MILES NORTHOVER | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO
Yehova yampaye imigisha
Buri gihe ababyeyi banjye bakoraga ibishoboka byose kugira ngo bashyigikire umuryango wa Yehova. Urugero, igihe kuri Beteli y’i Londres bifuzaga guha amata abagize umuryango wa Beteli, papa yabahaye inyana izajya ibakamirwa. Twakundaga gutera urwenya tuvuga ko iyo nyana yacu ari yo ya mbere mu muryango wacu yagiye kuri Beteli. Ababyeyi banjye bampaye urugero rwiza ku buryo niyemeje guha Yehova ibyiza kurusha ibindi, ‘mbese sinigere nduhuka’ (Umubwiriza 11:6). Kandi koko Yehova yaramfashije nkora byinshi mu murimo we mu buryo ntari niteze kandi yampaye umugisha. Reka noneho mbabwire ibyambayeho.
Njye na mukuru wanjye hamwe na mushiki wacu mukuru twakuriye mu cyaro cyo hafi y’umujyi wa Bicester mu Bwongereza. Ababyeyi banjye bari barakodesheje isambu, irimo n’inzu. Igihe nari mfite imyaka 19, natangiye ubupayiniya kimwe na mukuru wanjye ndetse na mushiki wanjye. Nyuma yaho naje kuba umupayiniya wa bwite muri Écosse. Hashize igihe, ni ukuvuga mu mwaka wa 1970, igihe nari mfite imyaka 23, natumiwe kujya gukora kuri Beteli y’i Londres. Aho ni ho namenyeye ururimi rw’amarenga. Kumenya urwo rurimi byatumye ubuzima bwanjye buhinduka kandi byatumye mbona imigisha myinshi.
Uko nize ururimi rw’amarenga
Igihe nageraga kuri Beteli banshyize mu itorero ryitwa Mill Hill. Muri iryo torero nahasanze Abahamya benshi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Sinifuzaga ko kuba tutavuga ururimi rumwe byatubuza kuba incuti. Ubwo rero niyemeje ko mu materaniro nzajya nicarana n’abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva.
Icyo gihe nta torero rikoresha ururimi rw’amarenga ryabaga mu Bwongereza. Abafite ubumuga bwo kutumva bateranaga mu itorero ry’Icyongereza, abadafite ubwo bumuga bakabasemurira. Iyo babasemuriraga basemuraga ijambo ku ijambo kandi bagakoresha ikibonezamvugo cy’Icyongereza. Ariko abo bavandimwe na bashiki bacu bafite ubwo bumuga banyigishije amarenga bihanganye, maze nza gusobanukirwa ko ururimi rw’amarenga rukoresha ikibonezamvugo cyihariye kandi rugakurikiranya n’amagambo mu buryo bwihariye. Rwose Icyongereza ntirwari ururimi rwabo. Maze kumenya ko ari uko bimeze, narushijeho gukunda abo bavandimwe no kububaha kuko bazaga mu materaniro buri gihe kandi bahura n’izo mbogamizi. Nanone narushijeho kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo ndumenye neza.
Mu Bwongereza abafite ubumuga bwo kutumva bakoresha ururimi rw’amarenga yo mu Bwongereza (BSL). Uko igihe cyagendaga gihita abasemura amateraniro batangiye gukoresha amarenga yumvikana neza. Ibyo byatumye abafite ubumuga bwo kutumva barushaho gusobanukirwa ibyavugwaga mu materaniro. Nanone byatumye barushaho kunga ubumwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu badafite ubwo bumuga. Iyo nsubije amaso inyuma mu myaka irenga 50 ishize, mbona ko Yehova yahaye umugisha abantu babwiriza bakoresheje ururimi rw’amarenga. Reka mbabwire bimwe mu bintu by’ingenzi Yehova yadufashije kugeraho.
