Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku izamuka ry’ibiciro?

Ni iki Bibiliya ivuga ku izamuka ry’ibiciro?

 Muri raporo yasohotse muri Kamena 2022, umuyobozi wa Banki y’Isi, yaravuze ati: “Ubukungu bw’isi bwongeye guhungabana cyane. Ibiciro biri kwiyongera cyane kandi abantu nta mafaranga bafite.”

 Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ifaranga cyaravuze kiti: “Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’iby’ibiribwa byarazamutse cyane kandi ibyo bigira ingaruka zikomeye ku baturage bari mu bihugu bikennye.”

 Bibiliya idufasha gusobanukirwa impamvu duhura n’ibibazo by’ubukungu, icyadufasha kubyihanganira kandi iduha n’ikizere cy’uko ibyo bibazo bizakemuka burundu.

Izamuka ry’ibiciro muri iyi “minsi y’imperuka”

  •   Bibiliya ivuga ko turi mu “minsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1.

  •   Yesu yavuze ko “ibintu biteye ubwoba,” ari byo byari kuranga iki gihe turimo (Luka 21:11). Abantu baterwa ubwoba n’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Ibyo bituma bahangayika kandi bakibaza niba mu gihe kizaza bazabasha kwita ku miryango yabo.

  •   Igitabo k’Ibyahishuwe cyari cyarahanuye ko mu minsi ya nyuma ibintu byari kurushaho guhenda. “Numva ikimeze nk’ijwi ry’umuntu. . . . , agira ati: ‘Ikiro cy’ingano kigurwe igihembo cy’umubyizi, ibiro bitatu by’ingano zitwa bushoki na byo bigurwe igihembo cy’umubyizi.’”—Ibyahishuwe 6:6, Bibiliya ijambo ry’Imana.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku bijyanye n’“iminsi y’imperuka” n’ubuhanuzi buri mu gitabo k’Ibyahishuwe, reba videwo ivuga ngo: Ibibera ku isi byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914, kandi usome ingingo ivuga ngo: “Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

Uko ikibazo cy’ubukungu kizakemuka

  •   “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi.”—Yesaya 65:21, 22.

  •   “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; Bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

  •   “‘Yehova aravuga ati “kubera ko imbabare zinyagwa, n’abakene bakaniha, Ngiye guhaguruka.”—Zaburi 12:5. a

 Vuba aha Imana izavanaho ibibazo by’ubukungu, biri ku isi hose. Kugira ngo umenye uko izabikora, soma ingingo ivuga ngo: “Ese ubusumbane mu by’ubukungu buzashira?

 Icyakora no muri iki gihe, Bibiliya ishobora kugufasha kumenya uko wahangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Yagufasha ite? Irimo inama zingirakamaro zagufasha kumenya uko wakoresha neza amafaranga (Imigani 23:4, 5; Umubwiriza 7:12). Kugira ngo umenye byinshi, soma ingingo ivuga ngo: “Rinda umutungo wawe” n’indi ivuga ngo: “Uko wahangana n’ubukene.”

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.