Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Surasak Suwanmake/Moment via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku bushyuhe bukabije bwugarije isi mu mpeshyi y’umwaka 2023?

Ni iki Bibiliya ivuga ku bushyuhe bukabije bwugarije isi mu mpeshyi y’umwaka 2023?

 Abantu bo hirya no hino ku si, bahanganye n’ubushyuhe bukabije cyangwa ibindi biza byatewe na bwo. Reka turebe raporo zitandukanye zabivuzeho:

  •   “Kuva abantu batangira gupima ubushyuhe mu myaka 174 ishize, ni ubwa mbere ukwezi kwa Kamena kugize ubushyuhe bukabije.”—Byavuye mu ngingo National Oceanic and Atmospheric Administration, yanditswe n’Ikigo cy’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Ubucuruzi, ku itariki ya 13 Nyakanga 2023.

  •   “Mu Butaliyani, muri Esipanye, mu Bufaransa, mu Budage no muri Polonye, ubushyuhe bwiyongereye mu buryo butunguranye ku buryo bwageze kuri dogere serisiyusi 48. Ku kirwa cya Sicile no ku cya Saridiniya niho habaye ukwiyongera k’ubushyuhe gukabije mu mateka y’u Burayi.”—Byanditswe na European Space Agency, ku itariki ya 13 Nyakanga 2023.

  •   “Uko uyu mubumbe ugenda urushaho gushyuha, tugomba kwitega ko bizateza imvura nyinshi cyane izatuma habaho n’imyuzure myinshi.”—Byavuzwe na Stefan Uhlenbrook, Umuyobozi mukuru w’ishami rigenzura amazi n’urubura mu kigo gishinzwe kugenzura ubumenyi bw’ikirere ku isi, ku itariki ya 17 Nyakanga 2023.

 Ese waba uhangayikishijwe n’ibintu byasohotse muri izo raporo? Reka turebe icyo Bibiliya ivuga kuri iki kibazo gihangayikishije abantu.

Ese kwiyongera k’ubushyuhe byaba bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

 Yego. Kwiyongera gukabije k’ubushyuhe n’ibindi biza biterwa na bwo, bihuje n’ibyo Bibiliya yari yaravuze ko bizabaho muri iki gihe. Urugero, Yesu yahanuye ko tuzabona “ibintu biteye ubwoba,” cyangwa “ibintu bidasanzwe kandi biteye ubwoba” (Luka 21:11; Good News Translation). Kwiyongera gukabije k’ubushyuhe kuri kuba hirya no hino ku isi, gutuma abantu batinya ko ikiremwamuntu kigiye kurimbura isi.

Ese hari igihe gutura ku isi bizaba bitagishoboka?

 Oya. Imana yaremye isi kugira ngo tuyitureho iteka ryose. Ntawe izemerera kuyirimbura (Zaburi 115:16; Umubwiriza 1:4). Ahubwo yadusezeranyije ko ‘izarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.

 Bibiliya igaragaza ko Imana ifite ubushobozi bwo kurinda isi ibintu biyangiza kandi ko izabikora.

  •   ‘[Imana] Icecekesha uwo muyaga mwinshi cyane, maze imiraba y’inyanja igatuza’ (Zaburi 107:29). Imana ifite ubushobozi bwo gutegeka ibintu kamere. Ifite ubushobozi bwo gusana ibintu byose abantu bangiza bigateza ihindagurika ry’ikirere, rituma habaho ubushyuhe bwinshi.

  •   “Wita ku isi, ugatuma yeraho ibintu byinshi cyane kandi byiza” (Zaburi 65:9). Imana izahindura isi paradizo.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku isezerano ryo muri Bibiliya ry’uko ikibazo cy’ibidukikije kizakemuka, soma ingingo ivuga ngo: “Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?