Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JenkoAtaman/stock.adobe.com

KOMEZA KUBA MASO

Impamvu zatuma tugira ibyiringiro mu mwaka wa 2023—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Impamvu zatuma tugira ibyiringiro mu mwaka wa 2023—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Muri uyu mwaka wa 2023, twese twifuza ibyiza kandi ni na byo twifuriza abagize imiryango yacu. Kuki dukwiye kurangwa n’icyizere?

Bibiliya itanga ibyiringiro

 Bibiliya irimo ubutumwa bwiza buvuga ko ibibazo duhura na byo muri iki gihe, ari iby’igihe gito kandi ko vuba aha bizabonerwa umuti. Mu by’ukuri Bibiliya “yandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ihumure rituruka mu Byanditswe.”Abaroma 15:4.

  •   Niba wifuza kumenya byinshi ku masezerano Bibiliya itanga, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ibyiza biri imbere.”

Ibyiringiro bishobora kugukomeza muri iki gihe

 Ibyiringiro Bibiliya itanga twabigereranya n’“igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu” (Abaheburayo 6:19). Ibyo byiringiro biradukomeza, bigatuma tudahungabana mu gihe dufite ibibazo, tugakomeza kugira icyizere kandi tukagira ibyishimo. Urugero:

  •   Reba uko ibyiringiro Bibiliya itanga byafashije umugabo wari warabaswe n’inzoga. Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Nari ndambiwe uko nari mbayeho.”

  •   Reba uko ibyiringiro Bibiliya itanga bishobora kudufasha mu gihe dupfushije uwo twakundaga. Reba videwo ivuga ngo: “Ihumure ku bapfushije.”

Rushaho kugira ibyiringiro

 Abantu benshi baba bizeye ko hari ibintu byiza bishobora kubabaho ariko ntibaba bizeye neza ko bizasohora koko. Icyakora amasezerano Bibiliya itanga yo si uko ameze. Kubera iki? Ni ukubera ko amasezerano yo muri Bibiliya yatanzwe na Yehova a “Imana idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Yehova wenyine ni we ushobora gusohoza ibintu byose asezeranya, kuko ‘yishimira gukora ibintu byose’ yifuza.—Zaburi 135:5, 6.

 Turagutera inkunga yo gusuzuma ibyiringiro nyakuri Bibiliya itanga kandi bizakugirira akamaro. ‘Kugenzura Ibyanditswe ubyitondeye’ bishobora gutuma urushaho kwiringira ibyo Bibiliya ivuga (Ibk 17:11). Reba uko wabigeraho ugerageza kwiga amasomo ya Bibiliya ubifashijwemo n’undi muntu kandi ayo masomo atangwa ku buntu. Tangira umwaka wa 2023 ufite byiringiro by’uko ibintu bizagenda neza.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.