Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Brais Seara/Moment via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Bibiliya ivuga iki ku mapfa?

Bibiliya ivuga iki ku mapfa?
  •   “Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko muri uyu mwaka ari bwo cyagize ubushyuhe bukabije akaba ari n’impeshyi ya gatatu ifite izuba ryinshi bagize kurusha ikindi gihe cyose.”—Byavuzwe na The Guardian, ku itariki ya 7 Nzeri 2022.

  •   “Mu myaka itanu iri imbere, ibihugu biri mu ihembe rya Afurika bizagira amapfa akabije.”—Byavuzwe na UN News, ku itariki ya 26 Kanama 2022.

  •   “Bibiri bya gatatu by’u Burayi byaburiwe ko bizagira ubushyuhe bukabije kurusha ubwo bagize mu myaka 500 ishize.”—Byavuzwe mu makuru ya BBC, ku itariki ya 23 Kanama 2022.

 Abahanga benshi bavuga ko amapfa nk’ayo azabaho kandi ko bizagenda birushaho kuba bibi cyane. Ese hari icyizere cy’uko ejo hazaza hazaba heza? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Icyo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ku mapfa

 Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe:

  •   “Hamwe na hamwe hazaba . . . inzara.”Luka 21:11.

 Incuro nyinshi amapfa atuma habaho inzara. Iyo nzara iteza imibabaro n’urupfu kandi ibyo bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.—Ibyahishuwe 6:6, 8.

Impamvu amapfa arushaho kwiyongera

 Bibiliya ihishura impamvu y’ingenzi ituma amapfa arushaho kwiyongera. Igira iti:

  •   “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”Yeremiya 10:23.

 Ibyo bisobanuye ko abantu badashobora ‘kuyobora neza intambwe’ zabo cyangwa kwitegeka bo ubwabo. Akenshi imyanzuro mibi abantu bafata ituma habaho amapfa n’ibura ry’amazi.

  •   Abahanga mu bya siyansi benshi bemera ko ibikorwa by’abantu ari byo bituma habaho ubushyuhe bukabije. Ubwo bushyuhe ni bwo butuma habaho amapfa hirya no hino ku isi.

  •   Ibikorwa by’abantu bafite umururumba n’abashyiraho amabwiriza batabanje gutekereza ejo hazaza, bituma batema amashyamba, bagahumanya ikirere kandi bagakoresha nabi umutungo kamere. Ibyo byose bituma amazi meza akama.

 Icyakora Bibiliya itanga ibyiringiro.

Ese haba hari ibyiringiro by’ejo hazaza?

 Bibiliya idusezeranya ko Imana izakemura ibibazo duhura na byo ku birebana n’ibura ry’amazi. Izabikemura ite?

  1.  1. Imana ‘izarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Izavanaho ibituma amazi abura ku isi, ni ukuvuga abantu babi b’abanyamururumba kuko ibikorwa byabo byangiza ibidukikije.—2 Timoteyo 3:1, 2.

  2.  2. “Ubutaka bwakakajwe n’ubushyuhe buzahinduka ibidendezi by’amazi” (Yesaya 35:1, 6, 7). Imana izasubiza ibintu mu buryo maze itume umubumbe w’isi wongera kuba paradizo ifite amazi meza.

  3.  3. “Witaye ku isi kugira ngo uyihe uburumbuke; Warayikungahaje cyane” (Zaburi 65:9). Imana izatanga umugisha maze isi igire ibyokurya byiza n’amazi meza kuri bose.