaho. Mama we yahise amenya ko ibyiringiro bye atari ukujya gutegekana na Yesu mu ijuru, ahubwo ari ukuba hano ku isi iteka ryose.

 Mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1941, rikabera muri Leta ya Missouri, mu mujyi wa St. Louis, umuvandimwe Joseph Rutherford wayoboraga umurimo icyo gihe, yatangaje ko hasohotse igitabo Children. Akimara gutanga iryo tangazo abantu bakomye amashyi menshi! Nari mfite imyaka 14 kandi hari hashize umwaka umwe mbatijwe. Ndakibuka ukuntu njye n’abandi bana twatonze umurongo tukajya kuri pulatifomu gufata icyo gitabo.

Ndi kumwe na Lorraine, mu mwaka wa 1944

 Uko umurimo wakorwaga icyo gihe bitandukanye n’uko tuwukora muri iki gihe. Ahagana mu mwaka wa 1930, twakoreshaga fonogarafe tukumvisha nyiri inzu disikuru zishingiye kuri Bibiliya zabaga zarafashwe amajwi. Mbere yo gukomanga ku muryango, twabanzaga gutegura fonogarafe na disikuru turi bwumvishe nyiri inzu. Iyo nyiri inzu yabaga aje, twabanzaga kumwibwira maze tukamwumvisha disikuru yamaraga iminota ine n’igice, hanyuma tukamuha igitabo. Abantu bo mu gace k’iwacu badutegaga amatwi batwubashye. Ubanza ahari nta n’umuntu wigeze atubwira nabi. Igihe natangiraga umurimo w’ubupayiniya mfite imyaka 16, papa wanjye yampaye fonogarafe, kandi nishimiye kuyikoresha mu murimo wo kubwiriza. Nakoranye ubupayiniya na mushiki wacu mwiza cyane witwaga Lorraine.

 Abavandimwe na bashiki bacu bagendaga mu matsinda, bakabwiriza mu muhanda. Twagendaga twambaye ibyapa bibiri, kimwe kiri imbere ikindi kiri mu mugongo. Byabaga byanditseho amagambo, urugero nk’avuga ngo: “Idini ni umutego kandi rirariganya” n’avuga ngo: “Mukorere Imana na Kristo Umwami.”

Ifoto igaragaza uko twabwirizaga dukoresheje ibyapa

 Amateraniro yadufashaga kwitegura ibitotezo ndetse akatwigisha uko twavuganira ukwizera kwacu. Kandi koko hari igihe cyageze duhura n’ibitotezo. Urugero, hari igihe twarimo dutanga amagazeti mu gace gakorerwamo ubucuruzi, maze abapolisi baradufata, badushyira muri panda gari batujyana kuri sitasiyo. Baturekuye nyuma y’amasaha menshi, ariko twahavuye twishimye kuko twatotezwaga tuzira kumvira Yehova.

Dushyingiranwa, tujya kwiga ishuri rya Gileyadi, Eugene ahamagarwa mu Gisirikare

Njye na Eugene igihe twakoraga ubukwe

 Igihe twari mu ikoraniro ryabereye mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta ya Minnesota, Lorraine yampuje n’umuvandimwe Eugene Rosam. Eugene yari yarakuriye mu mujyi wa Key West, wo muri Leta ya Folorida. Igihe yigaga mu mashuri yisumbuye, baramwirukanye bamuziza ko yanze kwifatanya mu minsi mikuru y’igihugu. Icyo gihe yahise atangira ubupayiniya. Umunsi umwe yahuye n’umukobwa biganaga. Kubera ko Eugene yari umunyeshuri w’intangarugero, uwo mukobwa yamubajije icyatumye bamwirukana. Ibisubizo yamuhaye bishingiye kuri Bibiliya byatumye nawe atangira kwiga Bibiliya. Yemeye ukuri ko muri Bibiliya maze aza kubatizwa.

