Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TheCrimsonMonkey/E+ via Getty Images

Ibibazo byugarije ibidukikije—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Ibibazo byugarije ibidukikije—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

 “Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gihangayikishije abantu, imijyi n’ibinyabuzima muri rusange. Ibihe byarahindutse cyane. Ibyo bituma hirya no hino ku isi, hagwa imvura nyinshi zirimo imiyaga ikaze kandi zikangiza byinshi. Ubushyuhe bwo mu nyanja bugenda burushaho kuba bwinshi ku buryo butuma ibinyabuzima byo mu nyanja bipfa.—Byavuzwe na Inger Andersen, wungirije umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, akaba ahagarariye porogaramu yita ku bidukikije. Yabivuze ku itariki ya 25 Nyakanga 2023.

 Ese abayobozi bashobora kwishyira hamwe bagakemura ibyo bibazo byugarije iyi si? Ese bashobora kubibonera ibisubizo birambye?

 Bibiliya ivuga ko hari ubutegetsi bushobora gukemura ibibazo byugarije ibidukikije kandi koko buzabikemura. Ivuga ko “Imana yo mu ijuru izimika ubwami,” ni ukuvuga ubutegetsi buzategeka isi yose (Daniyeli 2:44). Igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, abantu ‘ntibazangiza kandi ntibazarimbura’ isi cyangwa ngo barimburane.—Yesaya 11:9.