Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Justin Paget/​Stone via Getty Images

Ni iki cyagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu?

Ni iki cyagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu?
  •   “Ugereranyije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe cya kabiri cy’abantu bakuze bavuga ko bafite ikibazo cy’irungu, ariko nanone icyo kibazo kigaragara cyane ku bantu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 25.”—Our Epidemic of Loneliness and Isolation: The U.S. Surgeon General’s Advisory on the Healing Effects of Social Connection and Community, 2023.

  •   “[Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima] ryatangaje ko ryashyizeho komisiyo nshya izajya yita ku mibanire y’abantu. Iyo komisiyo yashyizweho kugira ngo ifashe mu gukemura ikibazo cy’irungu kubera ko gihangayikishije cyane, mu guteza imbere ibikorwa bihuza abantu no gushakisha uburyo bwinshi kandi bwiza bwo kurwanya ikibazo cy’irungu mu bihugu byose ukurikije amikoro yabyo.”—Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2023.

 Bibiliya itanga inama zadufasha kubona incuti nziza kuko bituma turwanya irungu.

Amahame yo muri Bibiliya yagufasha

 Gerageza kugabanya ibikorwa bituma witarura abandi. Urugero aho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, jya ushaka uburyo wamarana igihe n’abandi muri kumwe imbonankubone kandi ushake incuti nyakuri.

  •   Ihame rya Bibiliya: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

 Jya ushakisha uko wafasha abandi. Iyo ukorera abandi ibikorwa byiza ntibituma urushaho kubabera incuti gusa, ahubwo binatuma wumva wishimye.

  •   Ihame rya Bibiliya: “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

 Niba wifuza kubona ibindi bisobanuro ku birebana n’uko Bibiliya yagufasha kubona incuti nziza sura urubuga rwacu.