Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rui Almeida Fotografia/Moment via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Urugomo rukorerwa abanyapolitike—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Urugomo rukorerwa abanyapolitike—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanyapolitike biragenda bifata indi ntera kandi bigahangayikisha abantu benshi.

  •   Muri Megizike hishwe abanyapolitike bagera kuri 39 mu gihe cy’amatora yo mu mwaka wa 2024. Ibyo bintu ni bwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’icyo gihugu kandi byatumye abantu bahahamuka.

  •   Vuba aha, mu Burayi habaye ibikorwa byinshi by’urugomo byibasiye abanyapolitike, urugero nk’ibyabaye ku itariki ya 15 Gicurasi 2024, ubwo bashakaga kwica Minisitiri w’Intebe wa Silovakiya.

  •   Ku itariki ya 13 Nyakanga 2024, abaturage bo muri Amerika batunguwe cyane n’umuntu washatse kwica Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Amerika.

 Kuki ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanyapolitike bikomeje kwiyongera? Ese bizarangira? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Bibiliya yari yarabihanuye

 Bibiliya yari yaravuze ko muri iki gihe cy’iminsi y’imperuka, abantu benshi bari kugira imyifatire ituma bagira urugomo kandi ntibumvikane. Yagize iti:

  •   ‘Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba ari . . . indashima, abahemu, . . . batumvikana n’abandi, . . . bafite ubugome, . . . bagambana, ari ibyigenge, bibona.”—2 Timoteyo 3:1-4.

 Nanone Bibiliya yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka, akaduruvayo, imyigaragambyo n’imvururu zishingiye kuri politike byari kwiyongera cyane (Luka 21:9, ibisobanuro). Icyakora burya nta mvura idahita, ibyo byose bizagira iherezo.

Uko Imana izakemura icyo kibazo

 Bibiliya ivuga ko Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ikabusimbuza ubutegetsi bwayo.

  •   “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu.”—Daniyeli 2:44.

 Ubwami bw’Imana buzatuma abantu bunga ubumwe kandi buzane amahoro ku isi yose.

  •   Umwami wabwo ari we Yesu Kristo yitwa ‘Umwami w’amahoro.’ Twizeye tudashidikanya ko azazana ‘amahoro atazagira iherezo.’—Yesaya 9:6, 7.

  •   Ndetse no muri iki gihe abayoboke b’Ubwami bw’Imana, batangiye kwitoza kubana amahoro. Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti: “Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:3, 4.

 Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho, soma ingingo ivuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?,” unarebe videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?