Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kim Steele/The Image Bank via Getty Images

Ibibazo by’ubukungu—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Ibibazo by’ubukungu—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

 Abantu benshi bo hirya no hino ku isi, kubona amafaranga yo kubatunga ntibiboroheye kandi icyo kibazo kigenda kirushaho kugorana.

  •   Dushingiye kuri raporo a iherutse gukorwa ku isi hose, amafaranga abantu bahembwa buri kwezi yaragabanutse cyane. Iyo raporo yatanze umuburo w’uko hatagize igikorwa, hazaba ukwiyongera gukabije k’“ubusumbane mu by’ubukungu” kandi “imibereho myiza y’abakozi benshi n’imiryango yabo ikagabanuka.”

 Ese za leta zizashobora gukemura iki kibazo cy’ubukungu gikomeje kwiyongera cyangwa kizarushaho kuzamba?

 Bibiliya isobanura ko hari ubutegetsi bufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo cy’ubukungu cyugarije isi, hakubiyemo n’ikibazo cy’ubusumbane mu by’ubukungu kandi idusezeranya ko buzabikora. Ivuga ko “Imana yo mu ijuru izimika ubwami,” akaba ari bwo butegetsi bwonyine buzaba butegeka isi (Daniyeli 2:44). Igihe ubwo butegetsi buzaba butegeka isi, nta muntu uzatereranywa cyangwa ngo yirengagizwe (Zaburi 9:18). Ubwami bw’Imana buzatuma abayoboke babwo babona ibyo bakeneye byose kugira ngo babeho bishimye. Abantu bose bazishimira mu buryo bwuzuye imirimo bakorana umwete.—Yesaya 65:21, 22.

a Iyo raporo yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Ukurikirana Imishahara y’Abakozi, mu mwaka wa 2022-23