Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

YURI LASHOV/AFP via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ese Bibiliya yemera ko Abakristo bivanga mu ntambara?

Ese Bibiliya yemera ko Abakristo bivanga mu ntambara?

 Nk’uko twagiye tubyumva muri iki gihe cy’intambara yo muri Ukraine, abayobozi b’amadini bagiye bashishikariza abantu kwivanga mu ntambara. Reba ukuntu abayobozi b’amadini bashyigikira impande zihanganye:

  •   “Turashimira cyane abasirikare bacu b’intwari kubera ko barwanirira abaturage ba Ukraine, bakabakiza abanzi babo . . . Tubahoza ku mutima, duhora tubasengera kandi turabashyigikiye.”—Umuyobozi wa Kiliziya y’Aborutodogisi mu mugi wa Kyiv, Epiphanius I, Byavuzwe n’ikinyamakuru The Jerusalem Post, ku itariki ya 16 Werurwe 2022.

  •   “Mu misa yasomeye abasirikare ari ku cyumweru, umuyobozi wa Kiliziya y’Aborutodogisi mu Burusiya, yabashishikarije kurwanirira igihugu cyabo cy’u Burusiya uko bashoboye kose, mu gihe leta y’i Moscow ikomeje kugaba ibitero muri Ukraine.”—Byavuzwe na Reuters, ku itariki ya 3 Mata 2022.

 Ese Abakristo bakwiriye kwivanga mu ntambara? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Icyo mu by’ukuri Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya igaragaza neza ko abigishwa nyakuri ba Yesu badakwiriye kwivanga mu ntambara.

  •   “Subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota.”—Matayo 26:52.

     Ese umuntu ushyigikira intambara cyangwa ujya kurwana mu ntambara yaba yumvira inyigisho za Yesu?

  •   “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:34, 35.

     Ese umuntu ushyigikira intambara yaba agaragaza urukundo nk’urwo Yesu yavuze ko rugomba kuranga abigishwa be cyangwa intumwa ze?

 Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma ingingo ivuga ngo: “Ese birakwiriye ko Abakristo bifatanya mu ntambara?

Abakristo n’intambara muri iki gihe

 Ese koko Abakristo bashobora kwirinda kwivanga mu ntambara zibaho muri iki gihe? Yego. Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe, nanone cyitwa “iminsi ya nyuma,” hari kubaho abantu bakomoka mu moko yose batari “kwiga kurwana,” ibyo bikaba bihuje n’inyigisho za Yesu.—Yesaya 2:2, 4.

  •   Niba wifuza kumenya byinshi soma ingingo z’uruhererekane zasohotse mu Munara w’Umurinzi zifite umutwe uvuga ngo: “Imana ibona ite intambara?

 Vuba aha, Yehova a “Imana y’amahoro,” azakoresha ubutegetsi bwe bwo mu ijuru akize abantu “urugomo no gukandamizwa.”—Abafilipi 4:9; Zaburi 72:14.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21