Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TERRY REYNOLDS | INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova yaramfashije muha ibyiza kuruta ibindi

Yehova yaramfashije muha ibyiza kuruta ibindi

 Nari mfite imyaka 14 igihe umuvandimwe wari ugeze mu zabukuru witwaga Cecil yampaga Bibiliya ye. Iyo Bibiliya, ni yo yakoreshaga yiyigisha, kandi yari irimo ibintu yari yaragiye yandika mu mpande. Naratekereje nti: “Mbega impano nziza!”

 Cecil yari umuvandimwe wicisha bugufi kandi witaga ku bandi mu buryo bwuzuye. Urugero rwe, urwa mama hamwe n’iz’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero, byatumye ngira “ubushake . . . bwo gukora,” cyangwa guha Yehova ibyiza kurusha ibindi (Abafilipi 2:13). Mureke mbabwire ibyambayeho.

Natewe inkunga n’ishyaka mama yagiraga

 Navutse mu mwaka wa 1943. Ababyeyi banjye biberaga ku isambu hafi y’umujyi wa Bundaberg uri ku nkombe y’inyanja mu gace gahingwamo ibisheke kitwa Queensland muri Ositaraliya. Ku wa Gatandatu nimugoroba, abaturage bo muri ako gace bakunda kujya gutemberera mu mujyi. Umunsi umwe, mu mwaka wa 1939, ababyeyi banjye bahuye n’abapayiniya babiri babaganiriza kuri Bibiliya. Ibyo bigishije ababyeyi banjye byabakoze ku mutima, nyuma y’igihe baba Abahamya ba Yehova. Ibyo byatumye njye na mushiki wanjye Jean dukurira mu muryango w’Abakristo. Ikibabaje ni uko papa wanjye yaje kwicwa n’impanuka yakoreye mu rugo. Icyo gihe nari mfite imyaka irindwi kandi urupfu rwe rwarampungabanyije cyane. Kugeza n’ubu ndacyibuka ukuntu yari umugabo urangwa n’umwete kandi ukunda gutera urwenya. Ntegerezanyije amatsiko kuzamubona mu gihe cy’umuzuko maze nkamumenya neza.—Ibyakozwe 24:15.

 Mama yagiraga impuhwe kandi agashyira mu gaciro. Yatumaga njye na mushiki wanjye twisanzura tukamubwira uko twiyumva byaba ibyadushimishije cyangwa ibitadushimishije. Ariko iyo byageraga ku mahame ya Bibiliya no gusenga Yehova, mama ntiyajenjekaga. Buri gihe twajyaga mu materaniro, kandi njye na Jean, mama yari yaratubujije kwifatanya mu bikorwa abana batari Abahamya bajyagamo nyuma y’amasomo (1 Abakorinto 15:33). Iyo nshubije amaso inyuma, nshimira mama cyane ukuntu yatureze neza.

Igihe nari mfite imyaka 14

 Nanone Mama yari umubwiriza urangwa n’ishyaka, inshuro nyinshi yakoraga ubupayiniya bw’umufasha. Nibuka ko buri gihe yasuraga abantu mu ngo zirenga 50 abashyiriye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!. Ndetse n’igihe yari ageze mu zabukuru kandi afite intege nke, buri gihe yitaga ku bantu bashimishijwe. Kubera urukundo yagaragarizaga abandi, by’umwihariko abana be, byatumye tumukunda kandi tugerageza kumwigana. Mu mwaka wa 1958, igihe nari mfite imyaka 14, niyeguriye Yehova kandi ndabatizwa.

Incuti nziza zanteye inkunga

 Nyuma y’igihe gito, Rudolf wo mu itorero ryacu wari mu kigero cy’imyaka 20, wari waraturutse mu Budage nawe yarabatijwe. Inshuro nyinshi, ku wa Gatandatu mu gitondo, njye na Rudolf twakundaga kubwiriza abantu babaga bicaye mu modoka zabo, mu gihe abandi bantu bo mu miryango yabo babaga bari guhaha.

 Rudolf yari umuvandimwe urangwa n’ishyaka, yantumiye kuzakorana nawe ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’ibiruhuko. Hari igihe twakoze iyo gahunda, maze tumarana ibyumweru bitandatu tubwiriza mu mujyi wa Gladstone, uherereye nko ku birometero 190 mu majyaruguru y’umujyi wa Bundaberg. Ukuntu yanyitagaho nka mukuru wanjye, n’ibyishimo nagize bitewe n’ubupayiniya bw’ubufasha, byatumye nifuza kuba umupayiniya w’igihe cyose. Igihe nari mfite imyaka 16 nageze ku byo nifuzaga mba umupayiniya w’igihe cyose kandi niyemeza kubaho nkora umurimo w’igihe cyose.

