Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Francesco Carta fotografo/Moment via Getty Images

Ni iki Bibiliya ivuga ku kibazo cy’irungu kigenda kirushaho kwiyongera?

Ni iki Bibiliya ivuga ku kibazo cy’irungu kigenda kirushaho kwiyongera?

 Raporo iherutse gukorwa hirya no hino ku isi, a yagaragaje ko umuntu umwe mu bantu bane, aba afite ikibazo cy’irungu.

  •   Chido Mpemba, umuyobozi wungirije muri Komisiyo Yita ku Mibanire y’Abantu y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima yaravuze ati: “Kwigunga bishobora kugera kuri buri wese, aho yaba atuye hose n’imyaka yaba afite yose.”

 Abantu benshi batekereza ko ikibazo cy’irungu gikunda kwibasira abantu bakuze n’ababa bonyine. Icyakora ibyo si ukuri kuko cyibasira n’abakiri bato, abafite amagara mazima, abakire ndetse n’abashatse. Ubwo rero, kwigunga cyangwa kumva ufite irungu bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu kandi akiheba.

  •   Dogiteri Vivek Murthy wo muri Amerika yaravuze ati: “Ikibazo cy’irungu kirenze icyo kumva umuntu atameze neza, kubera ko ibyago byo gupfa uzize irungu cyangwa kubaho utagira incuti, bingana n’iby’abantu bapfa bishwe no kunywa amasegereti 15 y’itabi ku munsi.”

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Umuremyi wacu ntiyifuza ko tubaho twigunze. Kuva kera Imana yatwifurizaga ko tubaho neza kandi dufite incuti nziza zituma twishima.

  •   Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Imana iravuga iti “si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine.”’​—Intangiriro 2:18.

 Imana yifuza ko tugirana ubucuti na yo. Idusezeranya ko nidushyiraho imihati kugira ngo tuyegere, na yo izatwegera.—Yakobo 4:8.

  •   Ihame ryo muri Bibiliya: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”​—Matayo 5:3.

 Imana yifuza ko tuyikorera turi kumwe n’abandi. Iyo tuyikoreye dufatanyije n’abandi, biradufasha bikaturinda kwiheba.

  •   Ihame ryo muri Bibiliya: “Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe,  . . . ahubwo duterane inkunga.”​—Abaheburayo 10:24, 25.

 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’impamvu ugomba kurwanya irungu, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wahangana n’irungu”.

a The Global State of Social Connections, by Meta and Gallup, 2023.