Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

fcafotodigital/E+ via Getty Images

Ni iki Bibiliya ivuga ku bantu birinda gukoresha ibikomoka ku nyamaswa?

Ni iki Bibiliya ivuga ku bantu birinda gukoresha ibikomoka ku nyamaswa?

 Hirya no hino ku isi hari abantu benshi birinda gukoresha ibikomoka ku nyamaswa.

  •   “Kwirinda gukoresha ibikomoka ku nyamaswa ni filozofiya n’uburyo bwo kubaho wirinda mu buryo bushoboka bwose imikoreshereze y’ibikomoka ku nyamaswa; yaba ibiribwa, imyambaro cyangwa indi mikoreshereze iyo ari yo yose y’ibikomoka ku nyamaswa.”—The Vegan Society.

 Nanone hari abirinda gukoresha ibikomoka ku nyamaswa batabitewe gusa n’uko bifuza kuzitaho ahubwo nanone babitewe n’uko bifuza kwita ku bidukikije, ku buzima bwabo cyangwa babitewe n’idini.

  •   “Kwirinda gukoresha ibikomoka ku nyamaswa bitandukanye no guhitamo imirire gusa, bitewe n’uko inshuro nyinshi abantu babifata nk’imyizerere, amahame mbwiriza muco umuntu ashobora gukurikiza cyangwa uburyo bwo kubaho bushobora gutuma umuntu ahindura isi ikaba nziza.”—Britannica Academic.

 Ese kwirinda gukoresha ibikomoka ku nyamaswa ni bwo buryo bwiza bwo kurinda uyu mubumbe wacu? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Uko Umuremyi wacu abona abantu n’inyamaswa

 Bibiliya igaragaza ko Yehova Imana, a we Muremyi wacu, abona ko abantu barusha agaciro inyamaswa kandi ko yahaye abantu ububasha bwo kuyobora inyamaswa (Intangiriro 1:27, 28). Imana yageze aho yemera ko abantu barya inyamaswa (Intangiriro 9:3). Icyakora ntiyemera ko abantu bafata nabi inyamaswa.—Imigani 12:10.

 Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, kurya inyama ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye. b Icyakora ayo mahitamo ntabwo ari yo atuma dushimisha Imana (1 Abakorinto 8:8). Nta muntu ukwiriye kunenga undi amuziza amahitamo ku birebana n’ibyokurya.—Abaroma 14:3.

Ikizatuma isi iba nziza

 Bibiliya iduhishurira ko uburyo duhitamo kubaho, budashobora gukemura ibibazo biri muri iyi isi. Ibibazo byinshi biterwa n’imitegekere iri muri iyi si, imibereho y’abantu n’ubukungu. Kandi ibyo nta muntu ushobora kubikemura. Bibiliya igira iti:

 Umuremyi wacu ni we uzakemura ibibazo duhura na byo. Bibiliya ikoresha imvugo y’ikigereranyo ishaka gusobanura ibyo azakora.

  •   “Nuko mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho, kandi n’inyanja yari itakiriho.”—Ibyahishuwe 21:1.

 Ubutegetsi bw’abantu cyangwa “ijuru rya mbere,” Imana izabusimbuza ubutegetsi bwayo bwo mu ijuru bugereranywa n’“ijuru rishya.” Ubwami bw’Imana buzavanaho “isi ya mbere,” igereranya abantu babi, kandi buzategeka “isi nshya” igereranya umuryango w’abantu babugandukira babikuye ku mutima.

 Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, ni bwo abantu bazamenya uko babana amahoro n’inyamaswa kandi bakabaho batangiza ibidukikije.—Yesaya 11:6-9.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Yeremiya 16:21.

b Bibiliya idutegeka “kwirinda . . . amaraso” (Ibyakozwe 15:28, 29). Ibyo bishatse kuvuga ko tutagomba kunywa amaraso cyangwa kurya inyama z’inyamaswa zitavushijwe kandi ntitugomba kurya ibiryo byongewemo amaraso.