Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Chris McGrath/Getty Images

Intambara—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Intambara—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

 Hirya no hino ku isi, intambara zikomeje kwangiza ibintu byinshi kandi zikomeje guteza imibabaro abantu benshi. Reka turebe raporo zitandukanye zabivuzeho:

  •   “Mu mwaka ushize, hapfuye abantu benshi cyane bazize intambara, by’umwihariko iyo muri Etiyopiya n’iyo muri Ukraine, kurusha undi mwaka uwo ari wo wose guhera mu 1994.”—Ikigo Gishinzwe Ubushakashatsi ku Mahoro cyo muri Oslo, ku itariki ya 7 Kamena 2023.

  •   “Intambara yo muri Ukraine yabaye mu mwaka wa 2022, ni imwe mu ntambara zarushijeho gukaza umurego. Muri rusange, mu mwaka ushize, ihohoterwa rishingiye kuri politike ryiyongereye ku kigero cya 27 ku ijana. Kandi ryagize ingaruka ku bantu barenga miriyari imwe na miliyoni zirindwi.”—Ikigo Gihagarariye Umushinga wo Gushaka Amakuru y’Ahantu Habereye Intambara n’Amakimbirane (ACLED), ku itariki ya 8 Gashyantare 2023.

 Bibiliya itanga ibyiringiro. Igira iti: “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa” (Daniyeli 2:44). Imana izakoresha ubwo Bwami, cyangwa ubutegetsi, “ikureho intambara kugeza ku mpera z’isi.”—Zaburi 46:9.