Turi muri Key West, mu mwaka wa 1951

 Njye na Eugene twashakanye mu mwaka wa 1948. Tumaze gushakana twakomeje gukorera umurimo w’ubupayiniya mu mujyi wa Key West. Nyuma yaho, badutumiriye kwiga ishuri rya 18 rya Gileyadi, maze duhabwa impamyabumenyi mu mwaka wa 1952. Kubera ko hari isomo batwigishijemo Icyesipanyoli, twari twiteze ko bazatwohereza kuba abamisiyonari mu gihugu gikoresha Icyesipanyoli. Icyakora si uko byagenze. Igihe twari mu ishuri rya Gileyadi, ni bwo intambara yo muri Koreya yatangiye. Eugene bamusabye kujya mu gisirikare. Ibyo byaradutunguye cyane bitewe n’uko mu gihe cy’Intambara ya 2 y’Isi Yose yari yarahawe icyemezo cya Minisitiri kimwemerera kutajya mu gisirikare. Kuba bari baramutumiye mu gisirikare, byatumye abavandimwe badusaba kuguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byarambabaje cyane maze ndarira. Nyuma y’imyaka ibiri, Eugene yongeye kubona icyemezo kimwemerera kutajya mu gisirikare. Ibyo bintu byose byatubayeho, byatwigishije isomo ry’ingenzi. Iyo uburyo bumwe bwanze, Yehova ashobora gukoresha ubundi kandi uko ni ko byagenze. Icyo twari dukeneye ni ugukomeza kwihangana.

Turi mu ishuri rya Gileyadi

Umurimo wo gusura amatorero no kutwohereza muri Kanada!

 Mu mwaka wa 1953, nyuma yo kumara igihe runaka dukora ubupayiniya mu itorero ry’Icyesipanyoli ryari mu mujyi wa Tucson, muri leta ya Arizona, batwohereje mu murimo wo gusura amatorero. Twasuye amatorero yo muri Leta ya Ohiyo, muri Kaliforuniya n’ayo mu mujyi wa New York. Mu mwaka wa 1958, twabaye abagenzuzi b’intara a muri leta ya Kaliforuniya no muri Oregon. Icyo gihe twacumbikirwaga n’abavandimwe. Mu mwaka wa 1960, twoherejwe muri Kanada, aho Eugene yari umwarimu mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Twagumye muri Kanada kugeza mu mwaka wa 1988.

 Kimwe mu bintu ntazibagirwa igihe nari muri Kanada ni umuryango njye na mushiki wacu twasuye igihe twarimo tubwiriza ku nzu n’inzu. Icyo gihe twahuye n’umubyeyi witwa Gail watubwiye ko abahungu be bari barababajwe cyane n’urupfu rwa sogokuru wabo. Baramubazaga bati: “Kuki yapfuye?” “None se yagiye he?” Icyakora Gail yaburaga icyo abasubiza. Ubwo rero twamweretse imirongo yo muri Bibiliya imuhumuriza kandi imufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.

 Kubera ko icyo gihe Eugene yari yasuye itorero, aho twari kuhamara icyumweru kimwe gusa. Uwo mushiki wacu twari kumwe ni we wasubiye gusura Gail. Ibyo byatumye Gail, umugabo we Bill n’abana be batatu ari bo Christopher, Steve na Patrick bemera ukuri. Ubu Christopher ni umusaza w’itorero muri Kanada. Steve we ni umwarimu mu mashuri ya Gitewokarasi, abera mu nyubako ziri mu mujyi wa Palm Coast, muri leta ya Folorida. Patrick we, ari muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Tayilande. Hashize imyaka myinshi njye na Eugene turi incuti z’uwo muryango. Nishimira kuba naragize uruhare ruto mu gutuma bamenya Yehova.

Ibyari ugusura abarwayi byahindutse Komite Zishinzwe Guhuza abarwayi n’abaganga

 Igihe twari muri Kanada, Yehova yahaye Eugene ubundi buryo bushimishije bwo kumukorera. Reka ngire icyo mbubabwiraho.

 Mu myaka myinshi ishize, abantu ntibari basobanukiwe impamvu tudaterwa amaraso kandi ibyo byatumaga benshi batuvugaho ibintu bibi. Ibinyamakuru byinshi byo muri Kanada byasohoye inkuru nyinshi zivuga ko abana b’Abahamya ba Yehova bapfa bitewe n’uko ababyeyi babo banze ko baterwa amaraso. Umugabo wanjye yahawe inshingano yo gusobanura ko ayo makuru atari ukuri.

