Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Manuel Reino Berengui/DeFodi Images via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ese mu by’ukuri igikombe cy’isi gishobora gutuma abantu bunga ubumwe?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese mu by’ukuri igikombe cy’isi gishobora gutuma abantu bunga ubumwe?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Biteganyijwe ko abantu bagera kuri miriyari eshanu bo hirya no hino ku isi bazakurikirana igikombe cy’isi cyateguwe na FIFA kizaba uhereye ku itariki ya 20 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022. Abantu benshi batekereza ko iyo mikino izagira uruhare runini mu gutuma abatuye isi bunga ubumwe mu gihe bazaba barimo gufana amakipe azitabira iryo rushanwa.

  •   “Siporo ifite imbaraga zo guhindura isi, ifite imbaraga zo gutuma abantu bagira icyo bageraho. Nanone kandi ifite imbaraga zihariye mu gutuma abantu bunga ubumwe.”—Byavuzwe na Nelson Mandela, wigeze kuba perezida wa Afurika y’Epfo

  •   “Nubwo abantu baba batandukanye, umupira w’amaguru . . . utuma abantu bagira icyizere, ibyishimo n’urukundo kandi bakunga ubumwe.” a—Byavuzwe na Gianni Infantino, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

 Ese igikombe cy’isi cyangwa indi mikino bishobora gutuma abantu bagera kuri ibyo bintu bitangaje? None se hari icyizere ko abantu bazagira amahoro kandi bakunga ubumwe?

Ese koko imikino ituma abantu bunga ubumwe?

 Igikombe cy’isi cyo muri uyu mwaka cyatumye abantu batekereza ibirenze umupira w’amaguru. Iryo rushanwa ryatumye abantu baganira cyane ku bibazo by’imibanire n’ibya politike hakubiyemo uburenganzira bwa muntu, ivangura n’ubusumbane mu by’ubukungu.

 Nubwo bimeze bityo ariko, abantu benshi bareba imikino mpuzamahanga bagamije kwirangaza. Icyakora uko abantu bakunda iyo mikino kose ntishobora gutuma bunga ubumwe mu buryo burambye. Ikibabaje ni uko incuro nyinshi, iyo mikino igaragaramo imyitwarire n’ibikorwa Bibiliya yari yarahanuye ko bizaranga “iminsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1-5.

Ibyiringiro nyakuri by’uko abatuye isi bazunga ubumwe

 Bibiliya irimo ibyiringiro nyakuri by’uko abatuye isi bazunga ubumwe. Idusezeranya ko abantu bose bazunga ubumwe mu gihe cy’ubutegetsi bwo mu ijuru bwitwa “Ubwami bw’Imana.”—Luka 4:43; Matayo 6:10.

 Umwami w’ubwo Bwami, ari we Yesu Kristo, azatuma ku isi hose haba amahoro. Bibiliya igira iti:

  •   “Abakiranutsi bazaba bamerewe neza, kandi amahoro azahoraho.”—Zaburi 72:7.

  •   “Azakiza umukene utabaza . . . Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”—Zaburi 72:12, 14.

 No muri iki gihe, inyigisho za Yesu zatumye abantu babarirwa muri za miliyoni bo mu bihugu bigera kuri 239 bunga ubumwe. Bize ko bagomba kureka urwango. Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo z’uruhererekane zifite umutwe ugira uti: “Hakorwa iki ngo abantu bareke kwangana.”

a Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi