Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

MILTIADIS STAVROU | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

“Yehova yaratuyoboye kandi atwitaho”

“Yehova yaratuyoboye kandi atwitaho”

Igihe nari mu kigero k’imyaka 13, kimwe n’abandi bana benshi twanganaga, nakundaga guhagarara ku muhanda nkareba imodoka zatambukaga hafi y’aho twari dutuye mu mugi wa Tripoli muri Libani. Natunguwe no kubona imodoka nziza yakorewe muri Amerika yari itwawe n’umugabo ukomoka muri Siriya. Nahise ntungurwa no kumva umupadiri wo mu idini ryacu ry’Aborutodogisi adusaba gutera amabuye iyo modoka, kubera ko umugabo wari uyitwaye yari Umuhamya wa Yehova!

 Twabwiye uwo mupadiri ko dushobora gukomeretsa uwari uyitwaye. Yahise adusubiza ati: “Nimushaka mumwice. Maze muhanaguze ikanzu yange amaraso ye, yagiye ku biganza byanyu.” Nubwo naterwaga ishema no kuba narakuriye mu idini ry’Aborutodogisi, ayo magambo yuzuye ubugome yatumye ntongera gusubira gusengerayo. Iyo ntekereje ku byabaye icyo gihe, mbona ko ari byo byamfashije kumenya ukuri ku byerekeye Yehova.

Menya ukuri ku byerekeye Yehova

 Nkiri muto umugi wa Tripoli wabaga wuzuye abantu bo mu mico, indimi n’amadini bitandukanye, kubera ko uri ku cyambu. Kimwe n’indi miryango yose, umuryango wacu na wo waterwaga ishema n’aho ukomoka. Nge na bakuru bange twifatanyije hamwe n’itsinda ryarwanyaga Abahamya ba Yehova ryitwaga Abasirikare b’ukwizera. a Ntitwari twarigeze duhura n’Abahamya ba Yehova ariko umupadiri wacu yari yaratubwiye ko ari agatsiko k’ibisambo karwanya idini ryacu ry’Aborutodogisi, gafite umuyobozi witwa Yehova. Uwo mupadiri wacu yakundaga kutubwira ko aho twahurira n’Umuhamya wa Yehova aho ari ho hose, tugomba guhita tumugirira nabi.

 Bakuru bange batatu bo bari barahuye n’Abahamya ba Yehova ntabizi. Aho kugira ngo abo bakuru bange bahite babagirira nabi, bemeye kwigana nabo Bibiliya, ariko bagamije kugaragaza ko bigisha ibinyoma. Igihe nari ntashye ari ku mugoroba nasanze Abahamya ba Yehova benshi mu rugo, barimo kuganira kuri Bibiliya n’abagize umuryango ndetse n’abaturanyi. Nahise ndakara. Siniyumvishaga ukuntu bakuru bange bagambanira idini ryacu ry’Aborutodogisi. Igihe nari ngiye kugenda umugabo twari duturanye wavuraga amenyo w’Umuhamya wa Yehova, yansabye kuguma aho nkumva ibyo bavuga. Umwe mu nshuti zacu yarimo asoma muri Zaburi 83:18 akoresheje Bibiliya yange. Icyo gihe niboneye ko umupadiri wacu yatubeshye. Namenye ko Yehova atari umuyobozi w’agatsiko k’amabandi, ahubwo ko ari we Mana y’ukuri!

Hashize igihe gito mbatijwe

 Kubera ko nifuzaga kumenya byinshi ku byerekeye Yehova, natangiye kujya nifatanya n’abandi bantu umuvandimwe Michel Aboud yigishirizaga Bibiliya iwacu mu rugo. Umunsi umwe, hari umuntu wabajije ikibazo nange nahoraga nibaza kuva nkiri muto. Yarabajije ati: “Tubwire, ni nde waremye Imana?” Umuvandimwe Aboud yadusabye gutekereza ku ipusi yari iryamye aho ku ntebe. Yadusobanuriye ko ipusi idashobora gusobanukirwa ibyo abantu bavuga cyangwa kwiyumvisha uko batekereza. Natwe rero hari ibintu byinshi tudashobora gusobanukirwa ku birebana n’Imana. Urwo rugero rworoheje, rwamfashije kubona ko hari ibintu byerekeye Imana ntashobora gusobanukirwa neza. Nyuma yaho bidatinze niyeguriye Yehova maze mbatizwa mu mwaka wa 1946, mfite imyaka 15.

