Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku rugomo rw’abantu bitwaje intwaro ruhangayikishije isi?

Ni iki Bibiliya ivuga ku rugomo rw’abantu bitwaje intwaro ruhangayikishije isi?

 Mu kwezi kwa Nyakanga 2022, hirya no hino ku isi habaye ibitero by’ubwicanyi by’abantu bitwaje imbunda:

  •   “Umuntu wishe umunyapolitiki wo mu Buyapani uzwi cyane wahoze ari Minisitiri w’intebe, witwa Shinzo Abe, yahungabanyije abanyagihugu n’abatuye isi kubera ko ubusanzwe muri iki gihugu hadakunze kuba ibitero by’abantu bitwaje intwaro, hakaba hari n’amategeko akomeye arebana no gutunga intwaro.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The Japan Times ku itariki ya 10 Nyakanga 2022.

  •   “Abaturage bo muri Danimarike baguye mu kantu igihe umuntu witwaje imbunda yicaga abantu batatu mu iduka riri i Copenhagen.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru Reuters ku itariki ya 4 Nyakanga 2022.

  •   “Afurika y’Epfo: abantu 15 bishwe n’umuntu wabasutseho urufaya rw’amasasu, igihe bari mu kabari kari mu mugi wa Soweto.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The Guardian ku itariki ya 10 Nyakanga 2022

  •   “Muri Amerika hapfuye abantu barenga 220, mu gihe abantu bari mu biruhuko biba mu matariki ya 4 Nyakanga.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru CBS News ku itariki ya 5 Nyakanga 2022.

 Ese ibyo bitero bizagira iherezo? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Urugomo ruzashira

 Bibiliya ivuga ko turi mu ‘minsi y’imperuka.’ Icyo gihe abantu bari kuba bakora ibikorwa by’ubugome kandi bya kinyamaswa (2 Timoteyo 3:1, 3). Ibyo bikorwa bya kinyamaswa bituma abantu bahorana ubwoba (Luka 21:11). Icyakora Bibiliya ivuga ko urugomo ruzashira kandi ko ‘abantu bazatura ahantu h’amahoro, bature ahantu hari umutekano usesuye kandi baruhukire ahantu hari umutuzo” (Yesaya 32:18). None se ni gute urugomo ruzarangira?

 Imana izakura mu isi abantu babi kandi irimbure n’intwaro zose.

  •   “Ababi bazakurwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”—Imigani 2:22.

  •   “[Imana] ikuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.”—Zaburi 46:9.

 Imana izigisha abantu kubana mu mahoro maze bitume bareka urugomo.

  •   “Ntibizangiza kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.”—Yesaya 11:9.

  •   No muri iki gihe Imana yigisha abantu bo hirya no hino ku isi uko bareka urugomo n’uko bareka gukoresha intwaro zabo, maze “inkota zabo bakazicuramo amasuka, amacumu yabo bakayacuramo impabuzo.”—Mika 4:3.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’amasezerano yo muri Bibiliya avuga ko hazabaho isi itarangwamo ubwoba reba ingingo ivuga ngo: “Ese kubaho abantu badafite ubwoba birashoboka?

 Niba wifuza kumenya uko bizagenda ngo urugomo ruveho, soma ingingo igira iti: “Isi iri hafi kugira amahoro arambye.”