KOMEZA KUBA MASO
Kuba abantu barushaho gutakariza icyizere abanyapolitike, Bibiliya ibivugaho iki?
Mu mwaka wa 2024, mu bihugu byinshi hazaba amatora, kandi ni wo mwaka uzabamo amatora menshi kuruta indi. Nubwo bimeze bityo, abantu benshi bagenda barushaho gutakariza icyizere abanyapolitike.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika bwagaragaje ko “abenshi mu banyapolitike baharanira inyungu zabo aho guharanira iz’abaturage bashinzwe kuyobora. a—Byavuzwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Pew, ku itariki ya 19 Nzeri 2023.
Abakiri bato benshi na bo ntibacyizera abanyapolitike.
“Ingimbi n’abangavu baba bifuza kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi, ariko ababajijwe muri ubwo bushakashatsi bavuze ko abanyapolitike bananiwe kubona ibyo bisubizo.”—Ikinyamakuru The New York Times, cyasohotse ku itariki 29 Mutarama 2024.
“Hari raporo yagaragaje ko abakiri bato benshi bizera abantu babona kuri Youtube kurusha uko bizera abanyapolitike.”—Ikinyamakuru The Korea Times, cyasohotse ku itariki ya 22 Mutarama 2024.
Ese twakwizera ko abanyapolitike bazatuma tubaho neza mu gihe kizaza? None se ni nde twagirira icyizere?
Tujye duhitamo neza abo tugirira icyizere
Abantu baritonda mu gihe bahitamo umuntu bizera. Bibiliya igira iti: “Umuntu wese utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose, ariko umunyamakenga arashishoza agatekereza ku byo agiye gukora.”—Imigani 14:15.
Niba wifuza inama zagufasha kugenzura amakuru wumva, soma ingingo ivuga ngo: “Irinde amakuru y’ibinyoma.”
Ikindi kandi, n’abanyapolitike b’inyangamugayo kandi bafite umutima mwiza, hari ibyo badashobora kugeraho. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama igira iti:
“Ntimukiringire abakomeye, cyangwa undi muntu wese, kuko adashobora kugira uwo akiza.”—Zaburi 146:3
Umuyobozi wakwiringira
Bibiliya igaragaza ko Imana yashyizeho umuyobozi ushoboye kandi wiringirwa, ari we Yesu Kristo (Luka 1:32, 33). Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi butegekera mu ijuru.—Matayo 6:10.
Menya impamvu ukwiriye kwiringira Yesu n’ibyo azakora kugira ngo akemure ibibazo duhura na byo. Reba ingingo ivuga ngo: “Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde?” n’ivuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?”
a Pew Research Center, “Americans’ Dismal Views of the Nation’s Politics,” September 2023.