 Ngitangira ubupayiniya, nabukoreye mu mujyi wa Mackay, uri ku nkombe y’inyanja mu majyaruguru y’umujyi wa Bundaberg hafi ya Great Barrier Reef. Hashize nk’umwaka, igihe nari mfite imyaka 17, noherejwe kuba umupayiniya bwa bwite a mu gace k’icyaro ko muri Ositaraliya kari gatuwe n’abaturage bake. Nakoranye ubupayiniya n’umuvandimwe wasutsweho umwuka witwa Bennett (Ben) Brickell, wandushaga imyaka 40. b Gukorana n’uwo umupayiniya wari inararibonye, kandi abantu benshi bakaba bari bazi ko ari intangarugero, yari imigisha ihebuje.

Ndimo kubwiriza umugore wo mu cyaro w’umusangwabutaka, mu mwaka 1963

 Ifasi twakoreragamo umurimo yari muri Gulf Country mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Queensland, akaba ari akarere gahana imbibi n’ikigobe cya Carpentaria. Muri icyo gihe, njye na Ben ni twe twenyine twari Abahamya muri iyo fasi yari ituwe n’abaturage bake. Hari igihe byadusabaga amasaha runaka dutwaye imodoka tuva ku rugo rw’umuntu kugira ngo tugere ku muturanyi we. Mu gihe twabaga turi muri urwo rugendo rurerure, mu mihanda irimo ivumbi, Ben yakundaga kumbwira amateka y’ibyamubayeho agitangira umurimo. Muri ayo mateka, harimo uburyo bakoreshaga imodoka yariho indangururamajwi c babwiriza mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Icyo igihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warabuzanyijwe muri Ositaraliya.

Umuvandimwe (iburyo) nanjye (hagati) turi kwigisha Bibiliya umuntu wabaga mu cyaro

 Iyo twabaga turangije umurimo nimugoroba, twararaga mu ihema hafi y’umuhanda. d Kugira ngo dutegure amafunguro ya nijoro, twashakaga inkwi tugacana umuriro. Uburiri bwanjye bwari ishuka idatoborwa n’amazi nasasaga, ikiringiti n’umusego. Kubera ko nta mashanyarazi yari ahari twabonaga neza inyenyeri zuzuye ikirere. Iyo nazibonaga byatumaga ntinya Yehova.

 Muri iyi fasi yitaruye, iyo imodoka yapfiraga mu nzira byashoboraga guteza akaga. Umunsi umwe, icyuma gihuza amapine y’imodoka cyaracitse. Uwo munsi hari ubushyuhe bwinshi, kandi nta mazi ahagije twari dufite. Kugira ngo tubashe kubona ikindi cyuma, Ben yateze indi modoka ajya mu mujyi wa Cloncurry kugishaka. Nasigaye ku modoka mu gihe cy’iminsi itatu. Buri munsi hari imodoka nke zancagaho, kandi abashoferi bangaragarizaga ineza bakampa amazi. Nanone hari umugabo wampaye igitabo gishaje, maze arambwira ati: “Usome iki gitabo, gishobora kugufasha.” Icyantangaje ni ukuntu nubwo icyo gitabo kitari cyaranditswe n’umuryango wacu, cyavugaga ku mateka y’ibyabaye ku Bahamya ba Yehova babaga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’Abanazi.

 Njye na Ben twamaze igihe kigera ku mwaka dukorana ubupayiniya. Igihe twatandukanaga yarabwiye ati: “Muvandi! komeza uhatane.” Urugero Ben yansigiye rwo gukorera Imana atizigamye no kurangwa n’ishyaka, rwatumye ndushaho kwiyemeza kuguma mu murimo w’igihe cyose.

Niga Ishuri rya Gileyadi hanyuma nkoherezwa muri Tayiwani

 Maze imyaka myinshi nkorera ubupayiniya mu cyaro, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi usura amatorero. Ibyo byasabaga kumarana icyumweru cyangwa kirenga n’abagize itorero n’itsinda ryitaruye. Mu gihe nari umugenzuzi usura amatorero, nakoreye mu turere tune. Muri utwo turere harimo amatorero yo muri Queensland no muri New South Wales. Mu mwaka wa 1971, nahawe impano ntari niteze yo kwiga ishuri rya 51 rya Gileyadi, ryatozaga abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova, ryaberaga i New York. Amezi atanu namaze niga Bibiliya n’inkunga natewe na bagenzi banjye twiganaga n’abarimu bacu, byamfashije kwitegura inshingano nshya y’ubumisiyonari muri Tayiwani.

