Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IRMA BENTIVOGLI | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Uko nakoreye Yehova, we utanga “impano nziza yose”

Uko nakoreye Yehova, we utanga “impano nziza yose”

 Hari igihe twumvise intabaza ivuga ko aho twari turi hagiye guterwa ibisasu. Mama yafashe murumuna wanjye wari uruhinja, maze twese tujya kwihisha munsi y’igiti. Icyo gihe njye nari mfite imyaka itandatu gusa.

 Igihe bari barangije kurasa, najyanye na mama gushakisha incuti ye. Twabaye nk’abakubiswe n’inkuba igihe twamenyaga ko yaguye muri iyo mirwano. Nyuma y’iminsi mike bongeye kurasa, papa yanshyize ku igare turahunga tuva muri uwo mujyi.

 Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, yangije byinshi mu Butaliyani kandi iteza ibibazo byinshi. Sinshobora kwibagirwa ibyo bihe. Icyakora icyamfashije, ni uko kuva nkiri umwana nabaga mfite incuti z’abantu bazi Yehova kandi bamukunda cyane.

Uko namenye ukuri

 Mu mwaka wa 1936, hasigaye amezi make ngo mvuke, papa yakoranaga n’umugabo witwaga Vincenzo Artusi, bakaba barakoraga ibijyanye no kubaka ndetse no kwita ku mihanda ya gari ya moshi. Vincenzo yakundaga Bibiliya ariko yari atarabatizwa ngo abe Umuhamya wa Yehova. Igihe kimwe bari gukura urubura mu muhanda wa gari ya moshi, uwo mugabo yabwiye papa ibyo yarimo yiga muri Bibiliya.

 Papa yahise abona ko ibyo amubwiye ari ukuri. Papa n’abandi bantu bo mu mujyi wacu wa Faenza, bifuje kumenya byinshi. Muri iyo myaka ishyaka ryari ku butegetsi ryarwanyaga Abahamya, ni yo mpamvu batashoboraga guterana ku mugaragaro kandi abantu bose basanganaga ibitabo byabo barabafungaga. Icyo gihe hari Abahamya ba Yehova bari bafunze. Ubwo rero, papa n’abandi bantu b’incuti ze bahuriraga ahantu mu giturage hari amazu yitaruye, kugira ngo basome Bibiliya n’ibindi bitabo bari bafite. Nanone buri cyumweru, papa yaduhurizaga hamwe twese abagize umuryango nimugoroba, kugira ngo twige Bibiliya.

Nigiye byinshi ku bantu batanze urugero rwiza

 Mu mwaka wa 1943, Abahamya benshi bari bafunze bazira ibyo bizera bararekuwe. Umwe muri bo ni mushiki wacu witwa Maria Pizzato. Igihe yari asubiye iwabo mu majyaruguru y’u Butaliyani, yanyuze iwacu kudusura, aharara ijoro rimwe. Yagize uruhare runini mu gufasha Abahamya kubona ibitabo no gukomeza gushyikirana n’ibiro by’ishami byo mu Busuwisi, ari na byo byagenzuraga umurimo wakorerwaga mu Butaliyani icyo gihe. Nubwo Maria yagaragaraga nk’umuntu w’umunyantege nke, yari afite ubutwari. Nyuma y’intambara, yajyaga aza mu mujyi wa Faenza, kandi byaradushimishaga cyane.

 Undi mushiki wacu nibuka, ni uwitwa Albina Cuminetti. Igihe nari nkiri muto uwo mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka 60 yabaga mu nzu twateraniragamo. Yari umukoruporuteri ari we mupayiniya wo muri iki gihe, kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 1920. Albina yambwiye inkuru nyinshi zishimishije zijyanye n’umurimo wakozwe muri iyo myaka.

 Albina yari afite ibitabo byinshi n’ibindi bintu bigaragaza amateka. Umunsi umwe nabonye akantu kariho umusaraba umwigishwa wa Bibiliya yambaraga kera. Kubera ko nari nzi ko umusaraba ukomoka mu idini ry’ikinyoma, naratangaye cyane maze ndaseka. Albina yambwiye ikintu ntazibagirwa. Yavuze amagambo yo muri Zekariya 4:10, agira ati : “Nta muntu ukwiriye gusuzugura intangiriro y’ikintu!”