Ubupayiniya bwamfashije kugira ubuzima bufite intego

 Mu mwaka wa 1948, natangiye gukorana na mukuru wange Hanna wakoraga akazi ko gufotora. Aho mukuru wange yakoreraga hari hegeranye n’iduka ry’amarangi ry’umuvandimwe witwaga Najib Salem. b Najib yari umubwiriza ugira ubutwari. Yakomeje kubwiriza mu budahemuka kugeza igihe yapfiriye afite imyaka ijana. Igihe najyaga njyana na we kubwiriza mu midugudu itandukanye, niboneye ukuntu yagiraga ubutwari nubwo babaga bamurwanya. Nanone yaganiraga n’abantu bose kuri Bibiliya atitaye ku madini babarizwamo. Ukuntu yagaragazaga ishyaka mu murimo wo kubwiriza byaramfashije cyane.

Najib Salem (ku murongo w’inyuma, iburyo) yaramfashije cyane

 Umunsi umwe, turi ku kazi twasuwe na mushiki wacu witwa Mary Shaayah, ukomoka muri Libani utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo yari umubyeyi uhora uhuze yagiraga ishyaka mu murimo w’ubupayiniya. Kuba yaradusuye byahinduye byinshi mu buzima bwange. Mary yamaze amasaha arenga abiri atubwira ibyamubayeho mu murimo wo kubwiriza. Mbere y’uko dutandukana yaranyitegereje maze arambwira ati: “Milto, ko ukiri umuseribateri kuki utakora ubupayiniya?” Namuhaye impamvu z’urwitwazo, mubwira ko ntari gukora ubupayiniya kubera ko nari ngishakisha imibereho. Yarongeye arambaza ati: “Kuva mu gitondo, maranye nawe igihe kingana iki? Naramushubije nti: “Tumaranye amasaha agera kuri abiri.” Yarambwiye ati: “Muri aya masaha tumaranye, nta bintu byinshi nigeze mbona ukora, uramutse uyakoresheje buri munsi ubwiriza waba umupayiniya. Gerageza mu mwaka umwe gusa, hanyuma uzarebe niba uzakomeza.”

 Nubwo ubusanzwe mu muco wacu abagabo basuzugura ibitekerezo by’abagore, ariko inama uwo mushiki wacu yampaye numvise ihuje n’ubwenge. Hashize amezi abiri ampaye iyo nama, natangiye gukora ubupayiniya muri Mutarama 1952. Nyuma y’umwaka n’igice, natumiwe kujya kwiga ishuri rya 22 rya Gileyadi.

Inshuti n’abagize umuryango bansezeraho igihe najyaga kwiga ishuri rya Gileyadi mu mwaka wa 1953

 Maze kurangiza iryo shuri, noherejwe gukora umurimo mu Burasirazuba bwo Hagati. Hatarashira umwaka nashakanye na mushiki wacu witwa Doris Wood ukomoka mu Bwongereza, nawe wakoreraga umurimo w’ubumisiyonari mu Burasirazuba bwo Hagati.

Tubwiriza muri Siriya

 Nyuma y’igihe gito nshakanye na Doris, twoherejwe gukorera umurimo mu mugi wa Aleppo muri Siriya. Kubera ko umurimo wo kubwiriza wari ubuzanyijwe muri icyo gihugu, abenshi mu bo twigishije Bibiliya twabarangiwe n’abandi.

 Umunsi umwe twasubiye gusura umugore wari ushimishijwe. Yadukinguriye afite ubwoba bwinshi, maze aratubwira ati: “Mwitonde abaporisi bahoze hano, bashakaga kumenya aho mutuye.” Biragaragara ko hari abaporisi b’abamaneko bari bazi aho abo twigisha Bibiliya batuye. Twahamagaye abavandimwe bagenzuraga umurimo mu Burasirazuba bwo Hagati, maze batugira inama yo kuva muri icyo gihugu vuba vuba tutazuyaje. Nubwo twari tubabajwe no gusiga abantu twigishaga Bibiliya, twiboneye ko Yehova aturinda.

