Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yan Zabolotnyi/stock.adobe.com

KOMEZA KUBA MASO

Ubugome burushaho kwiyongera hirya no hino ku isi—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ubugome burushaho kwiyongera hirya no hino ku isi—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Igihugu cya Hayiti gikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’urugomo bikorwa n’agatsiko k’amabandi. Nanone muri Afurika y’Epfo, muri Megizike no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Amerika hagaragaramo ibikorwa byinshi by’urugomo. Ndetse no mu bihugu bitagaragaramo ibikorwa byinshi by’urugomo, inkuru zivuga iby’urugomo, ubujura no kwangiza imitungo y’abandi, bituma abantu bahangayika kandi bakumva nta mutekano bafite.

 Ni iki Bibiliya ivuga ku bugome bugaragara hirya no hino ku isi?

Icyo Bibiliya yari yaravuze ku birebana n’ubugome

 Bibiliya yari yarahanuye ko kwica amategeko cyangwa ubugome byari kuba kimwe mu bimenyetso biranga “iminsi y’imperuka” (Matayo 24:3). Igihe Yesu Kristo yavugaga kimwe mu bimenyetso byari kuranga iyo minsi, yaravuze ati:

  •   “Kubera ko ubugome buzaba bwariyongereye, abantu benshi ntibazakomeza gukundana.”​—Matayo 24:12.

 Nanone Bibiliya yavuze ko “mu minsi y’imperuka” abantu bari kuba “batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza” (2 Timoteyo 3:1-5). Ingeso nk’izo z’ubwikunde na zo ziri mu bituma abantu bo muri iki gihe bagira ubugome.

 Icyakora hari impamvu zituma tugira ibyiringiro. Bibiliya idusezeranya ko vuba aha kwica amategeko cyangwa ubugome bizavaho. Igira iti:

  •   “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho. Uzitegereza aho yabaga, umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi. Bazishima cyane kuko bazaba bafite amahoro menshi.”​—Zaburi 37:10, 11.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro n’impamvu twizera ko ibintu bibaho muri iki gihe bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, soma ingingo zikurikira:

 Ibyiza biri imbere

 Ni ibihe bimenyetso biranga ‘iminsi y’imperuka’?

 Ese hari icyo Bibiliya yari yaravuze ku myitwarire n’ibikorwa biranga abantu bo muri iki gihe?