Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki Bibiliya yavuze ku birebana n’imitingito ikomeye?

Ni iki Bibiliya yavuze ku birebana n’imitingito ikomeye?

 Buri mwaka, humvikana imitingito ibarirwa mu bihumbi. Nubwo imyinshi iba idakomeye, ariko imwe muri yo yangiza ibintu byinshi, igateza ibibazo kandi igahitana abantu. Hari n’igihe imitingito iteza za tsunami, zikangiza ibintu byinshi ku nkombe z’inyanja kandi zikanahitana abantu benshi. None se hari icyo Bibiliya yahanuye kuri iyo mitingito ikomeye ibaho muri iki gihe?

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Ese Bibiliya yari yaravuze ko hazabaho imitingito?

 Yesu yavuze ibirebana n’imitingito mu buhanuzi bwe buri muri Bibiliya. Ibyo yavuze ku mitingito biboneka mu bitabo bitatu byo muri Bibiliya. Yaravuze ati:

 “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito.”Matayo 24:7.

 “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho imitingito, hazabaho n’inzara.”—Mariko 13:8.

 “Hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara.”—Luka 21:11.

 Yesu yahanuye ko “hirya no hino” ku isi hari kubaho “imitingito ikomeye” kandi ibyo byari kubera rimwe n’intambara, inzara n’ibyorezo by’indwara. Ibyo byose byerekana igihe cy’amateka y’abantu, Bibiliya yita “iminsi y’imperuka” (Matayo 24:3; 2 Timoteyo 3:1). Dukurikije ikurikiranyabihe rya Bibiliya, “iminsi y’imperuka” yatangiye mu mwaka wa 1914 kandi ntirarangira.

 Ese imitingito iba muri iki gihe isohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

 Yego. Ubuhanuzi bwa Yesu bukubiyemo n’ibyo yavuze ku bijyanye n’imitingito kandi bihuje n’ibiba muri iki gihe. Kuva mu mwaka wa 1914, habaye imitingito ikomeye irenga 1950 kandi yose hamwe imaze guhitana abantu barenga miriyoni ebyiri. a Reka dufate ingero z’iyabaye muri iki kinyejana.

 Mu mwaka wa 2004—Mu nyanja y’u Buhinde. Habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 9,1 wateje tsunami mu bihugu bigera kuri cumi na bibiri kandi hapfa abantu bagera ku 225 000.

 Mu mwaka wa 2008—Mu Bushinwa. Habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7,9 wasenye imigi n’imidugudu kandi bakeka ko wahitanye abagera ku 90 000 n’aho abagera ku 375 000 bagakomereka kandi wasize ababarirwa muri za miriyoni badafite aho kuba.

 Mu mwaka wa 2010—Muri Hayiti. Habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7 wakurikiwe n’indi mito. Uwo mutingito wahitanye abarenga 300 000 kandi wasize abarenga miriyoni badafite aho kuba.

 Mu mwaka wa 2011—Mu Buyapani. Habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 9, wateje tsunami yahitanye abantu bagera ku 18 500 kandi ababarirwa mu bihumbi amagana bakurwa mu byabo. Uruganda rw’ingufu za nikeleyeri rw’i Fukushima rwarangiritse maze ruteza ibibazo bikomeye. Hashize imyaka icumi, abantu bagera ku 40 000 bari batuye hafi y’urwo ruganda batarabasha gusubira mu ngo zabo kubera ko ibintu byavuye muri urwo ruganda bishobora kwangiza ubuzima bwabo.

 Ni iki ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’imitingito busobanuye kuri twe?

 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ibirebana n’imitingito ni umuburo kuri twe. Kuko butuma tumenya ko hari ibintu bigiye kuba vuba aha. Yesu yaravuze ati: “Nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.”—Luka 21:31.

 Bibiliya isobanura ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi bwo mu ijuru kandi ko Yesu Kristo ari we Mwami wabwo. Ubwo Bwami ni bwo Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko buza.—Matayo 6:10.

 Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, Imana izavanaho ingaruka ziterwa n’ibiza, harimo n’imitingito ihitana abantu (Yesaya 32:18). Ikirenze ibyo, azakuraho imihangayiko n’ubusembwa abantu baterwa n’imitingito yo muri iki gihe (Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:3, 4). Niba wifuza kumenya byinshi, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

a  Iyi mibare yatanzwe n’ikigo gishinzwe ibarura ry’imitingito yabaye kigenzurwa n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kwiga imiterere y’isi.