Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Pawel Gluza/500Px Plus/Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Mu myaka 50 ishize inyamaswa zaragabanutse bikabije—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Mu myaka 50 ishize inyamaswa zaragabanutse bikabije—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ku itariki ya 9 Ukwakira 2024, Umuryango Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa n’Ibinyabuzima ku Isi wasohoye raporo igaragaza ukuntu ibikorwa by’abantu byangiza cyane inyamaswa. Wagaragaje ko “mu myaka irenga 50 ishize, ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 1970 kugeza mu mwaka wa 2020, ugereranyije ibikorwa by’abantu bimaze kurimbura 73 ku ijana by’inyamaswa.” Iyo raporo yaburiye abantu igira iti: “Ntibyaba ari ugukabya tuvuze ko ibintu bizaba mu myaka itanu iri imbere, ari byo bizagena uko ubuzima buzaba bumeze ku isi mu gihe kiri imbere.”

 Abantu benshi bahangayikishwa na raporo nk’izo, kubera ko dukunda uyu mubumbe wacu mwiza kandi ntitwifuza kubona ibinyabuzima biwuriho bihura n’ibibazo. Impamvu twiyumva dutyo ni uko Yehova yaturemanye icyifuzo cyo kwita ku nyamaswa.—Intangiriro 1:27, 28; Imigani 12:10.

 Ushobora kwibaza uti: “Ese tuzashobora kurinda ibinyabuzima byose biri ku isi? Ni iki Bibiliya ibivugaho?”

Hari icyizere

 Nubwo dukora uko dushoboye ngo twite ku nyamaswa ziri ku mubumbe wacu, Imana yonyine ni yo ifite ubushobozi bwo kuzirinda ntizishire. Mu Byahishuwe 11:18, Bibiliya yavuze ko lmana ‘izarimbura abarimbura isi.’ Uwo murongo utwigisha ibintu bibiri:

  1.  1. Imana izahagarika abantu bakomeje kurimbura no kwangiza isi.

  2.  2. Imana izagira icyo ikora vuba aha. Ibyo tubyemezwa n’iki? Ni uko muri iki gihe abantu bagenda barushaho kwangiza isi n’ibinyabuzima kurusha ikindi gihe.

 Ni iki Imana izakora kugira ngo ikemure icyo kibazo? Izakoresha ubutegetsi bwayo cyangwa Ubwami bwo mu ijuru maze butegeke isi yose (Matayo 6:10). Ubwo butegetsi buzigisha abantu bumvira kandi bubatoze kwita ku binyabuzima byo ku isi no kubirinda.​—Yesaya 11:9.