Ese Bibiliya ishobora kugufasha ugacika ku biyobyabwenge byakubase?
Buri mwaka abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa bishwe no kunywa ibintu bitandukanye, harimo n’ibiyobyabwenge. Muri iki gihe k’icyorezo cya COVID-19, ikibazo cy’abakoresha ibiyobyabwenge cyarushijeho kwiyongera. Inama zirangwa n’ubwenge ziri muri Bibiliya zafashije abantu benshi gucika ku biyobyabwenge byababase. Niba nawe uhanganye n’icyo kibazo, izo nama zishobora kugufasha. a
Muri iyi ngingo turasuzuma
Kuki twashakira inama muri Bibiliya igihe dushaka gucika ku biyobyabwenge?
Abashakashatsi babonye ko akenshi abantu babatwa n’ibiyobyabwenge, babiterwa no kuba bumva bari bonyine, bahangayitse, bafite umunaniro ukabije cyangwa barwaye indwara yo kwiheba. Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ibibazo byose bishobora kugutera gukoresha ibiyobyabwenge. Igaragaza icyo wakora kugira ngo urusheho kuba inshuti y’Imana (Zaburi 25:14). Imana ishobora kugufasha maze ibibazo wabonaga bisa n’aho utashobora bigakemuka.—Mariko 11:22-24.
Intambwe enye zishingiye kuri Bibiliya zagufasha gucika ku biyobyabwenge
1. Rushaho kumenya Yehova Imana. b (Yohana 17:3). Ni umuremyi kandi akaba n’isoko y’imbaraga. Ikirenze ibyo ni Data udukunda. Yifuza ko mwaba inshuti kandi agakoresha imbaraga ze agufasha (Yesaya 40:29-31; Yakobo 4:8). Aguteganyiriza ibyiza byinshi mu gihe kizaza, niwemera kuba inshuti ye.—Yeremiya 29:11; Yohana 3:16.
2. Jya usaba Yehova agufashe. Jya usenga Imana kandi uyisabe kugufasha kureka ibiyobyabwenge kugira ngo ube ‘uwera [cyangwa utanduye] kandi wemerwe na yo’ (Abaroma 12:1). Izakoresha umwuka wera cyangwa imbaraga za yo, maze iguhe “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Abakorinto 4:7; Luka 11:13). Izo mbaraga zizagufasha ureke gukoresha ibiyobyabwenge kandi ugire “kamere nshya” ihuje n’ibyo Imana ishaka.—Abakolosayi 3:9, 10.
3. Jya utekereza ku Ijambo ry’Imana. (Yesaya 55:9). Imana izagufasha ‘guhinduka mushya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwawe,’ cyangwa guhindura imitekerereze yawe kandi ibyo bizagufasha gucika ku biyobyabwenge (Abefeso 4:23). Ibitekerezo by’Imana tubibona muri Bibiliya, ubwo rero ni iby’ingenzi ko uyisoma buri gihe (Zaburi 1:1-3). Abantu benshi barushijeho gusobanukirwa ibyo Bibiliya yigisha, babifashijwemo n’undi muntu (Ibyakozwe 8:30, 31). Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya abantu bose ku buntu. Nanone tugutumiye kuza mu materaniro yacu. Adufasha kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa ibyo twize.
4. Jya uhitamo inshuti nziza. Inshuti zawe zizagira uruhare rukomeye, mu kuba wacika ku biyobyabwenge cyangwa byakomeza kukubata (Imigani 13:20). Imana izagufasha kubona inshuti nziza mu bayisenga, kandi yifuza ko zakugirira akamaro (Zaburi 119:63; Abaroma 1:12). Nanone jya uhitamo imyidagaduro ubyitondeye, kubera ko ibintu ureba n’ibyo wumva na byo bishobora kukugiraho ingaruka. Jya wirinda ikintu cyose cyatuma utagera ku mwanzuro wafashe wo gukora ibyiza.—Zaburi 101:3; Amosi 5:14.
Imirongo yo muri Bibiliya yagufasha gucika ku biyobyabwenge
Zaburi 27:10: “Nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira.”
“Sinigeze menya data umbyara, ibyo byatumaga numva hari icyo mbura. Ariko igihe namenyaga Yehova nkibonera ko ariho koko kandi ko ankunda, nagize ubuzima bwiza kandi nshika ku biyobyabwenge byari byarambase.”—Wilby, wo muri Hayiti.
Zaburi 50:15: “Ku munsi w’amakuba uzampamagare. Nzagutabara, nawe uzansingiza.”
