Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Bibiliya yagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu—Gushaka incuti

Uko Bibiliya yagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu—Gushaka incuti

 Mu mwaka wa 2023, abahanga mu by’ubuzima bemeje ko ikibazo cy’irungu ari ikibazo gihangayikishije isi kandi ko kigomba guhagurukirwa. Ese ikibazo cy’irungu gishobora gukemuka?

  •   Dogiteri Vivek Murthy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravuze ati: “Irungu no kwigunga ni ibibazo bihangayikishije bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu kandi bigatuma tubura ibyishimo.” Ariko yavuze ko hari icyo twakora kugira ngo turwanye ibyo bibazo. Twabigenza dute? “Buri munsi dushobora gukora ibintu byoroheje bituma ubucuti dufitanye n’abandi bukomera.” a

 Irungu ntiriterwa gusa n’uko umuntu aba ari wenyine. Hari abantu bashobora kugira irungu kandi bari kumwe n’abantu benshi. Icyakora uko icyaba cyatumye tugira irungu cyaba kimeze kose, Bibiliya ishobora kudufasha. Irimo inama z’ingirakamaro zishobora kudufasha kugirana n’abandi ubucuti bukomeye kandi ibyo bituma turwanya ikibazo cy’irungu.

Amahame yo muri Bibiliya yagufasha

 Jya umenya kuganira neza. Kuganira neza ntibikubiyemo kubwira abandi uko umerewe gusa, ahubwo binakubiyemo kumenya gutega abandi amatwi. Uko urushaho kugaragariza abandi ko ubitayeho ni ko urushaho kuba incuti yabo.

  •   Ihame rya Bibiliya: “Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”—Abafilipi 2:4.

 Jya ushaka incuti mu bantu b’ingeri zose. Ujye ushakira incuti mu bantu bose, baba abo uruta, abakurusha imyaka, abantu bakuriye mu mico itandukanye cyangwa abakomoka mu bindi bihugu.

 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko wagirana ubucuti bukomeye n’abandi, soma ingingo igaragaza icyo wakora ngo ugirane ubucuti n’abandi, yasohotse muri Nimukanguke! mu Cyongereza.

a Our Epidemic of Loneliness and Isolation: The U.S. Surgeon General’s Advisory on the Healing Effects of Social Connection and Community, 2023.