Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Anna Moneymaker/Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Isaha abahanga batekereza ko isi izarangirira yaragabanutse—Ni iki Bibiliya yo ibivugaho?

Isaha abahanga batekereza ko isi izarangirira yaragabanutse—Ni iki Bibiliya yo ibivugaho?

 Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Mutarama 2023, abahanga mu bya siyansi bongeye gusuzuma isaha batekereza ko isi izarangirira. a Iyo saha y’ikigereranyo ivuga ko umunsi w’imperuka uzaba saa sita z’ijoro kandi abahanga basanze igihe gisigaye ngo igere cyaragabanutse.

  •   ‘Isaha isi izarangirira” igereranya akaga gakomeye kazagera ku isi bitewe n’ibikorwa by’abantu. Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Mutarama 2023, abahanga mu bya siyansi bagaragaje ko iyo saha yegereje cyane bashingiye ku bintu biri kuba muri iki gihe, urugero nk’intambara yo muri Ukraine, gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi mu ntambara n’imihindagurikire y’ibihe.’—Byavuzwe na AFP.

  •   ‘Ku wa kabiri, tariki ya 24 Mutarama 2023, inama yahuje abahanga mu bya siyansi, yavuze ko ‘Isaha isi izarangirira’ ishigaje amasegonda 90 kugira ngo igere. Ni ukuvuga ko ari ubwa mbere mu mateka y’abantu igihe batekereza ko Harimagedoni izazira kigabanutse cyane.’—Byavuzwe na ABC.

  •   “Inama yahuje abahanga mu bya siyansi bo hirya no hino ku isi, yatanze umuburo w’uko hatagize igikorwa, ikiremwamuntu cyo ubwacyo cyakwirimbura.”—Byavuzwe na The Guardian.

 Ese koko iyi si n’abayituyeho biri hafi kurimbuka? Ese dukwiriye gutinya ibizabaho mu gihe kizaza? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ni ibiki bizaba mu gihe kizaza?

 Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, ‘isi izahoraho iteka ryose’ kandi hari abantu “bazayituraho iteka ryose” (Umubwiriza 1:4; Zaburi 37:29). Ubwo rero, abantu ntibashobora kurimbura isi cyangwa ngo batume idashobora guturwaho.

 Icyakora, Bibiliya na yo ivuga ko hazabaho imperuka. Urugero, ivuga ko ‘isi izashira.’—1 Yohana 2:17.

Komeza kurangwa n’icyizere

 Nubwo muri iki gihe ku isi hari ibibazo byinshi, Bibiliya idufasha gukomeza kurangwa n’icyizere. Mu buhe buryo?

 Kugira ngo urusheho gusobanukirwa ibintu Bibiliya yigisha, turagutera inkunga yo kwiga amasomo ya Bibiliya atangwa ku buntu.

a “Isaha igaragaza umunsi w’imperuka, bayikoze bashaka gutanga umuburo w’uko abantu bari hafi kurimbura iyi si, bakoresheje ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa byangiza. Iyo saha y’ikigereranyo, yibutsa abantu ko niba twifuza gukomeza kuba kuri uyu mubumbe, twagombye kugira icyo dukora.”—Bulletin of the Atomic Scientists.