DAVID MAZA | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO
Umuryango wacu wongeye kugira ibyishimo nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye
Kubera ko nize Bibiliya kandi ngashyira mu bikorwa ibyo niga, amaherezo umuryango wacu wagize ibyishimo, nubwo natekerezaga ko ntashobora kubigeraho. Njye n’umugore wanjye hamwe n’abana bacu batatu twari twunze ubumwe kandi dukorera Yehova n’umutima wacu wose.
Ntitwari tuzi ko dushobora guhura n’ibyago twagize ku itariki ya 24 Mata 2004.
Igihe umugore wanjye Kaye yabyaraga umukobwa wacu w’imfura witwa Lauren, sinari nzi icyo umuntu yakora ngo abe umubyeyi mwiza. N’igihe twabyaraga umwana wacu wa kabiri ari we Michael nta cyo nari narahinduye. Ababyeyi banjye bahoraga barwana, amaherezo baratana. Nubwo nashakaga kuba umutware mwiza w’umuryango, sinari nzi uko nabigeraho.
Ibintu byarushijeho kuba bibi kuko kuva maze kuba ingimbi natangiye kunywa inzoga nyinshi hamwe n’ibiyobyabwenge. Maze kuba mukuru nabaye umuntu mubi kurushaho, ku buryo numvaga nta garuriro. Nari narabaswe n’inzoga, ibiyobyabwenge no gukina urusimbi. Ibyo byatumye mfata imyanzuro mibi myinshi. Ibintu byarushijeho kuzamba kugeza ubwo umugore wanjye Kaye yantaye, akajyana n’abana bacu babiri. Nagize agahinda kenshi.
Nabajije Kaye icyo nakora ngo agaruke mu rugo. Yari yaratangiye kwigana Bibiliya n’Umuhamya wa Yehova witwa Gloria. Ubwo rero, yarambwiye ati: “Ukwiriye kwiga Bibiliya.” Nubwo ntari nshishikajwe no kwiga Bibiliya, nemeye kujya guhura na Gloria n’umugabo we Bill kubera ko nishakiraga ko Kaye agaruka.
Ikiganiro cyahinduye ubuzima bwanjye
Igihe Bill na Gloria bazaga iwacu, natangajwe n’ukuntu bakundana. Namenye ko bafite abana batatu bakuru tungana kandi ko abo bana bakoresha neza ubuzima bwabo. Ni ubwa mbere natangiye gutekereza ko Bibiliya ishobora gutuma ngira umuryango wishimye.
Icyo gihe naganiriye na Bill na Gloria ku bibazo nari mfite. Banyeretse amagambo ari muri Bibiliya mu Bagalatiya 6:7, agira ati: “Ntimwishuke: iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.” Naratekereje nti: “Iyo nemera kuyoborwa n’iyi nama, mba naririnze ibibazo byinshi kandi mba narafashe imyanzuro myiza.”
Nyuma y’igihe niboneye ko gushyira mu bikorwa ibyo niga muri Bibiliya byatumye ngira ubuzima bwiza. Njye na Kaye twaretse kunywa itabi kandi naje kureka ibiyobyabwenge. Mu mwaka wa 1985, igihe twabyaraga umwana wa gatatu witwa David, nanone twitaga Davey, amaherezo numvise nshobora kuba umubyeyi mwiza.
Dukorera Yehova twunze ubumwe
Njye na Kaye twiboneye ko gutoza abana bacu gukunda Yehova byatumye natwe turushaho kumukunda. Twize byinshi mu gitabo Umwigisha Ukomeye. Nanone twe n’abana bacu, imiryango yo mu itorero ryacu yatubereye urugero rwiza.
Nyuma y’igihe abana bacu batangiye gukora ubupayiniya. Mu mwaka wa 2004, Lauren yagiye mu itorero rivuga Icyesipanyoli. Michael we yavuye kuri Beteli agiye gushaka umugore kandi icyo gihe we n’umugore we biteguraga kujya kubwiriza muri Guam. Davey wari ufite imyaka 19, yatangiye kubwiriza muri Republique Dominicaine.
Njye na Kaye twishimiye ukuntu abana bacu bahisemo neza. Ni nk’aho twakurikizaga ibivugwa muri 3 Yohana 4 havuga ngo: “Nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri.” Ntitwari tuzi ko tugiye kumva inkuru mbi yahungabanyije umuryango wacu.
Twagize ibyago biraduhungabanya
Ku itariki ya 24 Mata 2004, njye na Kaye twarasohotse tujya muri resitora turi kumwe n’indi miryango ibiri. Kubera ko resitora yari ku birometero birenga 60 uvuye aho twari dutuye, twese uko turi batandatu twagiye mu modoka imwe. Nyuma yaho tumaze kurya, bamwe nabajyanye ku yindi resitora gufatayo utundi tuntu hanyuma njya gushaka aho naparika imodoka. Ngezeyo numvise telefone isonnye. Ni incuti yanjye yari impamagaye kandi numvaga ameze nk’uhangayitse.
