Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku kuba isi iri kwangirika

Ni iki Bibiliya ivuga ku kuba isi iri kwangirika

 “Abantu bari gukora ibintu byinshi bituma habaho ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere. Imigi myinshi izarengerwa n’amazi, habeho ubushyuhe bukabije, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, ibura ry’amazi hirya no hino kandi ubwoko bw’ibimera n’inyamaswa bubarirwa muri za miriyoni buzazimira. Ibi si amakabya nkuru. Abahanga mu bya siyansi bemeza ko ari uko bizagenda leta nizitagira icyo zikora ku byerekeranye n’ikoreshwa ry’ingufu.”—Byavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, muri raporo y’inama yahuje za leta ku byerekeranye n’ihindagurika ry’ikirere, yabaye ku itariki ya 4 Mata 2022.

 “Abahanga mu bya siyansi barimo baratabaza bagaragaza ko hatagize igikorwa mu myaka ya vuba, ihindagurika ry’ikirere ryazatuma amapariki agera kuri 423 yo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika avaho, bitewe no kwiyongera k’ubushyuhe bukabije. Ibintu bibi bishobora kuzabaho bimeze nk’ibyo tujya twumva muri Bibiliya, urugero: umuriro n’umwuzure, gushonga k’urubura, kwiyongera kw’amazi yo mu nyanja n’ubushyuhe bukabije.”—“Imyuzure ikomeje kwibasira agace ka Yellowstone, ni ikimenyetso cy’ibintu biteye ubwoba byenda kuba,” byasohotse muri The New York Times, ku itariki ya 15 Kamena 2022.

 Ese ibibazo byo kwangirika kw’ibidukikije kuri iyi si bizakemuka? Niba bizakemuka se ni nde uzabikemura? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

Kwangirika kw’ibidukikije Bibiliya yari yarabihanuye

 Bibiliya ivuga ko Imana ‘izarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Uyu murongo wa Bibiliya utwigisha ibintu bitatu:

  1.  1. Ibikorwa abantu bakora byari kwangiza isi mu buryo bugaragara.

  2.  2. Kwangiza isi bizagira iherezo.

  3.  3. Imana ni yo yonyine izakemura ibibazo bijyanye n’ibidukikije, si abantu.

Mu gihe kizaza iyi si izaba nziza

 Bibiliya ivuga ko ‘isi izahoraho iteka ryose,’ kandi ko izahora ituwe (Umubwiriza 1:4).

  •   “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

 Ibintu byangiritse hano ku isi bizongera bisubirane.

  •   “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”—Yesaya 35:1.