Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahmad Gharabli/AFP via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ese ibihugu bishobora kwishyira hamwe bikarwanya ibiza?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese ibihugu bishobora kwishyira hamwe bikarwanya ibiza?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022, ni bwo inama ya 27 y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP27) yarangiye. Abayobozi n’impuguke bahuriye muri iyo nama biyemeje gutanga amafaranga yo guha ibihugu bikennye cyane mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere. Icyakora abantu benshi bemeza ko ibyo nta cyo bizatanga kuko nta cyo umuntu yakora ngo ahagarike ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

  •   Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2022, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yaravuze ati: “Nshimishijwe no kuba dufashe umwanzuro wo kugena amafaranga yo gufasha abahura n’ibiza. Icyakora, ibyo ntibihagije. . . Uyu mubumbe wacu wugarijwe n’akaga gakomeye.”

  •   Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2022, Mary Robinson wahoze ayobora Irilande akaba yarigeze no kuba komiseri mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yaravuze ati: “Vuba aha isi izahura n’ihindagurika ry’ikirere riteye ubwoba.”

 Urubyiruko ruhangayikishijwe cyane n’ahazaza h’uyu mubumbe wacu. Ariko se ibihugu bishobora kwishyira hamwe maze bikagira icyo bikora ku ihindagurika ry’ikirere? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese ibihugu nibyishyira hamwe bizagira icyo bigeraho?

 Bibiliya itubwira ko nubwo abayobozi bashyiraho imihati ngo bagire icyo bahindura ku ihindagurika ry’ikirere, badashobora kubikemura burundu. Dore impamvu ebyiri zibitera:

  •   “Icyagoramye ntigishobora kugororwa.”—Umubwiriza 1:15.

     Icyo usobanura: Ubutegetsi ntibushobora gukora ibyo bwifuza byose kuko abantu bataremewe kwiyobora (Yeremiya 10:23). N’iyo ibihugu byakwishyira hamwe bikagerageza uko bishoboye kose, ntibyashobora gukemura ibibazo isi ihanganye na byo.

  •   “Abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . batumvikana n’abandi.”—2 Timoteyo 3:2, 3.

     Icyo usobanura: Bibiliya yari yarahanuye neza ko abantu benshi muri iki gihe, bari kuba bikunda kandi bakora ibintu bibazanira inyungu zabo bwite.

Impamvu zituma tugira ibyiringiro

 Icyakora, ejo hazaza h’uyu mubumbe ntihashingiye ku masezerano abategetsi b’abantu bagirana. Imana yashyizeho umuyobozi ushoboye uzategeka isi, ari we Yesu Kristo. Bibiliya yamuvuzeho igira iti:

  •   “Ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Umujyanama uhebuje, Imana ikomeye, Data uhoraho, Umwami w’amahoro.”—Yesaya 9:6.

 Yesu ni umwami w’Ubwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi bwo mu ijuru (Matayo 6:10). Afite ubushobozi, ubwenge n’icyifuzo cyo kwita kuri uyu mubumbe n’abawutuye (Zaburi 72:12, 16). Igihe azaba ayobora we n’abo bazafatanya, bazarimbura “abantu bose barimbura isi” kandi basubize uyu mubumbe uko wahoze.—Ibyahishuwe 11:18; Yesaya 35:1, 7.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’igisubizo nyacyo ku ihindagurika ry’ikirere, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ivuga iki ku ihindagurika ry’ibihe n’ejo hazaza?