Yehova yabanye natwe muri Iraki

 Mu mwaka wa 1955, twoherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu mugi wa Bagidadi, muri Iraki. Nubwo twageragezaga kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose muri Iraki, twibandaga cyanecyane ku bantu bakuze ari Abakristo.

Turi kumwe n’abamisiyonari muri Iraki

 Nanone twageragezaga kuganira n’Abisilamu ku isoko cyangwa ku muhanda. Inshuro nyinshi iyo Doris yaganiraga n’abantu yaheraga ku bintu byabashishikazaga. Urugero yashoboraga kuvuga ati: “Data yakundaga kuvuga ngo buri wese azamurikira Imana ibyo yakoze” (Abaroma 14:12). Doris yongeragaho ati: “Buri gihe icyo gitekerezo kiramfasha mu buzima bwange. None wowe ubitekerezaho iki?”

 Twashimishijwe n’imyaka igera hafi kuri itatu twamaze muri Bagidadi. Twafashaga abavandimwe baho gukora umurimo wo kubwiriza mu ibanga. Inzu y’abamisiyonari twabagamo, yaberagamo amateraniro yo mu rurimi rw’Icyarabu. Twashimishwaga no kubona abantu bakomoka mu muryango w’Abashuri baje mu materaniro. Uwo muryango ahanini ugizwe n’abantu biyita ko ari Abakristo. Iyo bazaga mu materaniro bakibonera urukundo n’ubumwe bituranga, biboneraga neza ko turi abigishwa nyakuri ba Yesu.—Yohana 13:35.

Twakoreraga amateraniro ku nzu y’abamisiyonari

 Umwe mu bantu bitabiriye cyane ubutumwa bw’amahoro twabagezagaho ni uwitwa Nicolas Aziz, ni umugabo wicisha bugufi kandi woroheje. Ababyeyi be umwe ni Umunyarumeniya undi ni Umwashuri. Nicolas n’umugore we Helen, bahise bemera icyo Bibiliya yigisha ku birebana na Yehova n’umwana we Yesu. Basobanukiwe ko ari abantu babiri batandukanye (1 Abakorinto 8:5, 6). Ndacyibuka neza umunsi Nicolas n’abandi bavandimwe na bashiki bacu 20 babatirizwaga mu ruzi rwa Ufurate.

Igihe twari muri Irani twiboneye ukuboko kwa Yehova

Mu mwaka wa 1958 turi muri Irani

 Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Iraki, ryakurikiwe n’urupfu rw’umwami Faisal II ku itariki ya 14 Nyakanga 1958, abayobozi bahise batwohereza muri Irani. Twamaze amezi atandatu, tubwiriza abanyamahanga ariko tukabikora tubigiranye amakenga.

 Mbere y’uko tuva mu murwa mukuru wa Irani ari wo Tehran, porisi yari yanjyanye kumpata ibibazo. Ibyo byatumye mbona ko bahora batugenzura. Nyuma yo guhatwa ibibazo, nahise mpamagara Doris mubwira ko burya porisi itugenzura. Twemeranyije ko ntagomba gusubira mu rugo. Kandi ku bw’umutekano wacu ntitwagombaga kongera guhura, kugeza igihe tuzavira muri icyo gihugu.

 Doris yabonye ahantu yaba ari hari umutekano, kugeza igihe twari kongera guhurira ku kibuga k’indege. Ariko se yari kuhagera ate abaporisi batamubonye? Doris yabwiye Yehova icyo kibazo mu isengesho.

 Mu buryo butunguranye haguye imvura nyinshi cyane, ituma abantu bose bajya kugama ndetse n’abaporisi. Icyo gihe nta muntu n’umwe wari uri mu muhanda, bituma Doris atambuka afite umutekano. Doris yaravuze ati: “Iyo mvura yari igitangaza k’Imana!”

 Tuvuye muri Irani, twimuriwe mu kandi gace aho twabwirizaga abantu bo mu moko atandukanye no mu madini atandukanye. Kuva mu mwaka wa 1961, twabaye abagenzuzi basura amatorero, twasuraga abavandimwe na bashiki bacu bo mu duce dutandukanye two mu Burasirazuba bwo Hagati.

