Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

DORINA CAPARELLI | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Nubwo ngira isoni nashoboye kubikora byose!

Nubwo ngira isoni nashoboye kubikora byose!

Igihe cyose nabaga mfite isoni. Ni yo mpamvu iyo ntekereje ibihe bishimishije nagiriye mu murimo nkorera Yehova bintangaza.

 Navutse mu mwaka wa 1934, mvukira mu mujyi wa Pescara, uri ku nkombe y’inyanja ya Adriatic, iri mu burasirazuba bwo hagati bw’u Butaliyani. Ni njye muto mu bakobwa bane. Papa yahisemo kutwita amazina akurikije urutonde rw’inyuguti ahereye kuri “A,” ni yo mpamvu izina ryange ritangirwa n’inyuguti ya “D.”

 Papa yakundaga kwiga ibyerekeye Imana. Yamenyanye n’Abahamya ba Yehova bwa mbere muri Nyakanga 1943, igihe yahuraga n’umugabo witwa Liberato Ricci. Uwo mugabo wajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova ni we wabwiye papa ibya Bibiliya kandi amutiza igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Nyuma y’igihe gito, papa yatangiye kubwira abantu ibyo yigaga. Mama nawe yaje kwemera ukuri. Nubwo mama atari azi gusoma, yatangiye kubwira abandi ibintu bishya yamenye. Yasubiragamo imirongo y’Ibyanditswe yafashe mu mutwe.

 Iwacu mu rugo twahoraga duhuze. Ni ho haberaga amateraniro. Nubwo twari dufite inzu y’ibyumba bibiri gusa, twacumbikiraga abagenzuzi basura amatorero n’abapayiniya.

 Bakuru banjye babiri ntibashishikazwaga no kwiga Bibiliya kandi nyuma yaho baje gushaka bava mu rugo. Ariko njye na mukuru wanjye Cesira, twakundaga gutega amatwi papa akadusomera Bibiliya. Nanone twishimiraga cyane amadisikuru ateye inkunga twahabwaga n’abavandimwe babaga basuye itsinda ryacu.

 Incuro nyinshi naherekezaga papa n’abandi babwiriza mu murimo wo kubwiriza. Ariko nagiraga isoni, ku buryo byantwaye amezi runaka kugira ngo mbashe kugira icyo mbwira nyiri nzu. Icyakora nakomeje gukunda Yehova kandi nabatijwe muri Nyakanga 1950. Umuvandimwe yatangiye disikuru y’umubatizo mu rugo, irangiye tujya kubatirizwa ku nyanja. Mu mwaka wakurikiyeho, hari umugabo n’umugore boherejwe mu gace k’iwacu kuba abapayiniya ba bwite, kandi incuro nyinshi najyanaga nabo kubwiriza. Uko namaraga igihe mu murimo, ni ko warushagaho kunyorohera. Uko ni ko naje gukunda uwo murimo mwiza cyane.

Umwanzuro wahinduye ubuzima bwanjye

 Umugenzuzi usura amatorero twagize bwa mbere yitwaga Piero Gatti. a Yanteye inkunga yo kudakora ubupayiniya gusa, ahubwo yambwiye ko nshobora no kwimukira aho ababwiriza bakenewe cyane. Ibyo sinari narigeze mbitekerezaho. Mu muco w’iwacu, byari bimenyerewe ko umukobwa akurira iwabo akazahava ari uko ashatse. Ubwo rero muri Werurwe 1952, natangiriye ubupayiniya iwacu. Sinari nzi ko uwo mwanzuro wari kugira ingaruka ku buzima bwanjye bwose.

 Icyo gihe, hari mushiki wacu wari ufite imyaka 21 witwaga Anna nawe washakaga kuba umupayiniya. Yaje kuba iwacu kugira ngo tujye tujyana kubwiriza. Mu mwaka wa 1954, njye na we batwohereje kuba abapayiniya ba bwite mu mujyi wa Perugia wari ku birometero 250 uvuye iwacu. Aho hantu nta Bahamya bahabaga.

