Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibintu bizongera bisubire uko byahoze? Inama zo muri Bibiliya zagufasha zite nyuma y’iki cyorezo?

Ese ibintu bizongera bisubire uko byahoze? Inama zo muri Bibiliya zagufasha zite nyuma y’iki cyorezo?

 Angela Merkel, minisitiri w’intebe w’u Budage yaravuze ati: “Twese twifuza ko ibintu bisubira uko byahoze.”

 Uko icyorezo cya COVID-19 kigenda gikwirakwira hirya no hino ku isi, ushobora kwemeranya n’amagambo ya Merkel. Ariko se “uko ibintu byahoze” bisobanura iki? Abantu biteze kuzakora iki?

  •   Gusubukura ibikorwa bya buri munsi bakoraga mbere y’icyorezo. Abantu benshi bakumbuye kumarana igihe n’inshuti zabo, bagasuhuzanya bahoberana cyangwa bahana ibiganza. Kandi nanone bakumbuye gutembera. Nk’uko Dr. Anthony Fauci a yabivuze, abantu bumva ko kugira ngo ubuzima busubire uko bwari busanzwe ari uko resitora, inzu ziberamo ibitaramo n’ibindi byakongera gufungura.

  •   Kwiteza imbere. Hari ababona ko nyuma y’iki cyorezo “ibintu bizarushaho kuba byiza” kuruta mbere yacyo. Batekereza ko hari ibizahinduka. Urugero nko gukora akazi kavunanye kandi gatwara igihe, ubusumbane mu bantu no kuba abantu barwara indwara zo mu mutwe bazagabanuka. Uwitwa Klaus Schwab washinze umuryango ushinzwe gutahura ibibazo byugarije isi no kubishakira umuti yaravuze ati: “‘Iki cyorezo’ cyaduhaye uburyo budasanzwe bwo gutekereza ku mibereho yacu, ikerekezo twifuza ko iyi si yakwerekezamo n’ibyo twahindura muri iyi si. Kandi ayo mahirwe ntazahoraho.”

 Abandi bo batekereza ko iki cyorezo cyateje ibibazo byinshi kandi ko bitazapfa gukemuka. Urugero, abenshi batakaje akazi, ntibagira aho baba, ubuzima bwiza bari bafite kandi ikibabaje kurushaho hari n’abapfushije ababo bakundaga.

 Birumvikana ko nta wamenya nezaneza uko ubuzima buzaba bumeze iki cyorezo nikirangira (Umubwiriza 9:11). Icyakora inama zo muri Bibiliya zishobora kudufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’icyo twiteze mu gihe kizaza no kwihanganira ibibazo dushobora kuzahura na byo. Ikirenze ibyo kandi, Bibiliya itubwira ibintu byiza utari witeze bizabaho mu gihe kizaza.

Jya ubona icyorezo cya COVID-19 mu buryo bushyize mu gaciro

 Hashize imyaka myinshi, Bibiliya ihanuye ko mu minsi y’imperuka hazabaho indwara cyangwa “ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11; Matayo 24:3). Nitubona icyorezo cya COVID-19 muri ubwo buryo, tuzabona ko ari nk’ibindi bintu byose Bibiliya yari yarahanuye ko bizabaho, urugero nk’intambara, imitingito n’inzara.

 Uko byagufasha: Nubwo iki cyorezo cyagabanuka Bibiliya iduha umuburo w’uko turi mu “bihe biruhije bigoye kwihanganira” (2 Timoteyo 3:1). Kuzirikana ibyo bishobora kudufasha gushyira mu gaciro mu gihe dutekereza uko ubuzima buzaba bumeze muri ibyo bihe bigoye.

 Bibiliya idufasha kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Muri iyi si ubuzima bugenda burushaho kugorana, mu gihe kiri imbere bwo hazabaho ihinduka rikomeye. Iryo hinduka ni irihe?

Ibintu ushobora kuba utari witeze bizabaho nyuma y’icyorezo

 Bibiliya ntiyahanuye gusa ibibazo duhura na byo muri iki gihe, ahubwo yanavuze ku bintu byiza bizabaho mu gihe cya vuba. Ivuga ko mu gihe kizaza Imana izatuma habaho ibintu byiza, birenze ibyo abategetsi b’abantu batekereza ko bashobora kugeraho. Igira iti: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.

 Yehova b yatanze isezerano rigira riti: “Dore ibintu byose ndabigira bishya” (Ibyahishuwe 21:5). Azakemura ibibazo byose isi ihanganye na byo, hakubiyemo n’ibyatewe n’iki cyorezo. Azakora ibi bikurikira:

  •   Urupfu n’indwara bizavaho, kandi abantu bazagira ubuzima bwiza.—Yesaya 25:8; 33:24.

  •   Abantu bazagira akazi kabanyuze, katabamaramo imbaraga ngo bumve banegekaye.—Yesaya 65:22, 23.

  •   Ubukene n’inzara bizavaho, kuko abantu bazaba bafite ibibahagije.—Zaburi 72:12, 13; 145:16.

