KOMEZA KUBA MASO
Ababarirwa muri za miriyoni bamaze guhunga bava muri Ukraine
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022 ni bwo u Burusiya bwatangiye kugaba ibitero bya gisirikare kuri Ukraine. Ibyo byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bahura n’ibibazo bikomeye cyane ku buryo bahise batangira guhunga. a
“Haturitswaga ibisasu n’ibindi bintu bitandukanye. Byari biteye ubwoba ku buryo bitoroshye kubona uko wabisobanura. Igihe twamenyaga ko hari gariyamoshi yadufasha guhunga, twahise dufata umwanzuro wo kugenda. Ibintu byose twarabisize, kuko buri muntu yatwaye agakapu gato yari ahetse mu mugongo. Icyo twashoboye gutwara ni ibyangombwa, inyandiko zo kwa muganga, amazi n’utwo kurya tworoheje. Ibindi bintu byose twarabisize maze tujya aho bategera gariyamoshi kandi ibyo byose twabikoraga ari na ko ibisasu biri kugwa hafi yacu.”—Nataliia utuye mu mugi wa Kharkiv muri Ukraine.
“Kugeza ku munota wa nyuma ntitwiyumvishaga ko hashobora kubaho intambara. Nagiye kumva, numva ibintu bisakuza mu bice bitandukanye by’umugi kandi mbona amadirishya y’inzu atangiye gutitira. Nahise mpunga, ntwara utuntu twigenzi gusa. Navuye mu rugo saa 8:00 za mu gitondo mfata ngariyamoshi ingeza i Lviv maze ntega bisi ingeza muri Polonye.”—Nadija wari utuye mu mugi wa Kharkiv muri Ukraine.
Muri iyi ngingo turi busuzume
Mu by’ukuri ni iki cyatumye abantu bahunga?
Ikibazo cy’ubuhunzi kiri muri Ukraine cyatewe n’ibitero bya gisirikare by’u Burusiya. Icyakora Bibiliya ihishura ibindi bintu by’ingenzi byihishe inyuma y’iki kibazo cy’ubuhunzi:
Ubutegetsi bw’abantu bwananiwe guha abantu ibintu byose bakeneye. Abategetsi bakoresha ububasha bafite bagategeka abaturage nabi kandi bakabakandamiza.—Umubwiriza 4:1; 8:9.
Satani, “umutware w’isi,” ni we utuma abantu barushaho kuba babi kuko Bibiliya ivuga ko: “isi yose iri mu maboko y’umubi.”—Yohana 14:30; 1 Yohana 5:19.
Usibye kuba abantu bamaze imyaka ibarirwa mu magana bahanganye n’ibibazo byinshi, ubu turi mu gihe Bibiliya yari yarahanuye igira iti: “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira” (2 Timoteyo 3:1). Ikindi kandi iminsi y’imperuka yari kurangwa n’intambara, ibiza, inzara n’ibyorezo by’indwara. Ibyo bintu byose bishobora gutuma abantu bahunga.—Luka 21:10, 11.
Ni he impunzi zakura ibyiringiro?
Bibiliya ihishura ko Umuremyi wacu Yehova, b ari Imana ikunda impunzi n’abakuwe mu byabo kandi ko ibagaragariza impuhwe n’imbabazi (Gutegeka 10:18). Imana idusezeranya ko izakemura ibibazo byose impunzi zihura na byo. Izabikemura ikoresheje ubutegetsi bwo mu ijuru nanone bwitwa Ubwami bw’Imana. Buzaza bugasimbura ubutegetsi bw’abantu (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Nanone Yehova azakoresha Ubwani bwe akureho Satani (Abaroma 16:20). Ubwo Bwami buzategeka isi yose kandi buzakuraho amacakubiri aterwa n’imipaka y’ibihugu. Abantu bose bazaba bunze ubumwe kandi bari mu muryango umwe. Nta muntu uzongera gutekereza ibyo guhunga ngo ave iwe, kuko Bibiliya idusezeranya iti: “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi, kuko akanwa ka Yehova nyir’ingabo ari ko kabivuze.”—Mika 4:4.
Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine bushobora gukemura ibibazo by’ubuhunzi biriho muri iki gihe. Yehova azakoresha Ubwami bwe akureho ibintu byose bituma abantu baba impunzi. Reka turebe bimwe muri ibyo bintu:
Intambara. “[Yehova] akuraho intambara” (Zaburi 46:9). Kugira ngo umenye uko Imana izakuraho amakimbirane, soma ingingo ivuga ngo: “Ni iki kizazana amahoro ku isi?”
Urugomo no gukandamiza abandi. “[Yehova] azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa” (Zaburi 72:14). Kugira ngo umenye uko abantu bashobora guhindura ingeso zari zarashinze imizi muri bo, reba ingingo z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo: “Hakorwa iki ngo abantu bareke kwangana.”
Ubukene. “[Yehova] azakiza umukene utabaza” (Zaburi 72:12). Kugira ngo umenye uko Imana izakuraho ibintu bitera ubukene, soma ingingo ivuga ngo: “Ese ubusumbane mu by’ubukungu buzashira?”
Inzara. “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi” (Zaburi 72:16). Kugira ngo umenye uko Imana izatuma hatagira uwongera gusonza, soma ingingo ivuga ngo: “Isi itarangwamo inzara.” Iboneka mu Cyongereza.
Ese muri iki gihe Bibiliya ishobora gufasha impuzi?
Yego. Nubwo Bibiliya iha impunzi ibyiringiro by’ejo hazaza, ishobora no kuzifasha mu bibazo zihanganye na byo muri iki gihe.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imigani 14:15.
Icyo risobanura: Tekereza hakiri kare ibintu bibi ushobora kuzahura na byo n’icyo wazakora ngo wirinde. Ujye wirinda abagizi ba nabi, baba bashaka kugirira nabi impunzi zimukiye mu gace batuyemo no kuzambura utwo zifite bitewe n’uko zumva zidatekanye kandi zikaba zitamenyereye ako gace.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.”—1 Timoteyo 6:8.
Icyo risobanura: Ntugahoze ubwenge bwawe ku bintu utunze. Uzarushaho kwishima niwitoza kunyurwa n’ibintu byibanze ufite.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—Matayo 7:12.
Icyo risobanura: Jya wihangana kandi ugire neza. Iyo mico izatuma abantu bo mu gace wimukiyemo biborohera ku bana na we no kukubaha.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.”—Abaroma 12:17.
Icyo risobanura: Ntukemere ko uburakari butuma ushaka kwihorera mu gihe hari abakurenganyije, kuko bishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.
Icyo risobanura: Jya ufata akajya usenge Imana kandi uyitekerezeho, ibyo bizagufasha kuko izaguha imbaraga ukihangana.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.”—Abafilipi 4:6, 7.
Icyo risobanura: Mu bibazo byose waba urimo, jya usaba Imana iguhe amahoro yo mu mutima no gutuza. Reba ingingo ivuga ngo: “Abafilipi 4:6, 7—“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha”
a Nyuma y’umunsi umwe ibitero bitangiye, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi, ryavuze ko iki kibazo ari cyo gihangayikishije cyane kurusha ibindi byose. Mu minsi 12 gusa, impunzi zirenga miriyoni ebyiri zari zimaze kuva muri Ukraine zijya mu bihungu by’ibituranyi n’aho abarenga miriyoni imwe bari bamaze kuva mu byabo bahungira mu tundi duce tw’igihugu.
b Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”