 Mbere y’ikoraniro mpuzamahanga ryabaye mu mwaka wa 1969, rikabera mu mujyi wa Buffalo, muri New York, Eugene n’abandi bavandimwe, bagiye mu bitaro bikomeye gusobanura ko Abahamya ba Yehova bagera ku 50.000, bo muri Kanada n’abo muri Amerika, bazagira ikoraniro mpuzamahanga. Ibyo babitewe no kugira ngo nihagira umuvandimwe uhura n’ikibazo cy’uburwayi bukomeye, abaganga bazabe basobanukiwe uko tubona ibijyanye no guterwa amaraso. Abo bavandimwe batangaga inyandiko zizewe zivuga ibijyanye no kuvurwa hadakoreshejwe amaraso. Kuba abaganga benshi barumvaga ibyo bitekerezo, byateye inkunga Eugene n’abandi bavandimwe yo gutangira gusura n’ibindi bitaro byo muri Kanada. Nanone byafashije abandi basaza kujya bavugana n’abaganga ku byerekeye ubuvuzi.

 Gahoro gahoro, iyo mihati bashyiragaho yagize icyo igeraho. Mvugishije ukuri, byatanze umusaruro tutari twiteze. Mureke na byo mbibabwire.

Ishuri ry’Abagize Komite Zihuza Abarwayi n’Abaganga, mu Buyapani

 Ahagana mu mwaka wa 1980, umuvandimwe Milton Henschel wakoreraga ku cyicaro gikuru i Brooklyn muri New York yahamagaye Eugene. Inteko Nyobozi yifuzaga ko iyo gahunda yakorerwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakwaguka ikamenywa n’abadogiteri benshi. Ni yo mpamvu njye na Eugene twimukiye i Brooklyn, maze muri Mutarama 1988, Inteko Nyobozi yemeza ko ku cyicaro gikuru hashyirwaho Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Yerekeranye n’Ubuvuzi. Nyuma yaho, umugabo wanjye n’abandi bavandimwe babiri batanze amahugurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baza gukurikizaho no mu bindi bihugu. Hashize igihe gito, Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Yerekeranye n’Ubuvuzi, rwagiye rushyirwa no ku biro by’amashami. Kandi mu mijyi itandukanye hashyizweho za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Iyo gahunda yuje urukundo Yehova yadushyiriyeho yafashije Abahamya benshi n’abana babo. Iyo Eugene yabaga yagiye gutanga amahugurwa mu gihugu runaka no gusura ibitaro byaho, nasigaraga nkora ku biro by’ishami byo muri icyo gihugu, wenda nkakorera aho badodera cyangwa mu gikoni.

Nishimira gukora akazi ko kudoda

Ikigeragezo gikomeye cyane nahuye na cyo

 Mu mwaka wa 2006, nahuye n’ikigeragezo gikomeye. Umugabo wanjye nakundaga cyane Eugene yarapfuye. Njya nkumbura cyane uburyo yangaragarizaga urukundo n’ukuntu twakoreraga hamwe. Icyakora hari ibintu bitandukanye byamfashaga kwihanganira icyo kigeragezo. Urugero, gusenga no gusoma Bibiliya buri munsi byamfashije gukomeza kuba incuti ya Yehova. Buri gitondo, nkurikirana isomo ry’umunsi ritangirwa kuri Beteli. Kandi nsoma igice cyose cyo muri Bibiliya umurongo w’isomo ry’umunsi uba wakuwemo. Nanone, guhugira mu kazi ka Beteli kerecyeranye no kudoda byaramfashaga cyane kandi naragakundaga. Mu myaka ya vuba aha, nafashaga mu bijyanye no kumanika ibyapa ku mazu y’amakoraniro yo muri New Jersey no muri New York. Ubu nkora uturimo dutandukanye ku nyubako z’ibiro by’ishami biri i Fishkill.  b

 Kuri njye, ikintu cy’ingenzi mu buzima ni ugukunda Yehova, kumwumvira no kumvira umuryango we (Abaheburayo 13:17; 1Yohana 5:3). Kandi nshimishwa n’uko njye na Eugene ibyo ari byo twashyiraga mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu. Ibyo bituma nemera ntashidikanya ko twembi Yehova azatugororera agatuma twongera kubonana muri paradizo kandi akaduha ubuzima bw’iteka.—Yohana 5:28, 29.

a Abagenzuzi b’uturere basura amatorero naho abagenzuzi b’intara bo bagasura uturere kandi bagatanga amadisikuru mu makoraniro y’uturere.

b Mushiki wacu Camilla Rosam yapfuye muri Werurwe 2022 igihe twateguraga iyi nkuru. Yari afite imyaka 94.