Uko umurimo w’abakoresha ururimi rw’amarenga wateye imbere
Mu mwaka wa 1973, nyuma y’umwaka umwe mbaye umusaza, umuvandimwe witwa Michael Eagers ufite ubumuga bwo kutumva yambajije niba tutakora amateraniro mu rurimi rw’amarenga. Ibiro by’ishami byarabitwemereye maze njye n’undi musaza dutangiza amateraniro yari kuzajya aba buri kwezi mu mujyi wa Deptford mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Londres.
Ibyo twagezeho byari bishimishije cyane. Abahamya bafite ubumuga bwo kutumva bo mu mujyi wa Londres no mu bindi bice byo mu Majyepfo y’iburasirazuba bw’u Bwongereza bagiye mu materaniro y’amarenga bwa mbere. Amaherezo noneho abo bavandimwe na bashiki bacu n’abantu bashimishijwe, bari babonye inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana mu rurimi rwabo. Nyuma y’ayo materaniro, twaraganiriye kandi dusangira amafunguro. Nanone twabonye umwanya wo gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva bari babikeneye.
Nyuma yaho mu mujyi wa Birmingham na Sheffield, na ho habereye amateraniro yo mu rurimi rw’amarenga. Nanone abavandimwe na bashiki bacu bifuzaga kwiga ururimi rw’amarenga na bo bazaga mu materaniro. Abenshi muri bo batumye umurimo wo kubwiriza mu rurimi rw’amarenga ugera no tundi duce tw’igihugu.
Uko nashakanye n’umugore wanjye nkunda
Mu mwaka wa 1974, nahuye na mushiki wacu utagira uko asa witwa Stella Barker, wari umupayiniya wa bwite hafi ya Beteli. Twaje gukundana maze dushakana mu mwaka wa 1976. Nyuma yaho twembi twabaye abapayiniya ba bwite. Twateraniraga mu itorero rya Hackney, mu majyaruguru y’i Londres. Stella na we yatangiye gukorera umurimo mu itorero rikoresha amarenga. Iyo ntekereje ukuntu twari tumeze icyo gihe, ni ukuvuga ukuntu twakoze ubupayiniya njye n’umugore wanjye tugishakana, nshobora kuvuga ko umuryango wacu watangiye neza.
Nyuma yaho gato, njye na Stella twatumiriwe gukora kuri Beteli, ariko twakoraga dutaha. Twabaga dufite akazi kenshi. Nanone nasuraga amatorero ndi umugenzuzi usimbura, nkigisha Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rigenewe abasaza b’itorero kandi ngafasha mu mirimo yo gusemura amakoraniro y’iminsi itatu mu rurimi rw’amarenga. Nubwo icyo gihe nabaga mfite akazi kenshi kandi naniwe, nabaga nishimye kuko ibyo nakoraga nabikundaga—Matayo 11:28-30.
Mu mwaka wa 1979 no mu mwaka wa 1982, twabyaye abana b’abahungu ari bo Simon na Mark. Twarishimye cyane, ariko nanone inshingano zari ziyongereye. None se ni iki cyadufashije gusohoza neza izo nshingano zose? Njye na Stella twiyemeje ko igihe cyose nzajya mba ngiye gusohoza inshingano z’umuryango wacu, tuzajya tujyana twese kandi tukaboneraho kwirangaza no kuruhuka. Twashakaga kwereka abahungu bacu ko gukorera Yehova bitera ibyishimo. Ibyo byagize akahe kamaro? Abahungu bacu bamaze gukura bamenye ururimi rw’amarenga kandi baba abapayiniya. Nyuma y’imyaka 40 ya nyana y’iwacu igiye kuri Beteli, Simon na Mark na bo bagiye kuri Beteli. Byaradushimishije cyane.
