Ese iterabwoba rizashira?
Nyuma y’igitero k’iterabwoba, ni ibisanzwe ko ushobora kwibaza uti: “Ese koko Imana irabibona? Kuki habaho iterabwoba? Ese iterabwoba a rizashira? Nabigenza nte ko mpora mfite ubwoba? Bibiliya itanga ibisobanuro bishimishije kuri ibyo bibazo byose.
Imana ibona ite iterabwoba?
Imana yanga urugomo n’iterabwoba (Zaburi 11:5; Imigani 6:16, 17). Yesu, umuvugizi w’Imana nawe, yacyashye abigishwa be igihe bashakaga kwihorera (Matayo 26:50-52). Nubwo hari abakora ibikorwa by’iterabwoba babyitirira Imana, Imana ntishyigikira ibikorwa byabo. Mu by’ukuri nta n’ubwo yumva amasengesho yabo.—Yesaya 1:15.
Imana yita ku bantu bose bababaye, hakubiyemo n’abagerwaho n’ibikorwa by’iterabwoba (Zaburi 31:7; 1 Petero 5:7) Nanone Bibiliya ivuga ko Imana izakuraho urugomo.—Yesaya 60:18.
Impamvu hariho iterabwoba
Bibiliya igaragaza impamvu hariho iterabwoba, igira iti: “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Kuva kera, abantu bafite ububasha bagiye bakoresha iterabwoba barenganya abandi. Ibyo bituma abarenganywa nabo bakoresha ibikorwa by’iterabwoba ngo bihimure.—Umubwiriza 7:7.
Iterabwoba rizarangira
Imana idusezeranya ko izakuraho ubwoba n’urugomo maze itume ku isi haba amahoro (Yesaya 32:18; Mika 4:3, 4). Nanone izakuraho ibi bikurikira:
Izakuraho abateza iterabwoba. Imana izavanaho ubutegetsi bwose bw’abantu maze ibusimbuze ubutegetsi bwayo buzategeka isi yose. Yesu Kristo ni we muyobozi w’ubwo butegetsi. Nta muntu azarenganya ahubwo azakuraho akarengane n’urugomo (Zaburi 72:2, 14). Icyo gihe, iterabwoba rizaba ryavuyeho. Abantu “bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.
Izavanaho ingaruka z’ibikorwa by’iterabwoba. Imana izakiza ibikomere byatewe n’iterabwoba, byaba ibyo ku mubiri cyangwa ihungabana (Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:3, 4). Nanone idusezeranya ko izazura abapfuye, bakongera kuba bazima bakaba ku isi irangwa n’amahoro.—Yohana 5:28, 29.
Bibiliya itwereka impamvu tugomba kwizera ko vuba aha Imana izagira icyo ikora. Icyakora, ushobora kuba wibaza uti: “Kuki Imana itarakuraho iterabwoba?” Niba wifuza kumenya igisubizo, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”
a “Iterabwoba” muri rusange ryerekeza ku bikorwa by’urugomo cyanecyane bikorerwa abaturage, bigamije kubatera ubwoba cyangwa guharanira impinduka muri poritike, mu madini no muri sosiyete. Icyakora, hari ibikorwa abantu batemera ko ari iterabwoba.