Anna, papa nanjye igihe twavaga i Perugia

 Byari bishishikaje! Icyo gihe nari mfite imyaka 20 yonyine. Bwari ubwa mbere mvuye iwacu ntari kumwe n’ababyeyi banjye. Ubundi navaga mu rugo njyanye nabo mu ikoraniro gusa. Numvaga meze nk’ugiye mu yindi si. Papa ntiyiyumvishaga ukuntu njye na Anna twajya kwibana, yumvaga bitashoboka. Ubwo rero, twarajyanye ajya kudufasha gushaka inzu. Twakodesheje inzu yari kujya inaberamo amateraniro. Mu ntangiriro, twakoraga amateraniro turi babiri. Nubwo ari uko byari bimeze, twishimiraga kubwiriza mu mujyi wa Perugia, mu mijyi yo hafi yaho no mu biturage. Imihati twashyizeho yagize icyo igeraho. Hashize umwaka, hari umuvandimwe wimukiye i Perugia, atangira kujya ayobora amateraniro. Mu mwaka wa 1957 igihe twimukiraga ahandi, twasize mu mujyi wa Perugia hari itorero rito.

Ndi kumwe n’umugore w’umugenzuzi w’akarere na Anna hafi ya medieval Fontana (Fountain) Maggiore muri Perugia, 1954

 Twoherejwe mu mujyi muto witwa Terni, uri hagati mu Butaliyani. Twishimiye kubwiriza muri uwo mujyi kubera ko hari abantu benshi bashimishijwe n’ukuri. Ariko nanone twahuraga n’ingorane. Nubwo kurwanira ubutegetsi byari byarahagaze mu mwaka wa 1943, hari abayobozi bakomeje kubuza Abahamya ba Yehova gukwirakwiza ubutumwa bwo muri Bibiliya. Badusabaga kubanza kwerekana icyangombwa kitwemerera kubwiriza ku nzu n’inzu.

 Incuro nyinshi abapolisi baradukurikiraga. Hari igihe twabakweperaga mu kivunge cy’abantu ariko si ko buri gihe byadukundiraga. Bamfashe incuro ebyiri kandi baramfunga. Incuro ya mbere nari ndimo kubwirizanya n’umugenzuzi usura amatorero. Abapolisi baradufashe maze batujyana kuri sitasiyo ya polisi. Badushinje kubwiriza tudafite ibyangombwa bibitwemerera maze baduca amande. Twanze gutanga ayo mande kuko nta mategeko twari twishe. Umutima wanjye waradihaga cyane ku buryo numvaga nayatanga. Nshimira Yehova cyane kuba uwo munsi nari kumwe n’umugenzuzi. Nahise nibuka amagambo ari muri Yesaya 41:13, agira ati: “Witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.” Baraturekuye, maze ikirego bakigeza mu rukiko, ariko umucamanza agitesha agaciro. Nyuma y’amezi atandatu bongeye kumfata. Icyo gihe bwo nari jyenyine. Icyakora na bwo umucamanza yangize umwere.

Uko nabonye ubundi buryo bwo gukorera Yehova

 Ndibuka ukuntu nari nishimye igihe nari mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1954, mu mujyi wa Naples mu majyepfo y’u Butaliyani. Igihe nageraga ahari kubera ikoraniro, nagiye gukora isuku bampa gukorera hafi ya puratifomu. Icyo gihe ni bwo nahuye n’umusore mwiza witwa Antonio Caparelli, akaba yari umupayiniya wo muri Libiya. Umuryango we warimukiye muri Libiya uvuye mu Butaliyani mu mpera z’umwaka wa 1930.

