Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Intambara yo muri Ukraine yateje ibura ry’ibiribwa ku isi

Intambara yo muri Ukraine yateje ibura ry’ibiribwa ku isi

 Ku itariki ya 19 Gicurasi 2022, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi, kumvise impuguke zirenga 75 zasobanuraga ukuntu ku isi hari ikibazo cy’ibiribwa cyatewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ihindagurika ry’ikirere kandi intambara yo muri Ukraine ikaba yaratumye icyo kibazo kirushaho gukomera. Nyuma yaho ikinyamakuru cyitwaThe Economist cyanditse kigira kiti: “Iyi ntambara yatumye isi yari isanganywe ibibazo irushaho kugarizwa n’inzara.” Icyakora Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe, hari kubaho ibura ry’ibiribwa nk’iryo kandi inakubiyemo inama zadufasha kubyihanganira.

Bibiliya yari yarahanuye ko hari kubaho ibura ry’ibiribwa

  •    Yesu yari yarabihanuye agira ati: “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara.”Matayo 24:7.

  •    Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga abagendera ku mafarashi bane kigasobanura n’icyo bagereranya. Umwe muri abo bagendera ku mafarashi agereranya intambara. Akurikiwe n’undi ugereranya inzara yari kubaho igihe ibiribwa byari kuba ari bike kandi bihenze cyane. Aho hari amagambo agira ati: “Ngo ngire ntya mbona ifarasi y’umukara. Uwo ihetse yari afite umunzani mu ntoki. Maze numva ikimeze nk’ijwi ry’umuntu uvugiye hagati muri bya binyabuzima bine, agira ati: “Ikiro cy’ingano kigurwe igihembo cy’umubyizi, ibiro bitatu by’ingano zitwa bushoki na byo bigurwe igihembo cy’umubyizi.””​—Ibyahishuwe 6:5, 6, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko hari kubaho inzara, burimo burasohora muri iki gihe Bibiliya yita “iminsi y’imperuka.” (2 Timoteyo 3:1) Niba wifuza kumenya byinshi ku “minsi y’imperuka” no ku bagendera ku mafarashi bane bavugwa mu Byahishuwe, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ibibera ku isi byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914,” unasome ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

Uko Bibiliya yagufasha

  •    Bibiliya irimo inama zagufasha kwihanganira ibibazo hakubiyemo izamuka ry’ibiciro n’ibura ry’ibiribwa. Reba ingero z’abo yafashije mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wahangana n’ubukene.”

  •    Nanone Bibiliya iduha ibyiringiro by’uko ibintu bizaba byiza. Idusezeranya ko “hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi” kandi buri wese akabona ibyo kurya bimuhagije. (Zaburi 72:16) Niba wifuza kumenya byinshi ku byiringiro by’igihe kizaza Bibiliya itanga, n’impamvu dushobora kwizera ibyo ivuga, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ibyiza biri imbere.”