Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

mustafahacalaki/DigitalVision Vectors via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ese ubwenge bw’ubukorano buzafasha abantu cyangwa buzabateza ibibazo?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese ubwenge bw’ubukorano buzafasha abantu cyangwa buzabateza ibibazo?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Vuba aha, abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku isi, abahanga mu bya siyansi n’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga bagize icyo bavuga ku bushobozi ubwenge bw’ubukorano (AI) bufite. Nubwo bemera ko bufite akamaro, nanone bahangayikishijwe n’uko bushobora kuzakoreshwa nabi.

  •   “Ubwenge bw’ubukorano ni kimwe mu bintu bifite ikoranabuhanga rihambaye cyane bigezweho muri iki gihe, bigamije gutuma imibereho myiza y’abantu irushaho kwiyongera . . . Ariko nanone bushobora kuzatuma abantu barushaho kumva badatekanye, uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu bugahungabana, amabanga y’abantu akaba yajya hanze mu buryo bworoshye kandi bugatuma abantu batakariza za leta icyizere.”—Byavuzwe na visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, ku itariki ya 5 Gicurasi 2023.

  •   “Nubwo ubwenge bw’ubukorano bwitezweho gukemura ibibazo byinshi mu rwego rw’ubuvuzi, ariko nanone bushobora kuzateza ibindi bibazo by’ubuzima kandi bugatuma abantu barushaho guhangayika.” Byanditswe n’itsinda mpuzamahanga ry’abaganga n’inzobere mu by’ubuzima bayobowe na Dr. Frederik Federspiel, mu ngingo yasohotse mu kinyamakuru BMJ Global Health, a ku itariki ya 9 Gicurasi 2023.

  •   “Abantu bashobora kuba baratangiye gukoresha ubwenge bw’ubukorano bakwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Vuba aha ubwo bwenge bushobora kuzateza ikibazo cy’ibura ry’akazi. Hari abahanga mu bya tekinoloji bahangayikishijwe n’uko ubwenge bw’ubukorano bushobora kuzangiza ikiremwamuntu.”—Byavuzwe na The New York Times, ku itariki ya 1 Gicurasi 2023.

 Uko igihe kizagenda gihita tuzibonera niba ubwenge bw’ubukorano buzagirira abantu akamaro cyangwa niba buzabangiza. Ariko se ni iki Bibiliya ibivugaho?

Kuki ibyo abantu bakora bituma bumva badatekanye?

 Bibiliya isobanura impamvu tutakwizera neza niba ikoranabuhanga abantu bavumbura, rizakoreshwa mu bintu byiza gusa.

  1.  1. Nubwo abantu bakora ibintu bafite intego nziza, ntibashobora gutahura ingaruka mbi bizagira.

    •   “Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora bikwiriye, ariko amaherezo bikamuzanira urupfu.”—Imigani 14:12.

  2.  2. Hari igihe umuntu aba adafite uburyo bwo kugenzura uko abandi bazakoresha ibyo yakoze.

    •   ‘Imirimo [yanjye] nzayisigira uzaza nyuma yanjye. Kandi se, ni nde wamenya niba azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose iruhije nakoranye umwete, kandi nkayikorana ubwenge kuri iyi si.’—Umubwiriza 2:18, 19.

 Kuba abantu baba batizeye amaherezo y’ibikorwa byabo bigaragaza neza impamvu dukeneye kuyoborwa n’Umuremyi wacu.

Ni nde dukwiriye kwiringira?

 Umuremyi wacu adusezeranya ko atazigera yemerera abantu cyangwa ikoranabuhanga rikorwa nabo, kurimbura isi cyangwa abantu.

  •   “Isi ihoraho iteka ryose.”—Umubwiriza 1:4.

  •   “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

 Umuremyi wacu yaduhaye Bibiliya irimo ubuyobozi buzadufasha kugira ubuzima bwiza mu gihe kizaza n’umutekano. Niba wifuza kumenya byinshi ku byo Bibiliya ivuga, soma ingingo ivuga ngo: “Ni hehe twakura inama nyazo zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?” n’indi ivuga ngo: “Ibyiza biri imbere.”

a Byavuye mu ngingo ivuga ngo: “Threats by Artificial Intelligence to Human Health and Human Existence,” yandiswe na Frederik Federspiel, Ruth Mitchell, Asha Asokan, Carlos Umana na David McCoy.