Antonio ari kuri moto yakoreshaga muri Libiya

Ku munsi w’ubukwe bwacu

 Antonio yagiraga ishyaka n’ubutwari. Yagiye mu Butayu bwa Libiya ari kuri moto agiye kubwiriza abantu bo mu Butaliyani babagayo. Twajyaga twandikirana rimwe na rimwe. Icyakora mu mwaka wa 1959, yagarutse mu Butaliyani. Yamaze amezi make kuri Beteli y’i Roma mbere y’uko aba umupayiniya wa bwite mu mujyi wa Viterbo, mu Butaliyani bwo hagati. Urukundo rwacu rwarushijeho kwiyongera maze dukora ubukwe ku itariki ya 29 Nzeri 1959. Nahise njya kubana na Antonio mu mujyi wa Viterbo.

 Twifuzaga kubona inzu twabamo kandi tukajya tuyikoreramo amateraniro. Amaherezo twakodesheje inzu yari imeze nk’iduka, ifite n’ubwogero. Twayigabanyijemo kabiri dukoresheje imbaho. Dukora icyumba cyo kuraramo, ahasigaye hari salo, ubundi tukahakorera amateraniro. Kuba muri iyo nzu ntibyari byoroshye ku buryo iyo nza kuba ndi jyenyine ntari kuhaba. Ariko kubera ko nari ndi kumwe na Antonio, narahishimiye.

Duhagaze imbere y’urukuta rwatandukanyaga “icyumba cyacu”

 Mu mwaka wa 1961, Antonio yabaye umugenzuzi usura amatorero. Ariko yabanje kujya mu ishuri ry’abagenzuzi basura amatorero ryamaraga ukwezi. Ibyo byasobanuraga ko ngomba kumara ukwezi kose ndi jyenyine. Mvugishije ukuri numvaga mpangayitse iyo nabonaga bwije ndi muri ako kazu jyenyine. Icyanshimishaga gusa ni uko Antonio yakoreshwaga na Yehova. Nanjye nabaga mfite byinshi mpugiyemo bigatuma mbona ko igihe kihuta.

 Umurimo wo gusura amatorero usaba gukora ingendo nyinshi. Twajyaga mu mujyi wa Veneto, mu majyaruguru y’u Butaliyani no mu mujyi wa Sicily uri mu majyepfo. Tugitangira uwo murimo ntitwari dufite imodoka ahubwo twagendaga mu modoka zisanzwe zitwara abagenzi. Hari igihe twagiye mu gace k’icyaro ka Sicily, tunyura mu mihanda mibi, maze tugeze aho bisi zihagarara tubona umuvandimwe yazanye indogobe kugira ngo dutwareho imitwaro yacu. Antonio yari yambaye ikote na karuvati kandi nanjye nari nambaye imyenda y’amateraniro. Kutubona tugenda n’amaguru hamwe n’indogobe yari yikoreye amavarisi n’imashini yandika, byari bisekeje.

 Abavandimwe baduhaga ibyo babaga bafite byose, n’iyo byabaga ari bike. Hari ingo zitagiraga ubwogero kandi nta na mazi zifite. Hari n’igihe twabaye mu nzu imaze igihe kinini nta muntu uyibamo. Nijoro nigaraguye ku buriri cyane maze Antonio arankangura. Tumaze gukuraho amashuka, twarumiwe kuko twasanze matora yuzuye udukoko. Urebye nta kintu gifatika twari kubikoraho muri iryo joro. Twakunkumuye matora gusa ubundi turongera turiryamira.

Jye na Antonio mu murimo wo gusura amatorero mu myaka ya za 60

 Nubwo byari bimeze bityo ariko, ibyo si byo bibazo bikomeye twahuye na byo. Icyari kinkomereye cyane ni ukuntu nagiraga isoni. Iyo twasuraga itorero bwa mbere byarangoraga kubona incuti muri iryo torero. Ariko nifuzaga kuba umudada mwiza utera inkunga abandi kandi akabafasha. Ubwo rero nakoze uko nshoboye kose ngo mbigereho. Yehova yaramfashije cyane ku buryo icyumweru cyarangiraga numva namenyereye. Byari umugisha gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu nkibonera ukuntu bagira ubuntu, ari indahemuka kandi bakunda Yehova.