“Inshuro nyinshi, uyu murongo watumaga ngira imbaraga zo gukomeza kugerageza kureka ibiyobyabwenge, ndetse n’iyo nabaga nacitswe nkabisubiraho. Yehova yakomeje isezerano rye, akomeza kumfasha.”—Serhiy, wo muri Ukraine.
Imigani 3:5, 6: “Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”
“Iyi mirongo imfasha kwiringira Yehova aho kwiyiringira. Imbaraga ze zatumye ubuzima bwange buhinduka.”—Michele, wo mu Butaliyani.
Yesaya 41:10: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.”
“Iyo ntabonaga ibiyobyabwenge, narahangayikaga cyane. Uyu murongo wanyemeje ko Imana ishobora kumfasha nkareka guhangayika kandi yarabikoze.—Andy, wo muri Afurika y’Epfo.
1 Abakorinto 15:33: “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”
“Inshuti mbi nari mfite ni zo zatumye ntangira gukoresha ibiyobyabwenge nuko birangira narabaswe na byo. Igihe narekaga izo nshuti kandi ngashaka izindi zitwaraga neza, ni bwo nabashije gucika ku biyobyabwenge.”—Isaac, wo muri Kenya.
2 Abakorinto 7:1: “Nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka.”
“Ayo magambo yatumye nkomeza urugamba rwo kweza umubiri wange kandi ndeka kuwangiza no gukoresha ibiyobyabwenge.”—Rosa, wo muri Kolombiya.
Abafilipi 4:13: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”
“Nari nsobanukiwe neza ko nge ubwa nge nta mbaraga nari mfite zo gucika ku biyobyabwenge, nasenze Imana ngo imfashe.Yampaye imbaraga nari nkeneye.”—Patrizia, wo mu Butaliyani.
Ingero z’ibyabaye: Bibiliya yabafashije kureka ibiyobyabwenge
Joseph Ehrenbogen yakuriye mu gace kabagamo urugomo kandi yaje kubatwa n’inzoga, itabi, marijuwana na heroyine. Inshuro nyinshi, byendaga kumwica kuko yabaga yanyweye byinshi. Hari umurongo wo muri Bibiliya watumye ahinduka. Soma inkuru ye mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo: “Namenye kwiyubaha no kubaha abagore.”
Dmitry Korshunov yagerageje gucika ku nzoga zari zaramubase, ariko inshuro nyinshi yarongeraga akazisubiraho. Niba wifuza kumenya icyamufashije akazicikaho, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: ‘Nari ndambiwe uko nari mbayeho.’
Ese Bibiliya ibuzanya gukoresha imiti yagufasha gucika ku biyobyabwenge?
Oya. Bibiliya igira iti: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye” (Matayo 9:12). Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kwiga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge cyaravuze kiti: “Kubatwa n’ibiyobyabwenge na byo ni icyorezo kitoroshye. Kandi kugira ngo umuntu abicikeho bisaba imbaraga nyinshi.” Birumvikana ko ubufasha Imana itanga burenze kure ibyo umuntu yatekereza. Ariko nanone, nubwo umuntu ushaka gucika ku biyobyabwenge yaba akurikiza inama Bibiliya itanga, hari igihe aba akeneye no gufashwa n’abaganga. c Urugero, umugabo witwa Allen yaravuze ati: “Igihe natangiraga kureka inzoga, numvaga mbabara cyane umubiri wose. Icyo gihe nabonye ko uretse ubufasha nahabwaga n’Ijambo ry’Imana, nanone nari nkeneye imiti imfasha.”
Ese Bibiliya ibuzanya kuvurwa hakoreshejwe ibiyobyabwenge?
Oya. Bibiliya ivuga ko inzoga zikoreshwa mu kuvura uburwayi runaka no mu kugabanyiriza ububabare umuntu wenda gupfa (Imigani 31:6; 1 Timoteyo 5:23). Icyakora nk’uko bimeze ku nzoga, bimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa mu kugabanya ububabare na byo bishobora kubata umuntu. Ubwo rero, ni byiza kumenya akaga twahura na ko kandi tukaba maso mu gihe dukoresha imiti igabanya ububabare.—Imigani 22:3.
a Nubwo iyi ngingo yibanda mu gufasha umuntu gucika ku biyobyabwenge, inama zo muri Bibiliya zatanzwe zishobora gufasha abantu bahanganye n’izindi ngeso bashaka gucikaho. Urugero, kunywa inzoga nyinshi, itabi, kurya birenze urugero, gukina urusimbi, kureba porunogarafiya cyangwa gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.
b Yehova ni izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”
c Ibigo byinshi by’ubuvuzi, amavuriro ndetse na za gahunda zifasha abantu gusubira mu buzima bishobora kugufasha. Buri wese agomba guhitamo neza yitonze uburyo bwamunogera.—Imigani 14:15.