Abo twiganye ishuri rya Gileyadi

 Abanyeshuri icyenda twiganye boherejwe muri Tayiwani, harimo Ian Brown, wakomokaga muri Nouvelle-Zélande. Nyuma yaho twaje gukorana ubumisiyonari. Nta kintu twari tuzi ku byerekeye Tayiwani. Nta nubwo twari tuzi naho iherereye kugeza ubwo twifashishije ikarita.

 Siniyumvishaga ukuntu ibyaro byo muri Queensland bitandukanye cyane n’ibyo muri Taiwan. Ikibazo cya mbere twahuye na cyo ni ukutamenya ururimi rw’Igishinwa. Hari igihe ntabashaga gusobanukirwa ibyavugirwaga mu materaniro, kandi muri ayo materaniro ariho hantu h’ibanze dukura inkunga zo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi sinashoboraga gushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu. Iyo mimerere twarimo, njye na Ian yadufashije gusobanukirwa akamaro k’inyigisho nyinshi twigiye mu ishuri rya Gileyadi. Izo nyigisho, kwiyigisha Bibiliya no kubwira Yehova ibituri ku mutima mu isengesho, byadufashije gukomeza kumukorera. Nubwo tutashoboraga gusabana neza n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace, twaterwaga inkunga n’urukundo batugaragarizaga n’uko bakundaga Yehova cyane.

Twiga Igishinwa

 Tumaze kugera muri Tayiwani, abamisiyonari bose bahise bahabwa amasomo y’Igishinwa y’igihe gito ariko akubiyemo ibintu byinshi. Umwarimu watwigishaga yari mushiki wacu wo muri Ositaraliya witwaga Kathleen Logan, e wari wararangije ishuri rya 25 rya Gileyadi. Natwe twashyizeho akacu kugira ngo tumenye urwo rurimi. Nk’uko twari twabigiriwemo inama, ibyo twabaga twize mu rurimi, twahitaga tubyifashisha mu murimo. Ku munsi wa mbere, njye na Ian twagiye kubwiriza twafashe mu mutwe amagambo make twakwifashisha twibwira abantu. Igihe twarimo tugenda tugana mu ifasi, njye na Ian twagiye twibaza uwari kubanza kubwiriza urugo rwa mbere. Kubera ko ari njye wari mukuru, namubwiye mu buryo bwo gutebya nti: “Ndakuruta sha,” ubwo rero ni wowe ubanza. Nyiri nzu yari umugabo w’Umushinwa ugaragara nk’umuntu wiyubashye. Yarihanganye atega amatwi Ian wavugaga Igishinwa kivanze n’Icyongereza. Twatangajwe n’uko yatubajije icyo dushaka, akoresheje Icyongereza cyiza. Twamaze akanya tuganira, hanyuma dusoza ikiganiro twagiranye kandi yaduteye inkunga yo kudacika intege tugakomeza kwiga Igishinwa. Ayo magambo arangwa n’ineza yatubwiye, yatumye twumva dufite icyizere cyo “gukomeza guhatana,” nk’uko Ben yari yarabimbwiye.

 Ifasi yacu yari igice kinini cy’umurwa mukuru wa Tayiwani, witwa Taipei. Yari ifasi itarabwirizwamo, kubera ko icyo gihe muri ako gace habaga Abahamya bake cyane. Ariko ibyo ntibyaduciye intege, njye na Ian twahise dutangira kuyibwiriza dufite ishyaka ryinshi. Icyo gihe, inshuro nyinshi buri kwezi twatangaga amagazeti abarirwa mu magana. Mu by’ukuri, hari abantu bamwe na bamwe bafataga amagazeti bashaka kumenya gusa abo turi bo n’icyo twabaga dushatse kubabwira. Icyakora, twakoze ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami, twiringiye ko zimwe zari gushora imizi mu mitima y’abantu b’imitima itaryarya.

Nafashijwe n’umugore wanjye twamaranye imyaka myinshi

Njye na Wen-hwa, turi mu murimo wo kubwiriza mu mwaka wa 1974

 Igihe nakoreraga umurimo muri Tayiwani, naje kuba incuti na mushiki wacu wo muri Tayiwani witwaga Wen-hwa. Yakundaga ukuri kandi yifuzaga ko Ijambo ry’Imana ryagirira akamaro abantu bo muri ako gace nk’uko nawe byamugiriye akamaro. Ibyo byatumye afasha abamisiyonari benshi na njye ndimo, maze turushaho kumenya ururimi rw’Igishinwa. Urukundo nakundaga uwo mushiki wacu rwagiye rwiyongera, maze dushakana mu mwaka wa 1974.

