Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Olena Yefremkina/stock.adobe.com; hagati: lunamarina/stock.adobe.com; iburyo: Rido/stock.adobe.com

KOMEZA KUBA MASO

Ni nde wakwiringira?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ni nde wakwiringira?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Abantu benshi barababara cyane iyo batengushywe n’umuntu bari biringiye. Abantu benshi batakarije icyizere abantu bakurikira:

  •   Abanyapolitike bashyira inyungu zabo imbere bakazirutisha ibyo abaturage bakeneye.

  •   Abakora mu itangazamakuru birengagiza kuvuga ibitagenda neza kandi bagatangaza amakuru y’ibinyoma.

  •   Abahanga mu bya siyansi batita ku nyungu z’abantu mu byo bakora.

  •   Abayobozi b’amadini bivanga muri politike aho gukora ibyo Imana ishaka.

 Birakwiriye rwose ko abantu babanza gushishoza mbere yo kugirira abandi icyizere. Bibiliya itugira inama igira iti:

  •   “Ntimukiringire abakomeye, cyangwa undi muntu wese, kuko adashobora kugira uwo akiza.”—Zaburi 146:3.

Uwo wakwiringira

 Bibiliya igaragaza uwo twagirira icyizere. Uwo ni Yesu Kristo. Yesu si umuntu mwiza gusa wabayeho kera cyane, ahubwo Imana yamugize ‘Umwami kugira ngo ategeke, kandi Ubwami bwe ntibuzagira iherezo’ (Luka 1:32, 33). Ubu Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru.—Matayo 6:10.