Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Inkubi y’umuyaga yiswe Ian, yabaye muri leta ya Folorida muri Amerika muri Nzeri 2022 (Sean Rayford/Getty Images); hagati: Umubyeyi wahunze ari kumwe n’umuhungu we, muri Donetsk mu gihugu cya Ukraine, muri Nyakanga 2022 (Alex Chan Tsz Yuk/SOPA Images/LightRocket via Getty Images); iburyo: Aho bapimira COVID-19, mu mujyi wa Beijing, mu Bushinwa, muri Mata 2022 (Kevin Frayer/Getty Images)

KOMEZA KUBA MASO

Umwaka wa 2022 waranzwe n’imivurungano—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Umwaka wa 2022 waranzwe n’imivurungano—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Mu mwaka 2022, twumvise inkuru nyinshi zivuga iby’intambara, ibibazo by’ubukungu n’ibiza. Bibiliya ni yo yonyine isobanura impamvu ibyo bintu bibaho.

Icyo mu by’ukuri ibintu byabaye mu mwaka wa 2022 bisobanura

 Ibintu byabaye mu mwaka ushize, byagaragaje neza ko turi mu bihe Bibiliya yita “iminsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Iminsi y’imperuka yatangiye mu mwaka wa 1914. Reba uko ibintu biherutse kuba bihuje n’ibyo Bibiliya yari yaravuze ko bizabaho muri iki gihe:

 “Intambara.”Matayo 24:6.

  •   “Mu mwaka wa 2022 ni bwo i Burayi hongeye kugaragara intambara iteye ubwoba.” a

 Reba ingingo ivuga ngo: “Uburusiya bwateye Ukraine.”

 “Inzara.”Matayo 24:7.

  •   “Umwaka wa 2022 waranzwe n’ibibazo by’inzara bitari byitezwe.” b

 “Ibyorezo by’indwara.”Luka 21:11.

  •   “Indwara y’imbasa yongeye kugaragara, indwara yitwa monkeypox iriyongera kandi COVID-19 ikomeje kuyogoza ibintu. Ibyo byose byagaragaje ko indwara zandura ari mbi cyane kandi ko zihitana benshi.” c

 Reba ingingo ivuga ngo: “Abagera kuri miliyoni 6 bahitanywe na COVID.”

 “Ibintu biteye ubwoba.”Luka 21:11.

  •   “Ubushyuhe, amapfa, inkongi z’umuriro n’imyuzure. Impeshyi yo mu mwaka wa 2022, izajya yibukirwa ku biza bikomeye byatewe n’ihindagurika ry’ikirere byawubayemo, bigasenya ibintu byinshi, bigahitana abantu bagera mu bihumbi amagana kandi bigasiga ababarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku isi badafite aho kuba.” d

 “Akaduruvayo.”Luka 21:9.

  •   “Mu mwaka wa 2022, abaturage barushijeho kwigaragambya bamagana za guverinoma bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ryatumye habaho izamuka ry’ibiciro.” e

 Reba ingingo ivuga ngo: “Ni iki Bibiliya ivuga ku izamuka ry’ibiciro?

Twitege iki mu mwaka utaha?

 Nta muntu n’umwe uzi neza ibizaba mu mwaka wa 2023. Icyo tuzi ni uko vuba aha Ubwami bw’Imana ari bwo butegetsi bwo mu ijuru buzagira icyo buhindura ku bibera ku isi (Daniyeli 2:44). Ubwo butegetsi buzavanaho ibintu byose bituma abantu bababara kandi butume ibyo Imana ishaka bikorwa hano ku isi.—Matayo 6:9, 10.

 Turagutera inkunga yo gukurikiza inama Yesu Kristo yatanze no ‘gukomeza kuba maso’ ku birebana n’uko ibintu bibaho bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya (Mariko 13:37). Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ukuntu Bibiliya yagufasha wowe n’umuryango wawe kandi igatuma mubona ibyiringiro by’ejo hazaza, twandikire.

a Byavuzwe na Jill Lawless, ku itariki ya 8 Ukuboza 2022 mu nkuru ivuga ngo: “Mu mwaka wa 2022 ni bwo i Burayi hongeye kugaragara intambara iteye ubwoba,” yasohotse mu kinyamakuru Associated Press

b Byavuzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, muri raporo ivuga ngo: “Ibura by’ibiribwa hirya no hino ku isi.”

c Byavuzwe na Lawrence O. Gostin, JD, ku itariki ya 22 Nzeri 2022 mu ngingo ivuga ngo: “Kubaho mu gihe cy’ibiza birimo COVID-19, Monkeypox, imbasa n’izindi ndwara zitandukanye,” yasohotse muri raporo y’inama y’abanyamakuru bo muri Amerika bavuga inkuru zijyanye n’ubuvuzi.

d Byavuzwe na Martina Igini, ku itariki ya 24 Ukwakira 2022, mu ngingo ivuga ngo: “Ibintu bikabije biterwa n’imihindagurikire y’ikirere byabaye mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2022 byatewe n’iki?” yasohotse ku rubuga Earth.Org.

e Byavuzwe na Thomas Carothers na Benjamin Feldman, ku itariki ya 8 Ukuboza 2022, muri raporo yari ifite umutwe ugira uti: “Mu mwaka wa 2022 hirya ho hino ku isi habaye imyigaragambyo itewe n’ibibazo by’ubukungu,” yasohotse ku rubuga rw’umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere amahoro (Carnegie Endowment for International Peace).