Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku nzara iriho muri iki gihe?

Ni iki Bibiliya ivuga ku nzara iriho muri iki gihe?

 “Nta muntu n’umwe uzongera kwicwa n’inzara.” Ayo magambo agaragaza intego abayobozi bakomeye ku isi bishyiriyeho, bashaka kwerekana ko bagiye gukuraho ikibazo kibangamiye abantu benshi ku isi ari cyo inzara. a Ese utekereza ko hari igihe kizagera inzara igashira ku isi hose? Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe hazabaho inzara

 Iki gihe turimo Bibiliya icyita ‘iminsi y’imperuka,’ Nanone ikomeza ivuga ko muri iyi minsi hari kuzabaho inzara (2 Timoteyo 3:1). Imana ntabwo ariyo iteza inzara mu isi, ahubwo yaratuburiye ivuga ko hazabaho inzara. (Yakobo 1:13) Reka dusuzume ubuhanuzi bubiri bwo muri Bibiliya bugira icyo bubivugaho.

 “Hirya no hino hazabaho inzara” (Matayo 24:7). Ubu buhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko yari yaravuze ko hiryo no hino ku isi hari kubaho inzara. Hari raporo yasohowe n’abantu bashinzwe kugenzura uko ibiribwa bikwirakwizwa igira iti: “Imbaraga zose abantu bashyiraho kugira ngo barwanye inzara, ntacyo zigeraho. Kuko imirire mibi irushaho kwiyongera kandi abantu ntabwo babona ibyokurya bihagije.” b Usanga abantu babarirwa muri za miliyoni bo mu bihugu byinshi batabasha kubona ibyokurya bihagije. Ikibabaje kurushaho ni uko abenshi bapfa, bazize inzara.

 “Mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze” (Ibyahishuwe 6:5). Muri ubu buhanuzi, ifarashi n’umuntu uyicayeho bigereranya icyorezo cy’inzara cyari kubaho mu minsi y’imperuka. c Kuba utwaye iyo farashi yari afite umunzani mu ntoki, bisobanura ko hari kuba hari ibyokurya bidahagije. Uko uwari utwaye iyo farashi yakomezaga kugenda, humvikanaga ijwi riburira abantu rivuga ko ibiryo bigiye guhenda kandi ko abantu bagomba gucunga neza ibyo bafite (Ibyahishuwe 6:6). Muri iki gihe, ibyo birigaragaza cyane kuko usanga abantu babarirwa muri za miliyari badafite ubushobozi bwo kugura ibyokurya cyangwa se banabigura ugasanga bitujuje ubuziranenge.

Uko ikibazo cy’inzara kizakemuka

 Abahanga bemeza ko ibiribwa byera ku isi bishobora guhaza abayituye bose kandi bigasaguka. None se niba ari uko bimeze, kuki hariho inzara? Kandi se Bibiliya ivuga ko Yehova d azakora iki, kugira ngo akemure icyo kibazo?

 Ikibazo: Ibihugu byananiwe gukuraho ubukene n’ubusumbane mu baturage kandi ibyo bituma inzara irushaho kwiyongera.

 Uko kizakemuka: Ubutegetsi bw’abantu badatunganye, buzasimburwa n’ubutegetsi butunganye ari bwo Bibiliya yita Ubwami bw’Imana (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Muri iki gihe abantu benshi barakennye kandi si ko buri gihe babona ibyokurya, icyakora mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, bizahinduka. Bibiliya igira icyo ivuga kuri Yesu Kristo, akaba ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana, igira iti: “Kuko azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. . . . Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:12, 16.

 Ikibazo: Intambara zisenya ibintu byinshi, zigateza ubukene bukabije maze abantu bakabura ubushobozi bwo kugura ibibatunga.

 Uko kizakemuka: “Yehova azakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi. Umuheto arawuvunagura n’icumu araricagagura. Amagare y’intambara ayatwikisha umuriro” (Zaburi 46:9, NWT). Imana izarimbura abantu bose bateza intambara kandi izasenya intwaro zose. Ibyo bizatuma abantu bose babona ibibatunga mu buryo bworoshye. Bibiliya idusezeranya ko: “Igihe azaba ategeka, abakiranutsi bazaba bamerewe neza, Kandi amahoro azahoraho, nk’uko ukwezi guhoraho.”—Zaburi 72:7, NWT.

 Ikibazo: Ihindagurika ry’ibihe hamwe n’ibiza, byangiza ibihingwa kandi bikica n’amatungo.

 Uko kizakemuka: Imana izategeka imbaraga kamere ku buryo isi izongera kwera ibyokurya bihagije. Bibiliya igira iti: “Yehova acecekesha umuyaga mwinshi cyane, maze imiraba y’inyanja igatuza.. . . Ubutayu abuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo, n’ubutaka butagira amazi akabuhindura amasoko y’amazi. Aho ni ho atuza abashonje . . . Batera imbuto mu mirima kandi bagatera imizabibu, kugira ngo babone umusaruro mwinshi.”—Zaburi 107:29, 35-37, NWT.

 Ikibazo: Abantu b’abanyamururumba kandi bamunzwe na ruswa, bakora ibiribwa bitujuje ubuziranenge cyangwa bagatuma ibiribwa bitagera ku babikeneye.

 Uko kizakemuka: Ubwami bw’Imana buzakuraho abantu bose batari inyangamugayo n’abamunzwe na ruswa (Zaburi 37:10, 11; Yesaya 61:8). Bibiliya ivuga ko Yehova ari “we urenganura abariganyijwe, agaha abashonje ibyokurya.”—Zaburi 146:7.

 Ikibazo: Buri mwaka, ibiribwa bigera kuri kimwe cya gatatu biramenwa cyangwa bikangizwa.

 Uko kizakemuka: Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, ibiribwa n’umusaruro bizacungwa neza. Igihe Yesu yari ku isi, yirinze gupfusha ubusa ibyokurya. Urugero, umunsi umwe yakoze igitangaza maze agaburira abantu barenga 5.000. Bamaze kurya yabwiye abigishwa be ati: “Muteranye ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa.”Yohana 6:5-13.

 Kubera ko Ubwami bw’Imana buzakuraho ibintu byose biteza inzara, abantu bose bazishimira ibyokurya byiza, bihagije kandi bifite intungamubiri zikenewe (Yesaya 25:6). Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’igihe Ubwami bw’Imana buzakorera ibyo bintu, soma ingingo ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?”

a Mu mwaka wa 2015, ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye byihaye intego y’uko mu mwaka wa 2030, nta muntu uzaba afite ikibazo cy’inzara mu cyo bise, “The 2030 Agenda for Sustainable Development”.

b Raporo yakozwe n’imiryango: the Food and Agriculture Organization of the United Nations (FAO), the International Fund for Agricultural Development (IFAD), the United Nations Children’s Fund (UNICEF), the United Nations World Food Programme (WPF), hamwe na the World Health Organization (WHO).

c Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’amafarashi ane avugwa mu Byahishuwe, soma ingingo ivuga ngo: “Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

d Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo “Yehova ni nde?