Yarambwiye ati: “Hari ikintu kibabaje cyabaye. Davey yakoze impanuka.”
Nagize ubwoba maze ndamubaza nti: “Ese birakomeye cyane?”
Noneho yabanje kubura icyo ambwira, maze aravuga ati: “Davey yapfuye.”
Maze kwitaba uwo muntu, nasenze Yehova ngo ampe imbaraga. Hanyuma ninjiye muri resitora mbwira abandi ko ntameze neza ko byaba byiza tugiye mu rugo. Nanze kubwira Kaye ko Davey yapfuye kugira ngo nze kubimubwira turi twenyine.
Isaha n’igice twamaze muri urwo rugendo ntiyari inyoroheye. Nababajwe n’ukuntu Kaye yabwiraga abandi ukuntu yishimye kubera ko Davey azaza kudusura. Hagati aho nubwo nari ntarabwira umugore wanjye ko umuhungu wacu yapfuye, abantu benshi batangiye kohereza ubutumwa bwo kuduhumuriza kuri terefone yanjye.
Tumaze kugeza abo twari kumwe mu ngo zabo, twagarutse mu rugo. Kaye yarandebye abona ko mfite ikibazo. Yarambajije ati: “Byagenze bite? Nari nzi neza ko ibyo ngiye kumubwira bigiye guhindura ubuzima bwe nk’uko nanjye byari byangendekeye igihe bambwiraga inkuru mbi mu masaha abiri yari ashize.
Uko twahanganye n’agahinda twatewe no gupfusha
Njye na Kaye twagiye duhura n’ibibazo mbere y’uko ibyo biba, kandi twari tuzi ko Yehova afasha abagaragu be (Yesaya 41:10, 13). Ariko icyo kigeragezo cyo cyarutaga ibyo byose. Nakomezaga kwibaza nti: “Ni gute ibintu nk’ibi byaba kuri Davey, kandi yarakoreye Yehova ibyiza byinshi? None se kuki Yehova atamurinze?”
Abana bacu na bo bari bahungabanye. Lauren na we yari nka mama wa Davey. Ubwo rero na we urupfu rwa Davey rwaramuhungabanyije cyane. Michael na we ni uko. Nubwo Michael yari amaze imyaka itanu tutabana, yari yishimiye kubona ukuntu murumuna we yavuyemo umugabo.
Ako kanya itorero ryacu ryatangiye kutwitaho. Urugero, incuti zacu zo mu itorero zatangiye kuza kuduhumuriza no kudufasha, kugira ngo umugore wanjye Kaye ashobore kwihanganira urupfu rw’umuhungu wacu (Imigani 17:17). Sinzibagirwa urukundo batugaragarije!
Kugira ngo twihanganire agahinda twari dufite, njye na Kaye twakomeje gusenga, kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro. Birumvikana ko agahinda katashize. Ariko twamenye ko ari iby’ingenzi gukomeza gukora ibintu bituma tuba hafi ya Yehova.—Abafilipi 3:16.
Hagati aho, Michael na Diana baje kuba hafi yacu, naho Lauren aza mu itorero ryacu ry’Icyongereza. Iyo myaka mike twamaranye yadufashije guhangana n’agahinda ko gupfusha umuhungu wacu. Nyuma yaho Lauren yarashatse kandi umugabo we Justin, na we yaradufashije cyane.
Urugendo rutoroshye
Hashize igihe gito Davey apfuye, hari ikintu kitoroshye twakoze ariko cyadufashije kwihangana. Reka Kaye ababwire iyo nkuru.
“Igihe umugabo wanjye yambwiraga ko Davey yapfuye, numvise meze nkuguye mu mwobo muremure kandi namaze igihe kirekire ari uko niyumva. Nari mfite agahinda kenshi ku buryo koroherwa byansabye igihe kirekire. Nahoraga ndira. Mvugishije ukuri, nari nararakariye Yehova n’abantu bose bakiriho. Nari narataye umutwe.
“Nifuzaga kujya muri Republique Dominicaine kujya gukorera umurimo aho Davey yawukoreye mu minsi ye ya nyuma. Ariko nari ntarabona imbaraga zo gukora urugendo rurerure.
“Hari incuti yanjye yambwiye ko incuti za Davey zo muri Republique Dominicaine na zo zari zifite agahinda kandi ko zifuzaga kubona umuryango we. Ibyo yambwiye byatumye ngira imbaraga, mfata indege njyayo.
“Twabonye ko urugendo umuryango wacu wakoze, rwatugiriye akamaro. Twashimishijwe no kumenya ko ibintu Davey yashyiraga mu mwanya wa mbere ari ugukorera Yehova. Hari umusaza w’itorero Davey yabagamo, watubwiye ko buri gihe yabaga yiteze ko Davey asohoza neza inshingano yahawe.
“Igihe twari mu mujyi tugana aho Davey yabaga, abantu baje kudusanganira batubwira ibintu byiza Davey yagiye abakorera. Nari nsanzwe nzi ko ari umwana mwiza, ariko izo nkuru zatumye ndushaho kumenya ukuntu umuhungu wanjye yageragezaga kwigana Yesu.