Uko twafashije abafite ubumuga bwo kutumva
Mu mpera z’imyaka ya 1990, mu Bwongereza nta muvandimwe ufite ubumuga bwo kutumva wari umusaza w’itorero, ariko hari abakozi b’itorero. Ubwo rero, abavandimwe badafite ubwo bumuga ni bo bagombaga kumenya niba muri abo bakozi b’itorero harimo abujuje ibisabwa kugira ngo babe abasaza (1 Timoteyo 3:2). Umwe muri abo bakozi b’itorero witwaga Bernard Austin, yari mu itorero ry’Icyongereza ryo muri ako gace. Yari umuvandimwe wubahwaga cyane kandi yitaga ku ntama za Yehova. Narishimye cyane igihe yabaga umusaza w’itorero. Uwo ni we muvandimwe ufite ubumuga bwo kutumva wabaye umusaza w’itorero wa mbere mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 1996, habaye ikintu kidasanzwe. Ibiro by’ishami byo mu Bwongereza byemeye ko muri icyo gihugu hatangizwa itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga. Iryo torero ryari mu mujyi wa Ealing, mu Burengerazuba bw’umujyi wa Londres, kandi hari ibintu byinshi byiza byari bigiye gukurikiraho.
Uko twatangiye guterana amateraniro yose n’amakoraniro
Mu myaka ya 1980 na 1990, nakoraga kuri Beteli ariko nkorera mu rugo, mfasha mu Rwego Rushinzwe Umurimo, nshinzwe gusubiza ibibazo byabazwaga n’amatorero akoresha ururimi rw’amarenga. Icyo gihe nasubizaga ibibazo bijyanye n’ururimi rw’amarenga. Hari igihe abavandimwe bandikiraga ibiro by’ishami babibaza ukuntu bafasha abafite ubumuga bwo kutumva gusobanukirwa disikuru zitangwa n’abadafite ubwo bumuga haba mu materaniro, amakoraniro asanzwe n’ay’iminsi itatu. Icyo gihe nta bantu basemuraga mu makoraniro kandi nta videwo zabonekaga zafasha abafite ubwo bumuga. Ubwo rero akenshi nateraga abavandimwe inkunga yo kwihangana bagategereza Yehova.
Rwose kwihangana byagize akamaro. Hashize igihe gito, ibiro by’ishami byemeye ko amateraniro asanzwe n’amakoraniro yo mu Cyongereza yatangira gusemurwa mu rurimi rw’amarenga. Igishimishije kurushaho, ni uko abafite ubumuga bwo kutumva bagombaga kwicara imbere kugira ngo babone neza umuvandimwe urimo kwigisha n’umuntu urimo gusemura. Ibyo byatumye abavandimwe na bashiki bacu bafite ubwo bumuga, bumva ko Yehova abakunda kandi ko abaha agaciro akabona ko bari mu bagize umuryango we.
Ku itariki ya 1 Mata 1995, habaye ikoraniro rya mbere mu rurimi rw’amarenga, ryabereye ku Nzu y’Amakoraniro ya Dudley muri West Midlands. Nafatanyije n’umuvandimwe David Merry wahoze ari umugenzuzi usura amatorero maze dutegura iryo koraniro. Bamwe mu Bahamya bafite ubumuga bwo kutumva baturutse iyo kure muri Écosse cyangwa muri Cornwall baza muri iryo koraniro. Na n’ubu ndacyibuka ukuntu twari twishimiye kwakira abantu barenga 1.000 baje muri iryo koraniro ritazibagirana.
Mu mwaka wa 2001, njye n’umuvandimwe Merry ibiro by’ishami byadusabye gutegura ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu rurimi rw’amarenga ryo mu mwaka wa 2002. Mvugishije ukuri ako kari akazi katoroshye. Ariko Yehova yahaye imigisha abavolonteri bitanze bagakora imirimo ijyanye n’iryo koraniro, maze rigenda neza kandi ntirizigera ryibagirana. Nyuma yaho nagiye mfatanya n’abandi gutegura amakoraniro yo mu rurimi rw’amarenga mu gihe cy’imyaka myinshi. Ariko Yehova yakomeje kudufasha haboneka abavandimwe bakiri bato bujuje ibisabwa kugira ngo bakore iyo mirimo.