 Mu mwaka wa 1977, tumaze igihe gito umugabo wanjye ari umugenzuzi w’akarere n’uw’intara, b twatumiriwe kujya gukora kuri Beteli y’i Roma kugira ngo tubafashe kwitegura ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 1978, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukwizera gutsinda.” Hashize amezi make twabaye abagize umuryango wa Beteli. Nyuma yaho gato, Antonio yabaye umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami.

 Kubera ko nari mushya kuri Beteli, kugira isoni byatumaga numva ntisanzuye. Ariko Yehova yaramfashije kandi n’abandi bakozi ba Beteli baramfashije maze bidatinze ndahamenyera.

Mpura n’izindi nzitizi

 Mu myaka yakurikiyeho twahuye n’ibibazo by’uburwayi. Mu mwaka wa 1984, Antonio yabazwe umutima ariko nyuma yaho nko mu myaka icumi, yagize ibindi bibazo by’uburwayi. Amaherezo mu mwaka wa 1999, yamenye ko afite ikibyimba cyo mu bwonko. Nubwo yari umuntu ugira umwete, icyo gihe iyo ndwara ikomeye yaramurembeje cyane. Kubona ukuntu yagendaga arushaho kuremba byarambabazaga cyane. Nasenze Yehova cyane musaba ko yampa imbaraga zo gufasha umugabo wanjye nakundaga cyane. Nanone nakundaga gusoma Zaburi. Iyo nabaga mpangayitse byarampumurizaga. Antonio yapfuye ku itariki ya 18 Werurwe 1999. Twari tumaranye imyaka igera kuri 40.

 Iyo wapfushije uwo mwashakanye, wumva uri wenyine nubwo waba uri kumwe n’abantu. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu twakoranaga kuri Beteli n’abandi twamenyanye igihe twari abagenzuzi basura amatorero, barampumurije cyane. Nubwo byari bimeze bityo ariko, sinabona amagambo yagaragaza agahinda nagiraga iyo nageraga mu cyumba cya Beteli nijoro ndi jyenyine. Gusenga no kwiyigisha byaramfashije kandi uko igihe cyahitaga agahinda karagabanukaga. Rwose, nashimishwaga no kwibuka ibihe byiza twagiranye na Antonio. Na n’ubu ntekereza ku bintu twakoreye hamwe, nkizera ko Yehova akimwibuka kandi ko nzongera kumubona mu gihe cy’umuzuko.

 Nagiye nkora ibintu bitandukanye kuri Beteli, none ubu nsigaye nkorera aho badodera imyenda. Nishimira cyane gukora imirimo ifitiye akamaro abagize umuryango wa Beteli. Nanone ngerageza kubwiriza kenshi. Birumvikana ko ntagishobora gukora byinshi nk’ibyo nakoraga kera, ariko ndacyakunda umurimo wo kubwiriza nk’uko nawukundaga nkiri muto. Ni yo mpamvu nkunda gutera inkunga abakiri bato yo kuba abapayiniya. Ndabizi ko uwo murimo ushimisha.

“Biranshimisha gukora umurimo ugirira akamaro abagize umuryango wa Beteli”

 Iyo ntekereje ku myaka igera kuri 70 maze mu murimo w’igihe cyose, nibonera ukuntu Yehova yamfashije kandi akampa imigisha. Na n’ubu ndacyagira isoni, kandi nzi neza ko imbaraga zanjye atari zo zatumye ngera ku byo nagezeho byose. Nagiye ahantu henshi, mbona ibintu byinshi bishimishije kandi nahuye n’abantu banyigishije byinshi. Uwasubiza ibihe inyuma, rwose nakongera ngahitamo gukora nk’ibyo nakoze. Nta cyo nicuza.

a Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Piero Gatti ivuga ngo: “Natinyaga urupfu, none ubu ntegereje ‘ubuzima bwinshi,’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2011.

b Umugenzuzi w’intara yasuraga uturere twinshi twabaga tugize intara.