Ese Bibiliya yagufasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe?
Ese waba uri umwe mu bantu babarirwa muri za miriyoni bagezweho n’ingaruka z’ibiza? Ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ingaruka zabyo ziza mu buryo butandukanye. Inkubi z’imiyaga, imiyaga ivanze n’imvura hamwe n’imiyaga ikaze, akenshi bituma habaho imyuzure kandi ikangiza. Imvura nyinshi itera inkangu kandi imirabyo ishobora gutuma amashyamba afatwa n’inkongi z’imiriro. Amapfa, ubushyuhe bwinshi n’ubukonje byose bishobora kwangiza byinshi.
Mu duce twinshi tw’isi, ibiza bikomeje kwiyongera kandi bikangiza byinshi. Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix Rouge yaravuze iti: “Abantu benshi bibasirwa n’ibiza kuruta mbere hose. Ibyo biterwa n’uko imyuzure, inkubi z’imiyaga n’amapfa bikomeje kwiyongera. Nanone bituma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi kubona ibibatunga biragoye naho abandi bo bagatakaza imitungo yabo.”
Iyo ibiza bibaye, abantu barababara kandi bakiheba. Bagira agahinda kenshi bitewe no gutakaza imitungo yabo cyangwa gupfusha abo bakundaga.
Niba ibintu nk’ibyo byarakubayeho, Bibiliya ishobora kugufasha kubyihanganira. Itanga ihumure, ibyiringiro n’inama kandi ibyo byafashije abantu benshi guhangana n’ibibazo batewe n’ibiza (Abaroma 15:4). Nanone isubiza ikibazo k’ingenzi abantu bakunze kwibaza, kigira kiti: “Kuki Imana yemera ko ibi bibaho—ese ni igihano cyayo?”
Ibiza bibaho muri iki gihe si igihano k’Imana
Bibiliya yigisha ko Imana atari yo iteza imibabaro abantu bahanganye na yo. Bibiliya itwizeza ko Imana “idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi.” (Yakobo 1:13). Ibyo bisobanura ko atari yo nyirabayazana w’ibiza bigera ku bantu muri iki gihe.
Muri Bibiliya harimo inkuru zigaragaza ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga kamere mu guhana abantu babi. Ariko ibyo ntaho bihuriye n’ibiza biba muri iki gihe, biza bidateguje kandi bikibasira ababi n’abeza. Mu by’ukuri inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko buri gihe Imana irinda abakiranutsi, ko ibaburira mbere y’igihe kandi ko ibasobanurira impamvu igiye gukora ibintu runaka. Urugero, Imana yasobanuye impamvu yari igiye guteza umwuzure wo mu gihe cya Nowa, itanga umuburo mbere y’igihe kandi yarinze Nowa n’umuryango we.—Intangiriro 6:13; 2 Petero 2:5.
Niba wifuza kumenya byinshi kubirebana n’uko ibiza biba muri iki gihe atari igihano k’Imana, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?”
Imana yita ku bantu bagerwaho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe
Bibiliya igaragaza ko Yehova a ari Imana itwitaho kandi ko yiyumvisha uko tumerewe. Reba ukuntu imirongo ikurikira iduhumuriza:
Yesaya 63:9: ‘Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na yo [Imana] byarayibabazaga.’
Icyo bisobanura: Yehova ababazwa cyane no kubona abantu bababara.
1 Petero 5:7: “Ibitaho.”
Icyo bisobanura: Yehova ashimishwa no kubona umerewe neza.
Kuba Yehova atwitaho kandi akishyira mu mwanya wacu bituma agira icyo akora. Aduhumuriza yifashishije inama ziboneka muri Bibiliya hamwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza kitarangwamo ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.—2 Abakorinto 1:3, 4.
Igihe ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe bizaba bitakiriho
Bibiliya ivuga iby’isezerano Yehova yaduhaye ryo ‘kugira imibereho myiza mu gihe kizaza n’ibyiringiro’ (Yeremiya 29:11). Yehova yifuza ko abantu babaho bishimye muri paradizo hano ku isi, batikanga ibiza.—Intangiriro 1:28; 2:15; Yesaya 32:18.
Imana izakoresha Ubwami bwayo, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru buyobowe na Yesu kugira ngo isohoze ibyo yadusezeranyije (Matayo 6:10). Yesu afite ubwenge n’imbaraga byo kuturinda ibiza. Igihe yari ku isi, yerekanye ko afite imbaraga zo gutegeka ikirere (Mariko 4:37-41). Kubera ko afite ubwenge kandi akaba asobanukiwe ibijyanye n’ibidukikije azigisha abantu uko babyitaho n’uko babaho batabyangiza (Yesaya 11:2). Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu, nta muntu uzongera guhungabanywa n’ihindagurika ry’ibihe.
Ushobora kwibaza uti: “Ni ryari Yesu azakoresha ububasha bwe ategeka ikirere? Kugira ngo ubone igisubizo reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?”
Uko wakwitwara mu gihe k’ibiza
Bibiliya irimo inama zagufasha mbere y’ibiza, mu gihe k’ibiza na nyuma ya byo.
Mbere y’ibiza: Jya witegura kugira icyo ukora utazuyaje.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”—Imigani 22:3.
Icyo bisobanura: Jya utahura mbere y’igihe ibiza bishobora kuba mu gace utuyemo, bizagufasha kwitegura kandi urinde umuryango wawe.
Inkuru y’ibyabaye: “Igihe twahungaga inkongi y’umuriro, twari twariteguye. Twari dufite ibikapu twashyizemo ibintu by’ibanze. Hari harimo imiti n’imyenda. Abantu benshi twari turi kumwe bari bataye umutwe babuze icyo bakora n’icyo bareka. Ariko twe twari dufite iby’ibanze dukeneye, rwose byaranshimishije.”—Tamara, Kaliforuniya, Amerika.
Mu gihe k’ibiza: Jya wita ku bintu by’ingenzi.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”—Luka 12:15.
Icyo bisobanura: Ubuzima ni bwo bufite agaciro kurusha ibyo dutunze.
Inkuru y’ibyabaye: “Igihe inkubi y’umuyaga yiswe Lawin b yasenyaga inzu yacu, numvaga ntazi icyo ngomba gukora. Ariko ikintu nakoze ni ugusenga Yehova kenshi. Naje kubona ko nubwo twari twatakaje ibyo dutunze byose twari tukiri bazima.”—Leslie, Filipine.
Nyuma y’ibiza: Jya uhangayikishwa n’iby’uwo munsi gusa.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.”—Matayo 6:34.
Icyo bisobanura: Ntugahangayikishwe cyane n’ibizaba mu gihe kiri imbere.
Inkuru y’ibyabaye: “Nyuma y’umwuzure watewe n’inkubi y’umuyaga yiswe Irma, inzu yange yari yuzuye ibyondo, nagombaga kugira icyo nkora kandi numvaga mpangayitse cyane. Nagerageje gushyira mu bikorwa inama yo muri Bibiliya idusaba guhangayikishwa n’iby’uwo munsi gusa. Niboneye ko Yehova yamfashije nkihangana kuruta uko nabitekerezaga.”—Sally, Folorida, Amerika.
Niba wifuza izindi nama zagufasha, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wakwirinda akaga mu gihe habaye ibiza.”
a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.
b Nanone iyo nkubi y’umuyaga yiswe Haima.