Igihe nari mfite imyaka 14

 Ayo magambo yanyigishije isomo rikomeye. Nubwo abigishwa ba Bibiliya batari basobanukiwe neza inyigisho z’ukuri, nabonye ko ibyo bavuga ari ukuri. Nanone kuba tutari dufite ibitabo byose mu rurimi rw’Igitaliyani, byatumye abavandimwe bamwe na bamwe gukurikiza inyigisho zavuguruwe bibagora. Icyakora Yehova yabonye imihati bashyizeho kandi nanjye nagombaga kuyiha agaciro.

 Nubwo njye na Albina tutanganyaga imyaka, kuganira na we byaranshimishaga. We na Maria n’abandi bashiki bacu barangwaga n’ishyaka bambereye urugero rwiza. Nshimira Yehova kuba yaratumye menyana na bo.

Nagize umugisha wo gukora kuri Beteli

 Mu mwaka wa 1955, nagiye mu mujyi wa Roma mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bwatsinze.” Icyo gihe nasuye Beteli ndi kumwe n’abandi bashyitsi bavuye mu bihugu bitandukanye. Naribwiye nti: “Icyampa nkazakora aha hantu!”

 Ku itariki ya 18 Ukuboza 1955, narabatijwe. Nubwo icyo gihe nigaga, niyemeje gutangira umurimo w’igihe cyose. Mu mwaka wa 1956, mu ikoraniro ryabereye mu mujyi wa Genoa, numvise itangazo rivuga ko kuri Beteli hakenewe abavolonteri. Ikibabaje ni uko uwari uhagarariye Beteli yavuze ko nta myanya ihari ya bashiki bacu.

 Nyuma yaho, navuganye n’umugenzuzi usura amatorero witwa Piero Gatti, a ibijyanye n’intego zanjye. Uwo muvandimwe warangwaga n’ishyaka yaravuze ati: “Nzagusabira ube umupayiniya wa bwite.”

 Hashize igihe gito, nabonye ibaruwa iturutse ku biro by’ishami. Numvaga ko ari ibaruwa inyemerera kuba umupayiniya wa bwite. Ariko nasanze nibeshyaga. Ahubwo nasanze ibiro by’ishami byansabye kuzuza fomu yo kujya gukora kuri Beteli.

Ndi kumwe n’undi muhinduzi witwa Ilaria Castiglioni (uhagaze), turi kuri Beteli mu mwaka wa 1959

 Nageze kuri Beteli mu mwaka wa 1958. Icyo gihe Beteli yari irimo abantu barenga 12. Mpageze bampaye inshingano yo guhindura ibitabo. Twari dufite akazi kenshi kandi bwari ubwa mbere ngiye gukora umurimo w’ubuhinduzi. Ariko Yehova yaramfashije, maze amaherezo nkunda ako kazi.

 Icyakora hashize imyaka itageze kuri ibiri, umurimo w’ubuhinduzi waravuguruwe maze mpindurirwa inshingano njya kuba umupayiniya. Ibyo byarantunguye kuko icyo gihe nari maze gukunda Beteli. Ariko nageze aho nkunda iyo nshingano nshya, mbona ko ari impano iturutse kuri Yehova.

Nakoranye umurimo wo kubwiriza n’abantu bakunda Yehova

 Ku itariki ya 1 Nzeri 1959, natangiye umurimo w’ubupayiniya mu mujyi wa Cremona. Uwo twakoranaga umurimo yitwaga Doris Meyer wari waravuye muri Danimarike. Yandushaga imyaka mike, amenyereye umurimo w’ubupayiniya kandi naramukundaga cyane. Doris yagiraga ubutwari, ntiyapfaga kugira ubwoba kandi yari umuntu uzi kwiyemeza. Twembi twari dukeneye kugira iyo mico kuko ari twe Bahamya bonyine bari muri uwo mujyi.

Hari byinshi nigiye kuri Doris (ibumoso) na Brunilde (iburyo), twakoranye igihe nari umupayiniya wa bwite muri Cremona

 Doris yageze mu mujyi wa Cremona mbere yanjye, kandi yari yaratangiye kuyobora amateraniro mu nzu twakodeshaga. Abapadiri b’Abagatolika bahise babona ko dukorera muri ako gace, maze batangira kubuza abantu kudutega amatwi.

 Umunsi umwe umuyobozi wo muri ako gace yadusabye kujya kwitaba ku biro bya polisi. Abapolisi ntibadufunze ahubwo batubwiye ko Doris agomba guhita ava mu mujyi wa Cremona, kuko ari umunyamahanga. Nyuma yaho yasubiye muri Danimarike, ari na ho yakomereje gukorera Yehova ari indahemuka.

