Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurasana gukorerwa mu mashuri?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurasana gukorerwa mu mashuri?

 Ku itariki ya 24 Gicurasi 2022, mu mugi muto wa Uvalde, muri leta ya Tegizasi, muri Amerika habereye ubwicanyi bubabaje. Nk’uko byavuzwe n’ikinyamakuru The New York Times, “umusore witwaje intwaro yishe abanyeshuri 19 n’abarimu babiri . . . ku kigo cya Robb Elementary School.”

 Ikibabaje ni uko kurasana mu mashuri bisigaye byogeye cyane. Ikinyamakuru USA Today cyavuze ko mu mwaka ushize, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine habereye ubwicanyi mu mashuri bugera kuri 249. Uwo akaba ari wo mubare munini wabayeho uhereye mu mwaka wa 1970.”

 Kuki ibintu nk’ibyo biteye ubwoba bibaho? Twakwihanganira dute ibyo bikorwa bibi? Ese haba hari icyizere ko urugomo ruzashira? Bibiliya itanga ibisubizo by’ibyo bibazo.

Kuki urugomo rurushaho kwiyongera ku isi?

 Abantu benshi baribaza bati: “Kuki Imana itabuza ibintu bibabaje kubaho, urugero nko kurasana bikorerwa mu mashuri?” Kugira ngo ubone igisubizo, soma ingingo ivuga ngo: “Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?

Twakwihanganira dute ibyo bikorwa bibi?

  •    “Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro . . . n’ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Abaroma 15:4.

 Amahame yo muri Bibiliya ashobora kugufasha kwihanganira urugomo rwuzuye muri iyi si. Niba wifuza kumenya byinshi, reba igazeti ya Nimukanguke! ifite umutwe uvuga ngo: “Ese urugomo ruzashira?

 Niba wifuza inama ababyeyi bakoresha bafasha abana babo kwihanganira amakuru ateye ubwoba, soma ingingo ivuga ngo: “Ingaruka amakuru ateye ubwoba agira ku bana.”

Ese urugomo ruzigera rushira?

  •    “Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”—Zaburi 72:14.

  •    “Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Mika 4:3.

 Imana izakora ibyo abantu bananiwe gukora. Ubwami bwayo ari bwo butegetsi bwo mu ijuru buzavanaho intwaro zose kandi buzakuraho n’urugomo. Kugira ngo umenye byinshi kurushaho ku birebana n’ibyo ubwo bwami buzakora, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana nibutegeka hazabaho ‘amahoro menshi.’