Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibyo Bibiliya ivuga ku Bayahudi bajyanywe mu bunyage i Babuloni ni ukuri?

Ese ibyo Bibiliya ivuga ku Bayahudi bajyanywe mu bunyage i Babuloni ni ukuri?

 Hashize imyaka 2.600, Abanyababuloni bajyanye Abayahudi mu bunyage, maze bamarayo imyaka igera kuri 70. Bibiliya yavuze mbere y’igihe ibyari kuba ku Bayahudi igihe bari kuba bari mu bunyage igira iti: “Mwubake amazu muyabemo, kandi muhinge imirima murye imbuto zayo. Mushake abagore maze mubyare abahungu n’abakobwa. . . . Kandi uyu mugi natumye mujyanwamo mu bunyage, mujye muwushakira amahoro” (Yeremiya 29:1, 4-7). None se ni ko byagendekeye abo Bayahudi?

 Abahanga bakoze ubushakashatsi ku tubumbano 100 bakeka ko ari utwo muri Babuloni ya kera cyangwa hafi yaho. Utwo tubumbano tugaragaza ko Abayahudi benshi bakomeje umuco wabo n’idini ryabo, ari na ko bakomeza kugendera ku mategeko y’Abanyababuloni. Utwo tubumbano two hagati y’umwaka wa 572 n’uwa 477 Mbere ya Yesu, twariho amasezerano y’ubukode, imishinga y’ubucuruzi, amasezerano y’ubwishyu n’izindi nyandiko zijyanye n’ubucuruzi. Hari igitabo cyavuze ko “izo nyandiko zigaragaza ko abo Bayahudi bari barajyanywe mu bunyage babagaho mu buzima busanzwe bwo mu giturage, bagahinga, bakubaka amazu, bakishyura imisoro kandi bagakorera umwami.”

Amasezerano y’ubwishyu yavumbuwe mu mugi wa Yudaya

 Nanone izo nyandiko zagaragaje ko ahantu hitwaga Al Yahudu bisobanura “Umugi wa Yudaya,” habaga Abayahudi benshi. Kuri utwo tubumbano handitseho amazina y’abantu bakomoka mu bisekuru bine byo mu muryango umwe w’Abayahudi. Amwe muri ayo mazina yanditse mu nyuguti z’Igiheburayo cya kera. Mbere y’uko abashakashatsi bavumbura utwo tubumbano, ntibari bazi neza uko Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni bari babayeho. Dogiteri Filip Vukosavović yaravuze ati: “Utwo tubumbano twatumye tumenya neza Abayahudi bajyanywe mu bunyage, tumenya amazina yabo, aho babaga, igihe bahaturiye n’ibyo bakoraga.”

Igihe Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni bari bafite amahoro mu rugero runaka

 Abo Bayahudi bari bafite umudendezo mu rugero runaka wo guhitamo aho batura n’ibyo bakora. Dogiteri Vukosavović yaravuze ati: “Ntibabaga muri Al-Yahudu gusa, ahubwo babaga no mu yindi migi myinshi.” Bamwe muri bo bigiyeyo ibintu byinshi, ari na byo byabafashije kongera kubaka Yerusalemu (Nehemiya 3:8, 31, 32). Nanone twa tubumbano twavumbuwe muri Al-Yahudu, twemeza ko Abayahudi benshi bakomeje gutura i Babuloni na nyuma y’uko bemerewe gusubira iwabo. Ibyo bigaragaza ko igihe bari i Babuloni, mu rugero runaka bari bafite amahoro nk’uko Ijambo ry’Imana ryabivuze.