 Wen-hwa yafashije abamisiyonari kurushaho gukora umurimo neza. Urugero, yadufashije mu byerekeranye n’ururimi, atuma tumenya imico n’imitekerereze y’abantu bo muri Tayiwani. Yanadufashije kunoza imvugo twakoreshaga igihe twabaga twibwira abantu bo mu ifasi, abenshi bakaba bari Ababuda n’abo mu idini rya Tawo. Gusenga abakurambere byari byiganje muri ako gace, kandi abantu benshi ntibari barigeze basoma Bibiliya cyangwa ngo banayibone. Ibyo byatumye igihe twabaga tubwiriza twibanda ku byerekeye Umuremyi wacu, tugafasha abantu kumenya ko Izina rye ari Yehova, n’impamvu bagomba kwemera badashikanya ko ariho. Urugero, kubera ko abahinzi cyangwa abarobyi bakundaga gukoresha imvugo y’igishinwa ishobora gusobanurwa ngo: “Ibyokurya tubikesha ijuru,” twarababazaga tuti: “Ni nde utanga ibyokurya? Ese ubwo si Imana ishoborabyose, yaremye ibintu byose, kandi ikaba ari yo twagombye gusenga?”

Ndi kumwe na Wen-hwa, mu mwaka wa 1975

 Uko igihe cyagiye gihita, byagaragaye ko imihati yacu itapfuye ubusa. Imbuto z’ukuri k’Ubwami, zashoye imizi mu butaka bwiza ni ukuvuga mu bantu b’imitima itaryarya. Bamwe muri abo bigishwa ba Bibiliya bashyizeho imihati kugira ngo bace ukubiri n’inyigisho z’ibinyoma n’imigenzo idahuje n’ibyanditswe. Ariko baje kubigeraho babifashijwemo n’abamisiyonari n’ababwiriza bo muri ako gace, kandi byatumye imibereho yabo iba myiza cyane (Yohana 8:32). Nyuma yaho, abavandimwe benshi bahawe inshingano mu matorero yabo, kandi abavandimwe na bashiki bacu batangira umurimo w’igihe cyose, harimo n’abagiye gukorera kuri Beteli.

 Guhera mu mwaka wa 1976, nahawe inshingano yo kuba umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami bya Tayiwani, ari na ko dukomeza gukorera mu ifasi turi abamisiyonari. Mu mwaka wa 1981, njye na Wen-hwa twatumiwe gukorera kuri Beteli, aho namaze imyaka myinshi ndi muri Komite y’Ibiro by’Ishami. Maze imyaka irenga 60, ntangiye umurimo w’igihe cyose. Muri iyo myaka, irenga 50 nayimaze muri Tayiwani, kandi maranye n’umugore wanjye nkunda imyaka igera kuri 50. Incuti yanjye Ian Brown, twigeze gukorana umurimo w’umumisiyonari, yagumye muri Tayiwani akomeza gukora umurimo w’igihe cyose kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 2013.

Ndi mu kazi ku biro by’ishami byo muri Tayiwani, mu mwaka wa 1997

 Njye na Wen-hwa tugerageza guhugira mu murimo wa Beteli, mu itorero ryacu rikoresha ururimi rw’Igishinwa, no mu murimo wo kubwiriza. Dushimira Yehova ku bw’izo nshingano zihebuje yaduhaye. Igihe nari nkiri muto yatumye ngira ubushake n’imbaraga zo kumukorera n’umutima wanjye wose kandi n’ubu njye na Wen-hwa yakomeje kubidukorera nubwo tugeze mu zabukuru.

a Umupayiniya wa bwite ni umukozi w’igihe cyose, wiyemeza kujya mu gace yoherejwemo n’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, biba bibona ko gakeneye ababwiraza benshi.

b Inkuru ivuga ibyaranze ubuzima bwa Bennett Brickell yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1972.

c Imodoka iri ho indangururamajwi, yashyirwagaho mikoro zakoreshwaga mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku ntera ndende.

d Kugira ngo urebe uko abavandimwe babwirije mu gace ka Gulf Country, reba videwo ivuga ngo: “Kubwiriza mu ifasi yitaruye—Ositaraliya.”

e Inkuru ivuga ibyaranze ubuzima bwa Harvey na Kathleen Logan yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2021.