Twiboneye imbaraga z’umwuka wera

 Igihe twabwirizaga mu Burasirazuba bwo Hagati twiboneye ukuntu, umwuka wera w’Imana utuma abantu bunga ubumwe. Na n’ubu ndacyibuka ibiganiro nagiranye n’Abanyapalesitina babiri ari bo Eddy na Nicolas. Bombi bakundaga kuza mu materaniro, ariko baje guhagarika kwiga Bibiliya kubera ko bagiraga ishyaka muri poritiki. Nasenze Yehova musaba ko yatuma bemera ukuri. Bamaze gusobanukirwa ko Imana izakemura ibibazo byose harimo n’ibyo Abanyapalesitina bahura na byo bongeye kwiga Bibiliya (Yesaya 2:4). Baretse gukunda igihugu by’agakabyo maze biyegurira Yehova barabatizwa. Nyuma yaho Nicolas yabaye umugenzuzi w’akarere urangwa n’ishyaka.

 Iyo twavaga mu gihugu tujya mu kindi, nge na Doris twashimishwaga cyane n’ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakomezaga kubera Yehova indahemuka uko imimerere yabaga imeze kose. Iyo nabaga nasuye itorero nishyiriragaho intego yo guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu kuko babaga bafite byinshi bahanganye na byo (Abaroma 1:11, 12). Kugira ngo ibyo mbigereho nahoraga nzirikana ko nta cyo mbarusha (1 Abakorinto 9:22). Nashimishwaga no gutera inkunga bagenzi bange duhuje ukwizera, babaga babikeneye.

 Byaradushimishaga iyo twabonaga abenshi mu bo twigishaga Bibiliya bahinduka, bakaba abagaragu ba Yehova b’indahemuka. Bamwe muri bo bagiye bimukira mu bindi bihugu, bahunga intambara zashyamiranyaga abenegihugu. Icyakora bafashije cyane abavandimwe bari mu ifasi ikoresha ururimi rw’Icyarabu bari muri Ositaraliya, Kanada, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka ya vuba, bamwe mu bavandimwe bakomoka muri iyo miryango yimutse, basubiye mu Burasirazuba bwo Hagati gufasha aho ababwiriza bakenewe. Nge na Doris dushimishwa n’uko ubu dufite abana n’abuzukuru bo mu buryo bw’umwuka!

Twishingikiriza kuri Yehova igihe cyose

 Mu buzima bwacu bwose twiboneye ko Yehova yagiye atwitaho kandi akatuyobora mu buryo butandukanye. Nishimira cyane ko yamfashije ngacika ku rwikekwe no gukunda igihugu by’agakabyo nari mfite igihe nari nkiri muto. Imyitozo nahawe na bagenzi bange duhuje ukwizera, bagiraga ubutwari kandi bakaba batarobanura ku butoni yamfashije kwigisha Bibiliya abantu bakuriye mu mico itandukanye. Nge na Doris iyo twavaga mu gihugu tujya mu kindi twahuraga n’ingorane zitandukaye kandi hari n’igihe twabaga tutazi ibizatubaho. Ariko ibyo byatwigishije kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye aho kwishingikiriza ku bushobozi bwacu.—Zaburi 16:8.

 Iyo nshubije amaso inyuma nkibonera ukuntu Yehova yamfashije maze nkamukorera mu myaka igera muri za mirongo, numva mfite byinshi byo kumwitura. Umugore wange nkunda Doris, akunda kuvuga ko nta kintu na kimwe cyatubuza gukorera Yehova, kuko twamwiyeguriye kabone n’iyo rwaba urupfu! Kandi rwose nemeranya nawe. Buri gihe dushimira Yehova kuba yaraduhaye inshingano yo gutangaza ubutumwa bwiza bw’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati (Zaburi 46:8, 9). Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kuyobora no kurinda abamwiringira bose.—Yesaya 26:3.

a Niba ushaka kumenya byinshi kuri iri tsinda, reba mu Gitabo Nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 1980, mu Gifaransa ku ipaji ya 186-188.

b Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Najib Salem yasohotse mu Munara w’Umurinzi 1 Nzeri 2001, ipaji ya 22-26.