Ibyataburuwe mu matongo bigaragaza ko Umwami Dawidi yabayeho
Bibiliya igaragaza ko umwami wa Isirayeli witwaga Dawidi, yabayeho mu kinyejana cya 11 Mbere ya Yesu kandi ko abamukomotseho bategetse mu gihe k’imyaka ibarirwa mu magana. Ariko hari ababihakana bakavuga ko Dawidi atabayeho ahubwo ko inkuru ivuga ibye yahimbwe hashize imyaka myinshi nyuma y’icyo kinyejana. Ese koko Umwami Dawidi yabayeho?
Mu mwaka wa 1993, umuhanga mu byataburuwe mu matongo witwa Avraham Biran n’itsinda bari bafatanyije, bavumbuye ibuye ahitwa Tel Dan mu majyaruguru ya Isirayeli ryanditseho ngo: “Inzu ya Dawidi.” Kuri iryo buye, hariho inyandiko yo mu rurimi rwakoreshwaga mu kinyejana cya kenda Mbere ya Yesu mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y’amajyaruguru. Uko bigaragara iryo buye ryavuye ku kibumbano cyubatswe n’Abarameyi, bigamba ukuntu batsinze ingabo z’Abisirayeli.
Hari ikinyamakuru kivuga ibya Bibiliya cyagize kiti: “Iryo buye ryanditseho ‘Inzu ya Dawidi’ na ryo abantu ntibarivugaho rumwe . . . Icyakora abahanga mu bya Bibiliya benshi n’abahanga mu byataburuwe mu matongo bemeza ko iryo buye ryabonetse i Tel Dan, ari gihamya ya mbere ifatika yemeza ko Umwami Dawidi uvugwa muri Bibiliya yabayeho. Iryo buye ni kimwe mu bintu bikomeye byataburuwe mu matongo bivuga kuri Bibiliya byashyizwe mu kinyamukuru kivuga ibya Bibiliya kitwa Biblical Archaeology.”