Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Photo by Zhai Yujia/China News Service/VCG via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku myuzure iri gusenya ibintu byinshi?

Ni iki Bibiliya ivuga ku myuzure iri gusenya ibintu byinshi?

 Hirya no hino ku isi abantu bahanganye n’imyuzure iri gusenya ibintu byinshi. Reba ibiherutse gutangazwa:

  •   “Hagati yo ku wa Gatandatu no ku wa Gatatu mu murwa mukuru w’u Bushinwa haguye imvura nyinshi cyane yateje umwuzure. Imvura nk’iyo yaherukaga nibura nko mu myaka 140 ishize.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru Associated Press, ku itariki ya 2 Kanama 2023.

  •   “Inkubi y’umuyaga yiswe Khanun yateje imvura nyinshi cyane mu majyepfo y’u Buyapani. Kandi ubwo yagwaga ku munsi wa kabiri ari ku wa Kane, yahitanye abantu babiri. . . . Byitezwe ko iyo nkubi y’umuyaga izateza imvura nyinshi mu bice by’imisozi miremire iri hagati muri Tayiwani.”—Byavuzwe na televiziyo Deutsche Welle ku itariki ya 3 Kanama 2023.

  •   “Umwuzure wabaye mu mpera z’icyumweru [muri Nova Scotia] watewe n’imvura nyinshi yangije ibintu bitandukanye mu gace ko muri Kanada kari ku nkombe z’inyanja ya Antaragitika. Iyo mvura yaherukaga nko mu myaka 50 ishize.”—Byavuzwe na BBC News ku itariki ya 24 Nyakanga 2023.

 Ni iki Bibiliya ivuga ku bintu nk’ibyo?

Ikimenyetso kigaragaza “iminsi y’imperuka”

 Bibiliya ivuga ko turi mu gihe yise “iminsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Yesu yahanuye ko muri iki gihe twari kubona “ibintu biteye ubwoba” (Luka 21:11). Ihindagurika ry’ibihe rigira uruhare rukomeye mu biza bibaho muri iki gihe bitari byitezwe, biba inshuro nyinshi cyane kandi bikaze.

Hari ibyiringiro

 Bibiliya itubwira ko ibintu byinshi biteye ubwoba biri kuba ku isi muri iki gihe, ari byo bikwiriye gutuma tugira icyizere. Kubera iki? Yesu yaravuze ati: “Nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.”—Luka 21:31; Matayo 24:3.

 Ibintu tubona muri iki gihe bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi kugenzura ibintu karemano maze bigasubira mu buryo. Muri ibyo bintu harimo n’umwikubo w’amazi.—Yobu 36:27, 28; Zaburi 107:29.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’uko Imana izasana ibidukikije ikabisubiza mu buryo, reba ingingo ivuga ngo: “Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?