  •   Abantu bazakira ibikomere by’ihungabana batewe n’ibyababayeho kandi bazishimira kubona ababo bazutse.—Yesaya 65:17; Ibyakozwe 24:15.

 Uko byagufasha: Bibiliya igira iti: “Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu” (Abaheburayo 6:19). Ibyo byiringiro biradukomeza, bigatuma twihanganira ibibazo duhura na byo muri iki gihe, bikatugabanyiriza imihangayiko kandi bigatuma dukomeza gutuza no kugira ibyishimo.

 Ariko se dushobora kwiringira amasezerano tubona muri Bibiliya? Reba ingingo ivuga ngo: “Bibiliya ni igitabo kivuga ukuri.”

Amahame ya Bibiliya yagufasha kubaho neza nyuma y’iki cyorezo

  •   Jya wubaha ubuzima

     Umurongo w’Ibyanditswe: “Ubwenge burinda ubuzima bw’ababufite.”—Umubwiriza 7:12.

     Icyo usobanura: Jya ufata imyanzuro irangwa n’ubwenge yagufasha kutandura. Jya usuzuma uko ibintu byifashe mu karere k’iwanyu. Jya ukurikiza inama n’amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima kandi umenye uko umubare w’abandura uhagaze mu gace kanyu n’uko abantu bamaze kwikingiza bangana.

  •   Jya uba maso

     Umurongo w’Ibyanditswe: “Umunyabwenge aratinya akareka ibibi, ariko umuntu w’umupfu ararakara cyane kandi akiyiringira.”—Imigani 14:16.

     Icyo usobanura: Jya ukomeza gukora uko ushoboye kose urinde ubuzima bwawe. Abahanga batekereza ko iki cyorezo kizakomeza mu gihe runaka.

  •   Jya ushaka amakuru y’ukuri

     Umurongo w’Ibyanditswe: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imigani 14:15.

     Icyo usobanura: Jya uhitamo witonze inama wakurikiza. Amahitamo ugira ni ay’ingenzi cyane, kuko ushobora kwangiza ubuzima bwawe bitewe n’uko wafashe imyanzuro ushingiye ku makuru atari yo.

  •   Jya ukomeza kurangwa n’ikizere

     Umurongo w’Ibyanditswe: “Ntukavuge uti “kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?” Ubwenge si bwo buba buguteye kubaza utyo.”—Umubwiriza 7:10.

     Icyo usobanura: Iyemeze kubaho neza uhuje n’imimerere urimo. Ntukabone ko uko wari ubayeho mbere y’iki cyorezo ari byo byiza kurusha uko ubayeho ubu kandi ntugakomeze gutekereza ku bintu utashoboye gukora kubera iki cyorezo.

  •   Jya wubaha abandi

     Umurongo w’Ibyanditswe: “Mwubahe abantu b’ingeri zose.”—1 Petero 2:17.

     Icyo usobanura: Uko abantu bitwaye bitewe n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo biratandukanye. Jya wubaha ibitekerezo byabo, ariko nanone uge ukomeza kugira amakenga ukurikize imyanzuro myiza wafashe. Uge witwararika mu gihe uri kumwe n’abantu batikingije, abageze mu zabukuru cyangwa abarwaye indwara zidakira.

  •   Jya wihangana

     Umurongo w’Ibyanditswe: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza.”—1 Abakorinto 13:4.

     Icyo usobanura: Mu gihe abandi bahangayikishijwe no kuba igikorwa runaka cyasubukuwe, uge wishyira mu mwanya wabo. Mu gihe utegura ibyo uzakora jya wihangana, utegereze ko boroshya ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Bibiliya ifasha ite abantu kwihanganira ingaruka z’iki cyorezo

 Abahamya ba Yehova bahumurizwa n’amasezerano ari muri Bibiliya avuga ibintu byiza bizabaho mu gihe kiri imbere, kandi bibafasha kutibanda ku ngaruka ziterwa n’iki cyorezo. Nanone bumvira itegeko ryo muri Bibiliya ribasaba guteranira hamwe buri gihe, kandi bibafasha guterana inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Buri wese aratumiwe mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, akorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo muri iki gihe k’icyorezo.

 Abantu benshi bemera ko kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova buri gihe byabafashije muri ibi bihe bitoroshye. Urugero, hari umugore warwaye COVID-19 wagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova aba hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Yaramuhumurije nubwo yari akirwaye. Nyuma yaho yaravuze ati: “Nange numva ndi umwe mu bagize uyu muryango. Gusoma Bibiliya byatumye ntuza kandi ngira amahoro yo mu mutima. Byamfashije kwibanda ku byiringiro by’igihe kizaza aho kwita ku bibazo byange. Mwarakoze cyane kumfasha kuba inshuti y’Imana kuko ari byo nifuzaga kuva kera.”

a Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe indwara ziterwa n’ubwivumbure bw’umubiri n’izandura cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

b Yehova ni izina ry’Imana riboneka muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.