Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Imana yita ku bafite ubumuga bwo kutumva

Uko Imana yita ku bafite ubumuga bwo kutumva

 Hirya no hino ku isi hari abantu bagera kuri miriyoni 70 bafite ubumuga bwo kutumva kandi abenshi muri bo bashyikirana bakoresheje indimi z’amarenga zirenga 200. Ikibabaje ni uko akenshi abantu babafata nabi, nk’uko bigaragazwa na raporo zikurikira:

  •   “Ku isi hose, usanga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva n’abatumva neza butubahirizwa.”—Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva wo muri Amerika.

  •   “Abantu bafite ubumuga bwo kutumva baba mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, usanga bari mu bantu bakennye cyane kurusha abandi ku isi. Ibyo rero bituma badahabwa uburenganzira bwo kujya mu ishuri, ntibabone akazi kandi bigatuma hari amakuru batamenya.”—Umuryango Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva.

 Imana ibona ite abantu bafite ubumuga bwo kutumva? Ni iki Bibiliya ivuga ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga? Abahamya ba Yehova babafasha bate muri iki gihe?

Uko Imana ibona abafite ubumuga bwo kutumva

 Bibiliya ivuga ko Yehova a yita ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yifuza ko bitabwaho kandi bakiga ibimwerekeyeho.

 Bibiliya iravuga ngo: “Ntukifurize ibyago umuntu ufite ubumuga bwo kutumva.”—Abalewi 19:14.

 Icyo bisobanura: Yehova yahaye Abisirayeli amategeko yarengeraga abafite ubumuga bwo kutumva.

 Bibiliya iravuga ngo: ‘Imana ntirobanura.’—Ibyakozwe 10:34.

 Icyo bisobanura: Yehova yita ku bantu bose aho baba bakomoka hose cyangwa ururimi baba bavuga rwose, hakubiyemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

 Bibiliya iravuga ngo: “Nuko Yesu ajya mu mijyi yose. . . , abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.”—Matayo 9:35.

 Icyo bisobanura: Yesu yaje ku isi kugira ngo yigishe abantu ibyerekeye Ubwami bw’Imana n’icyo buzamarira abantu bose, hakubiyemo n’abafite ubumuga bwo kutumva.—Matayo 6:10.

 Bibiliya iravuga ngo: Yesu yafashije ‘abafite ubumuga bwo kutumva n’abafite ubumuga bwo kutavuga, atuma bumva kandi baravuga.’—Mariko 7:37.

 Icyo bisobanura: Yesu yagaragaje icyo Ubwami bw’Imana buzakora igihe yakizaga abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Icyo gihe, yakoresheje amarenga kugira ngo ashyikirane n’abo bantu bari bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mbere y’uko abakiza.—Mariko 7:31-35.

 Bibiliya iravuga ngo: ‘Amatwi y’abatumva azumva.’—Yesaya 35:5.

 Icyo bisobanura: Yehova yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva bazumva.—Yesaya 29:18.

Uko Abahamya ba Yehova bafasha abafite ubumuga bwo kutumva

 Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa butanga ibyiringiro ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva bo hirya no hino ku isi. Ni iki dukora kugira ngo ibyo tubigereho? Dusohora videwo za Bibiliya n’izindi zikoreshwa mu kwiga Bibiliya mu ndimi z’amarenga zirenga 100. Nanone tugira gahunda yo kwigisha Bibiliya n’amateraniro mu rurimi rw’amarenga, kandi ibyo byose tubikora ku buntu. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yategetse ati: “Mwaherewe ubuntu, namwe mujye mutanga ku buntu.”—Matayo 10:8.

 Ushobora kubona ibyo byose kuri interineti cyangwa ukabikuraho ku gikoresho cyawe cya elegitoronike ukoresheje uburyo bukurikira:

 Urubuga rwa JW.ORG. Kanda ahari akamenyetso k’indimi ahagana hejuru ku rubuga, kugira ngo uhitemo ururimi rw’amarenga ushaka.

 Porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga. Nushyira iyo porogaramu ku gikoresho cyawe, uzaba ushobora gukuraho videwo ushaka cyangwa ukayireberaho.

Ni ibihe bikoresho dufite dukoresha twigisha Bibiliya?

 Bibiliya mu rurimi rw’amarenga. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Amerika, ni yo yabaye Bibiliya ya mbere yuzuye yasohotse mu rurimi rw’amarenga. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yuzuye cyangwa ibice byayo, iboneka mu ndimi nyinshi z’amarenga kandi buri mwaka hasohoka n’izindi. (Kugira ngo umenye urutonde rw’indimi Bibiliya ibonekamo cyangwa ushaka kuyisomera kuri interineti, wareba ahanditse ngo:  Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’amarenga.”)

 Videwo zifasha mu kwigisha Bibiliya. Abahamya ba Yehova bakora videwo zo mu rurimi rw’amarenga zifasha abantu gusobanukirwa inama zo muri Bibiliya no kuzikurikiza, zivuga ibirebana na. . .

 Kwigisha abantu Bibiliya imbonankubone. Ushobora kwiga Bibiliya mu rurimi rw’amarenga ubifashijwemo n’umuntu ushobora kugusanga iwawe. Ushobora gusaba kwiga Bibiliya ku buntu.

 Reba uko gahunda yo kwiga Bibiliya yafashije Jeson Senajonon uba muri Filipine kurushaho kuba incuti y’Imana.

 Menya uko Mario Antúnez wari umuyobozi w’idini muri Hondurasi yabonye ibisubizo by’ibibazo yibazaga bishingiye kuri Bibiliya mu nkuru ivuga amateka ye, ifite umutwe uvuga ngo: “Hari ibibazo byinshi nibazaga.”

 Amateraniro. Dufite amatorero n’amatsinda akoresha ururimi rw’amarenga hirya no ku isi, aho abafite ubumuga bwo kutumva bateranira kandi bakahigira ibyerekeye Yehova buri cyumweru. Nanone tujya dutegura amateraniro manini yo mu rurimi rw’amarenga buri mwaka, aho abantu bigira ibyerekeye Imana. Mu materaniro mato n’amanini tugira, hajya habamo na gahunda yo gusemurira abatumva kandi batabona. Tunakora inyandiko z’abatabona, kandi tukazitanga ku buntu.

 Menya uko kwigisha abandi Bibiliya byafashije José Luis Ayala uba muri Mexique, wavutse afite ubumuga bwo kutumva nyuma hakiyongeraho n’ubwo kutabona.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?