Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

hadynyah/E+ via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Inzara yugarije isi iterwa n’intambara hamwe n’ihindagurika ry’ibihe—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Inzara yugarije isi iterwa n’intambara hamwe n’ihindagurika ry’ibihe—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Intambara yo muri Ukraine hamwe n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe, bikomeje gutuma ku isi ibiribwa bibura. By’umwihariko icyo kibazo kigaragara cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho abantu benshi bibagora kubona ibyokurya bihagije.

  •   “Intambara, ihindagurika ry’ibihe, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli hamwe n’ibindi, bituma kubona ibiribwa no kubigeza ku babikeneye bigorana cyane.”—Byavuzwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, ku itariki ya 17 Nyakanga 2023.

  •   “Abahanga bavuga ko kuba u Burusiya bwarahagaritse amasezerano yo kohererezanya ibinyampeke biva muri Ukraine, bizatuma ikibazo cyo kwihaza mu biribwa ku isi, kirushaho gukomera kandi bigatuma mu bihugu byinshi bikennye habaho izamuka ry’ibiciro by’ibyokurya, cyane cyane mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.”—Byavuzwe na Atalayar.com, ku itariki ya 23 Nyakanga 2023.

 Menya icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’inzara hamwe n’igihe kizaza.

Bibiliya yari yarahanuye ko hazabaho inzara

  •   Yesu yaravuze ati: “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara.”Matayo 24:7.

  •   Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe kivuga iby’abantu bane bicaye ku mafarashi. Umwe muri bo agereranya intambara. Umukurikiye agereranya inzara, igihe ibiribwa byari kuba ari bike kandi bihenze cyane. Kigira kiti: “Mbona ifarasi y’umukara. Uwo ihetse yari afite umunzani mu ntoki maze numva ikimeze nk’ijwi ry’umuntu . . . Agira ati: ‘Ikiro kimwe cy’ingano kigurwe igihembo cy’umubyizi. Ibiro bitatu by’ingano . . . na byo bigurwe igihembo cy’umubyizi.’”—Ibyahishuwe 6:5, 6, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

 Ibyo Bibiliya yari yarahanuye ku birebana n’inzara birimo birasohora muri iki gihe, icyo Bibiliya yita “iminsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’“iminsi y’imperuka” hamwe n’abantu bicaye ku mafarashi ane avugwa mu Byahishuwe, reba videwo ivuga ngo Ibibera ku si byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914, unasome ingingo ivuga ngo “Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

Uko Bibiliya yagufasha

  •   Bibiliya irimo inama z’ingirakamaro zishobora kugufasha guhangana n’ibibazo biriho hakubiyemo izamuka ry’ibiciro by’ibyokurya n’ibura ry’ibiribwa. Reba zimwe muri izo nama mu ngingo ivuga ngo “Uko wahangana n’ubukene.”

  •   Nanone Bibiliya iduha ibyiringiro by’uko ibintu bizahinduka bikaba byiza. Idusezeranya ko hari igihe “hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi” kandi buri wese azabona ibyokurya bihagije (Zaburi 72:16). Niba wifuza kumenya byinshi kuri ibi byiringiro by’igihe kizaza n’impamvu tugomba kubyizera tudashidikanya, soma ingingo ivuga ngo “Ibyiza biri imbere.”