Videwo zigenewe abafite ubumuga bwo kutumva
Mu mwaka wa 1998, igihe umuryango wa Yehova watangazaga ko hasohotse videwo zo mu rurimi rw’amarenga z’agatabo Ni iki Imana idusaba?, ibyishimo byaraturenze. Twakoresheje izo videwo kandi zadufashije kwigisha abantu benshi Bibiliya.
Mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2002, indirimbo z’Ubwami zasemuwe mu rurimi rw’amarenga rwo mu Bwongereza ku nshuro ya mbere. Abavandimwe na bashiki bacu barishimye cyane kuko ari bwo bwa mbere bari baririmbye kandi basobanukiwe amagambo ari mu ndirimbo ari na ko bajyanirana n’uwabasemuriraga. Nanone ni bwo bari bamenye injyana z’indirimbo. Sinzibagirwa ukuntu icyo gihe umuvandimwe w’umusaza w’itorero ufite ubumuga bwo kutumva yaririmbye bikamurenga maze akarira.
Nanone mu mwaka wa 2002, hari ikindi kintu kitazibagirana cyabaye. Itorero ryo mu mujyi wa Londres rikoresha ururimi rw’amarenga ryemerewe gukina Darame. None se twari kubigenza dute ko bwari ubwa mbere tugiye gukina darame? Yehova yaradufashije tubona umuvandimwe uzi gukora filime no kuzitunganya kandi byagenze neza cyane. Nanone kandi nashimishijwe cyane no kuyobora imirimo yo gukora videwo za darame zo mu rurimi rw’amarenga hagati y’umwaka wa 2003 n’umwaka wa 2008. Izo videwo zakorewe kuri Beteli kandi zakoreshejwe mu makoraniro yo mu myaka yakurikiyeho.
Njye na Stella twashimishijwe no gukora kuri Beteli turi kumwe n’abahungu bacu. Icyakora ako kazi ntikari koroshye. Nyuma y’ibyumweru byinshi abakinnyi bamaze bitoza, bakina, byagiye kurangira ari abakinnyi ari n’abafata amashusho bananiwe cyane. Ariko rwose ntibaruhiye ubusa. Twarishimye cyane, igihe twabonaga abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva basobanukiwe neza inkuru zo muri Bibiliya kandi abenshi muri bo basutse amarira kubera ibyishimo.
Ariko na nyuma yaho imigisha yakomeje kwisukiranya. Mu mwaka wa 2015, twatangiye kubona videwo y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo kwiga mu rurimi rw’amarenga rwo mu Bwongereza. Nanone mu mwaka wa 2019, hasohotse videwo y’igitabo cyo muri Bibiliya cya Matayo. Ubu dufite videwo z’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byose kandi n’Ibyanditswe by’Igiheburayo biri hafi kuboneka. Abavandimwe bafite ubumuga bwo kutumva bashimira Yehova cyane kubera ibyo bintu byose babonye.
Twebwe abagaragu ba Yehova, turi mu muryango wa Yehova kandi twigana imico y’Umuremyi wacu ugira urukundo rutarobanura ku butoni (Ibyakozwe 10:34, 35). Njye n’umuryango wanjye dutangazwa n’ukuntu umuryango wa Yehova ukoresha igihe, imbaraga nyinshi n’amafaranga menshi kugira ngo ufashe abantu b’ingeri zose hakubiyemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona. a
Iyo nsubije amaso inyuma nsanga tutararuhiye ubusa kuko ubu mu Bwongereza hari amatorero menshi akoresha ururimi rw’amarenga. Nshimishwa cyane no kwibonera ukuntu umurimo ukorwa mu rurimi rw’amarenga wagiye utera imbere uhereye ku bintu byoroheje (Zekariya 4:10). Icyakora byose tubikesha Yehova. Ni we uyobora umuryango we kandi agaha abagaragu be ibyo bakeneye kugira ngo babwirize abantu b’ingeri zose. Nanone ni we utuma imbuto z’Ubwami zikura mu mitima y’abifuza kumumenya.
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko impano utanga zikoreshwa—Utudomo duhindura ubuzima.”