Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Comstock Images/Stockbyte via Getty Images

Abategetsi bamunzwe na ruswa—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Abategetsi bamunzwe na ruswa—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

 Abantu barambiwe abategetsi bamunzwe na ruswa, ku buryo bifuza abayobozi beza kandi b’inyangamugayo. Ubushakashatsi bwakozwe hirya no hino ku isi, bwasohotse mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko abantu benshi batakizera abayobozi bo mu nzego za leta. a

 Bibiliya ivuga ko hari ubutegetsi bufite umuyobozi mwiza, wiringirwa, w’inyangamugayo kandi utarya ruswa. Ubwo butegetsi ni Ubwami bw’Imana kandi umuyobozi wabwo ni Yesu Kristo.—Yesaya 9:7.

 Ibyo Yesu yakoze byagaragaje ko ari we muyobozi ushoboye kwita ku bantu by’ukuri (Matayo 9:35, 36). Ni Umwami w’Ubwami bw’Imana kandi mu gihe kizaza azatuma abantu bose bashyigikira ubutegetsi bwe, babona ubutabera kandi bagire amahoro.—Zaburi 72:12-14.

a Edelman Trust Barometer Global Report yasohotse mu mwaka wa 2023.