Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Sean Gladwell/Moment via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Amafaranga akoreshwa mu bikorwa bya gisirikare yarenze miriyali 2.000 z’amadolari—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Amafaranga akoreshwa mu bikorwa bya gisirikare yarenze miriyali 2.000 z’amadolari—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Mu mwaka wa 2022, ibihugu bitadukanye byakoresheje amafaranga agera kuri miriyali 2. 240 y’amadolari mu bikorwa bya gisirikare. Ayo mafaranga yariyongereye cyane mu mateka. Uko kwiyongera kwatewe n’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine. Dushingiye kuri raporo yasohotse muri Mata 2023, y’Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Gukora Ubushakashatsi ku Mahoro (SIPRI), mu mwaka wa 2022:

  •   Amafaranga yakoreshwaga n’ibihugu by’i Burayi mu bikorwa bya gisirikare mu mwaka, yiyongereyeho agera kuri 13 ku ijana. Ibyo bikaba ari ubwa mbere byari bibaye kuva intambara y’ubutita yarangira mu mwaka 1991.”

  •   “Amafaranga u Burusiya bukoresha mu bikorwa bya gisirikare yiyongereyeho 9.2 ku ijana. Ibyo byatumye buva ku mwanya wa 5 bugera ku mwanya wa 3 mu bihugu bishora amafaranga menshi mu gisirikare.”

  •   Leta Zunze Ubumwe za Amerika iracyari iya mbere mu bihugu bishora amafaranga menshi mu gisirikare, kuko yihariye “arenga 39 ku ijana by’akoreshwa mu bikorwa bya gisirikare ku isi hose.”

 “Kuba amafaranga ashorwa mu bikorwa bya gisirikare yariyongereye muri iyi myaka ishize, bigaragaza ko isi ikomeje kubura amahoro.” Byavuzwe na Dr. Nan Tian, umukozi mu kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Gukora Ubushakashatsi ku Mahoro.

 Bibiliya yari yarahanuye ko ibihugu by’ibihangange byari guhangana kandi itubwira uko amahoro azagaruka ku isi.

Byari byarahanuwe ko ibihugu bizahangana mu bya gisirikare

  •   Bibiliya ivuga ko turi mu “gihe cy’imperuka.”—Daniyeli 8:19.

  •   Igitabo cya Daniyeli cyahanuye ko muri iki gihe ibihugu bikomeye byari guhangana. Ibyo bihugu by’ibihangange byagombaga ‘gushyamirana,’ cyangwa se guhangana bishaka kumenya igikomeye kurusha ikindi. Uko guhangana mu bya gisirikare kwari gutuma ibyo bihugu bikoresha “ubutunzi,” cyangwa amafaranga menshi.—Daniyeli 11:40, 42, 43.

 Niba wifuza kumenya byinshi kuri ubwo buhanuzi bushishikaje bwo muri Bibiliya, reba videwo ivuga ngo: Ubuhanuzi bwasohoye—Daniyeli Igice cya 11.

Amahoro nyakuri azagerwaho ate?

  •   Bibiliya ivuga ko Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu. Hanyuma, “izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.

  •   Vuba aha, Yehova a azakora ikintu kitashoborwa n’undi muntu uwo ari we wese. Ni ukuvuga kuzana ku isi amahoro nyakuri kandi y’iteka. Azabikora ate? Ubwami bwe bwo mu ijuru buzavanaho intwaro zose abantu bakoze n’urugomo.—Zaburi 46:8, 9.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibyo Ubwami bw’Imana buzakora, soma ingingo ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana nibutegeka hazabaho “amahoro menshi”.’

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Yeremiya 16:21.