 Bahise bohereza undi mushiki wacu witwaga Brunilde Marchi, kugira ngo dukorane umurimo mu mujyi wa Cremona. Brunilde yari atuje, ari umuntu mwiza kandi yakundaga kubwiriza. Hari abantu benshi twigishije Bibiliya ndetse bamwe muri bo bakomeje kugira amajyambere.

 Nshimira Yehova kuba yaramfashije kugira uruhare mu gutangiza umurimo mu mujyi wa Cremona. Muri iki gihe muri uwo mujyi hari amatorero atanu.

Ikintu cyantunguye ariko kikanshimisha

 Nakoreye mu mujyi wa Cremona mu gihe cy’imyaka itageze kuri ibiri. Hari ibintu byinshi byagombaga gukorwa mu murimo w’ubuhinduzi, igihe twiteguraga ikoraniro ry’iminsi itandatu ryari kuba muri Nyakanga 1961. Ubwo rero nahise nsubira kuri Beteli. Narishimye birandenga. Nasubiye kuri Beteli ku itariki ya 1 Gashyantare 1961.

 Nubwo twakoraga amasaha menshi, byaranshimishaga cyane guhugira mu murimo wo guhindura ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Amezi twamaze duhindura iryo koraniro, ntitwamenye uko yarangiye maze amaherezo tujya mu ikoraniro.

 Muri iryo koraniro numvise itangazo rivuga ko hagiye guhindurwa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki mu rurimi rw’Igitaliyani. Naratekereje nti: “Buriya tugiye gukora akazi kenshi.” Kandi koko ni ko byagenze. Igihe nagombaga kumara kuri Beteli cyariyongereye, none ubu maze imyaka irenga 60 kuri Beteli.

Igihe nari umuhinduzi mu mwaka wa 1965

Izindi mpano nziza nahawe na Yehova

 Indi mpano nziza yanshimishije ni impano y’ubuseribateri. Icyakora mvuze ko ntifuzaga gushaka naba mbeshye. Mvugishije ukuri kumva ko nshobora kudashaka byarampangayikishije. Ubwo rero nabibwiye Yehova. Aranzi kuruta undi muntu wese. Namusabye ko yamfasha kumenya icyo ngomba gukora.

 Narushijeho guha agaciro ibivugwa muri Matayo 19:11, 12 no mu 1 Abakorinto 7:8, 38, kandi nashimiye Yehova ko yamfashije gufata imyanzuro myiza no kubona amahoro yo mu mutima. Sinicuza umwanzuro nafashe kandi nishimira ko nakoresheje ubuseribateri bwanjye neza, bigatuma mpa Yehova ibyiza kuruta ibindi.

 Mu gihe cy’imyaka myinshi nagiye mbona ibintu byagiye bihinduka mu kazi k’ubuhinduzi, kubera ko umuryango wa Yehova ugenda ukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ari na ko dukoresha “ubukungu bw’amahanga” (Yesaya 60:5). Ibyo bintu byahindutse byatumye abagize umuryango wa Yehova bo ku isi hose bunga ubumwe. Urugero, mu mwaka wa 1985, igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’Igitaliyani yatangiye gusohokera rimwe n’iy’Icyongereza. Nanone muri iki gihe hari ingingo zo ku rubuga na za videwo ziboneka ku rubuga, zisohokera rimwe n’iz’Icyongereza. Ibyo binyereka ko Yehova ari we utuma abagize ubwoko bwe bunga ubumwe kandi bakabona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye.

 Mu by’ukuri nta cyo Yehova yanyimye. Yamfashije gufasha abantu kumumenya igihe nari umupayiniya wa bwite. Nanone yamfashije gukora kuri Beteli, aho naboneye incuti nziza zirimo abakuru n’abato hamwe n’abakuriye mu buzima butandukanye. Ikindi cyanshimishije ni ukubona ukuntu mama yabatijwe afite imyaka 68, akaba Umuhamya wa Yehova. Mfite amatsiko yo kumubona we n’abandi bagize umuryango mu gihe cy’umuzuko.—Yohana 5:28, 29.

 Ntegerezanyije amatsiko kuzabona ibyo Yehova azakorera abagaragu be mu gihe kizaza, igihe azaba ‘agira ibintu byose bishya’ (Ibyahishuwe 21:5). Nzi neza ko azaduha “impano nziza yose n’impano yose itunganye.”—Yakobo 1:17.

Nkora mu Rwego rw’Ubuhinduzi muri iki gihe

a Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Piero Gatti yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2011, ku ipaji ya 20-23.