Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese isi iri hafi kurimbuka? Apocalypse ni iki?

Ese isi iri hafi kurimbuka? Apocalypse ni iki?

 Utekereza iki iyo wumvise ijambo apocalypse? Ushobora gutekereza ko ari irimbuka rizaterwa n’ikiza rigatuma ubuzima bwose burangira ku isi. Bamwe bemera ko ibyo biri hafi kuba, cyanecyane iyo basomye amakuru. Urugero nk’aya akurikira:

  •   “Byanze bikunze hazabaho intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi, byaba bigambiriwe, bitewe n’impanuka cyangwa bitewe no kwibeshya.”—Byavuzwe na Bulletin of the Atomic Scientists.

  •   “Mu myaka icumi ishize hirya no hino ku isi habaye ukwiyongera kudasanzwe kw’inkubi z’imiyaga, inkongi z’imiriro, amapfa, kwangirika kw’ibinyabuzima byo mu nyanja, ubushyuhe budasanzwe n’imyuzure.”—Byavuzwe na National Geographic.

  •   “Hashize imyaka inzige zibasira Afurika zikangiza byinshi kurusha mbere hose.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The Associated Press.

 Ese isi izarimburwa n’ibintu bimeze bityo? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese isi dutuyeho izarimbuka?

 Oya. Ijambo ry’Imana, Bibiliya ritwizeza ko isi izahoraho iteka ryose (Umubwiriza 1:4). Aho kugira ngo Imana irimbure isi yaremye, ‘izarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.

Ese isi iri hafi kurimbuka?

 Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, “isi” izarimburwa igizwe n’abantu batumvira Imana kandi barangwa n’ubwikunde. Nk’uko Imana yabigenje mu gihe cya Nowa, izarimbura “isi y’abatubaha Imana.”—2 Petero 2:5; 3:7.

 Muri 1 Yohana 2:17 hagira hati: “Isi irashirana n’irari ryayo.” Uyu murongo ugaragaza ko Imana itazarimbura uyu mubumbe wacu, ahubwo ko izarimbura abantu bakomeza gukora ibibi.

Imperuka izaza ryari?

 Bibiliya ntivuga igihe nyacyo imperuka izabera (Matayo 24:36). Icyakora igaragaza ko iri hafi. Bibiliya yari yarahanuye ibi bikurikira:

  •   “Hirya no hino” ku isi hazabaho intambara, inzara, ibyorezo by’indwara n’imitingito ikomeye.—Matayo 24:3, 7, 14; Luka 21:10, 11; Ibyahishuwe 6:1-8.

  •   Muri rusange abantu bazarushaho kwikunda. Urugero, bazaba “bakunda amafaranga,” ari “indashima,” kandi “batamenya kwifata.”—2 Timoteyo 3:1-5.

 Abantu benshi bemera ko uhereye mu mwaka wa 1914, ibibera ku isi bihuza n’ibyo Bibiliya yari yarahanuye kandi ko byerekana ko imperuka iri hafi. Niba wifuza ibindi bisobanuro reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ivuga iki ku mwaka wa 1914?” n’ivuga ngo: “Ni ibihe bimenyetso byari kuranga ‘iminsi y’imperuka’?

Ijambo “Apocalypse” risobanura iki?

 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo apocalypse muri Bibiliya risobanura “gutwikurura” cyangwa “guhishura”. Kenshi iryo jambo rikoreshwa iyo hari amakuru yatangajwe kandi yari yaragizwe ibanga. Nanone Bibiliya ivuga “ihishurwa [cyangwa apocalypse] ry’Umwami Yesu igihe azaba aje kuvanaho ibibi byose ku isi no kugororera abakorera Imana.—2 Abatesalonike 1:6, 7; 1 Petero 1:7, 13.

 Igitabo cya nyuma cya Bibiliya kitwa A·po·kaʹly·psis mu Kigiriki cyangwa Ibyahishuwe kubera ko gihishura ibizaba mu gihe kiri imbere (Ibyahishuwe 1:1). Icyo gitabo kirimo ubutumwa bwiza kandi butanga ibyiringiro (Ibyahishuwe 1:3). Kerekana uko Imana izakuraho akarengane kose maze igahindura isi paradizo. Icyo gihe, nta muntu uzongera gutaka, kubabara no gupfa.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

 Ese wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ayo masezerano meza yo mu Ijambo ry’Imana? Abahamya ba Yehova bagira gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya ku buntu. Niba ubyifuza bandikire.