“Nanone twahuye n’umugabo Davey yigishaga Bibiliya. Uwo mugabo yari yararembye, yaraheze mu buriri kandi yabaga mu kazu gato cyane. Nubwo yari umukene, abavandimwe na bashiki bacu batubwiye ko Davey yamwitagaho cyane kandi akamwubaha. Ibyo byatumye ndushaho kwishimira ibyo Davey yakoze.
“Urwo rugendo rwari rukomeye cyane kuruta izindi nakoze. Ariko rwaradufashije. Kwifatanya n’abandi bantu bari barababajwe n’urupfu rwa Davey no guhumurizanya nabo. Byadufashije kwihanganira agahinda twatewe n’urupfu rwe.”
Batewe inkunga n’urugero rwa Davey
Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Mutarama 2005, irimo ingingo ivuga ku buzima bwa Davey no ku murimo yakoreye muri Republique Dominicaine. Icyo gihe ntitwari tuzi ko hari abo izagirira akamaro. Urugero, muri Gicurasi 2019, umuvandimwe witwa Nick yaraduhamagaye maze atubwira ibi bikurikira:
“Mu mpera z’umwaka wa 2004, nigaga mu mashuri yisumbuye kandi nta ntego zo gukorera Yehova nari narishyiriyeho. Nta byishimo nagiraga. Nasenze Yehova musaba ko yamfasha kumenya uko nakoresha neza ubusore bwanjye. Hashize igihe gito nasomye inkuru ivuga iby’ubuzima bwa Davey muri Nimukanguke! Numvise Yehova ashubije isengesho ryanjye!
“Nahagaritse kwiga muri kaminuza ntangira gukora ubupayiniya. Nanone nishyiriyeho intego yo kwiga Icyesipanyoli kandi njya gukorera umurimo mu kindi gihugu. Hashize igihe gito natangiye gukorera umurimo muri Nikaragwa, nanone nize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami ndi kumwe n’umugore wanjye. Iyo abantu bambajije ikintu cyanteye inkunga mbabwira ko ari urugero rwa Davey.”
Nanone twatunguwe n’ibyabaye kuri mushiki wacu Abi, twahuriye muri hoteli igihe twajyaga mu ikoraniro mpuzamahanga mu mugi wa Buenos Aires, muri Arijantina. Twatangajwe n’ukuntu yari umugwaneza kandi afite urukundo. Njye na Kaye yatwibukije Davey.
Igihe twasubiraga kuri hoteli, twamwoherereje linki ya Nimukanguke! ivuga iby’ubuzima bwa Davey. Hashize iminota mike yahise adusubiza. Yifuzaga cyane ko tuvugana ubwo rero twahuriye aho bakirira abantu. Yatubwiye ko urugero rwa Davey ari rwo rwatumye atangira ubupayiniya muri Nzeri 2011 kandi ko icyo gihe yabwirizaga mu karere kitaruye. Yaravuze ati: “Iyo mpuye n’ikibazo mpita nongera ngasoma iyo nkuru.” Icyo gihe yari afite igazeti irimo iyo nkuru ya Davey.
Ingero nk’izo zitwereka ko turi mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Nta bantu bunze ubumwe nk’Abahamya ba Yehova.
Njye na Kaye twashimishijwe n’uko urugero rwa Davey rwafashije abantu benshi. Kandi ni na ko bimeze ku bavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bakora byinshi mu murimo wa Yehova. Nubwo baba batabibona, bafasha abandi baba bitegereza ishyaka bagira mu murimo kandi bakabatera inkunga yo gukorera Yehova n’imbaraga zabo zose.
“Bose abona ko ari bazima”
Muri Luka 20:37, Yesu yasubiyemo amagambo ya Yehova agira ati “Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.” Yehova ntiyavuze ko ari Imana yabo igihe bari bakiriho gusa ahubwo yavuze ko ari Imana yabo n’igihe bari barapfuye! Kubera iki? Ku murongo wa 38, Yesu yaravuze ati: ‘Kuri yo bose ni bazima.’
Koko rero, abagaragu ba Yehova bose b’indahemuka abona ko ari bazima. Ibyo bitwizeza ko azabazura (Yobu 14:15; Yohana 5:28, 29). Nizera ko ari na ko abona n’abandi bagaragu be bapfuye.
Ndifuza kongera kubona Davey ariko cyane cyane kumubona ari kumwe na Kaye. Sinzongera kubona abantu bafite agahinda nk’ako Kaye yagize. Amagambo yo muri Luka 7:15, azaba asobanura byinshi kuri njye. Ayo magambo agira ati: “Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuhereza nyina.”
Muri Nzeri 2005, nanjye nabaye umupayiniya nka Kaye. Ni umugisha gukora ubupayiniya ndi kumwe n’umugore wanjye n’abana banjye hamwe n’abo bashakanye. Twese mu muryango duterana inkunga kugira ngo dukomeze kugira ibyiringiro by’igihe kizaza byo kuba mu isi nshya, aho tuzongera kubonana na Daved.