Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gusenga amashusho?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gusenga amashusho?

 Dukurikije ibyo ikinyamakuru Catholic News Service cyavuze, ku itariki ya 25 Werurwe 2022, mu munsi mukuru wari wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, Papa Francis yahagaze imbere y’ishusho ya Mariya, “afunga amaso kandi yubika umutwe arimo asenga bucece. Yinginze Mariya amusaba amahoro.” Ikinyamakuru cyitwa Vatican News cyongeyeho kiti: “Papa yasenze asaba ko umutima utagira inenge wa Mariya wakweza abantu, cyanecyane abo mu Burusiya no muri Ukraine.”

 Ubitekerezaho iki? Ese birakwiye ko abantu bunama imbere y’amashusho bari gusenga cyangwa bakayakoresha mu bikorwa byo gusenga? Reka dusuzume imirongo yo muri Bibiliya ikurikira:

  •   “Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere, kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.”​—Kuva 20:4, 5. a

  •   “Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu, umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu. Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga; bifite amaso ariko ntibishobora kubona. Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva; bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa. Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora; bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda, kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo. Ababikora bazamera nka byo, n’ababyiringira bose.”​—Zaburi 115:4-8.

  •   “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”​—Yesaya 42:8.

  •   “Muhunge ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.”​—1 Abakorinto 10:14.

  •   “Mwirinde ibigirwamana.”​—1 Yohana 5:21.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku cyo Bibiliya ivuga ku birebana no gusenga hakoreshejwe amashusho, soma ingingo ivuga ngo: “Icyo Bibiliya ibivugaho—Amashusho” cyangwa urebe videwo ivuga ngo: “Ese Imana yemera ko dukoresha amashusho mu gihe dusenga?

 Nanone ushobora gushishikazwa n’icyo Bibiliya ivuga ku ngingo zikurikira:

Aho ifoto yavuye: Vincenzo Pinto/AFP via Getty Images

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?